Ese Abahamya ba Yehova bifatanya mu bikorwa mpuzamatorero?
Twebwe Abahamya ba Yehova twishimira kugirana ibiganiro n’abantu bo mu yandi madini bishingiye ku myizerere, ariko ntabwo twifatanya mu bikorwa bihuza amatorero, ngo tube twakwifatanya n’abo tudahuje imyizerere mu bikorwa byo gusenga. Bibiliya igaragaza ko Abakristo b’ukuri baba ‘bateranyirijwe hamwe neza,’ kandi ikintu cy’ingenzi gituma ibyo bishoboka ni uko baba bahuje imyizerere (Abefeso 4:16; 1 Abakorinto 1:10; Abafilipi 2:2). Ibyo bikubiyemo ibirenze ibyo kwemera ko imico myiza urugero nk’urukundo, impuhwe no kubabarira ari iy’agaciro. Imyizerere yacu ishingiye ku bumenyi nyakuri dukura muri Bibiliya, ku buryo tutabufite, ukwizera kwacu nta cyo kwaba kumaze.—Abaroma 10:2,3.
Bibiliya igereranya ibikorwa byo kwifatanya mu gusenga n’abo tudahuje ukwizera no kuvanga ibintu bidahuye, ibyo bikaba byatuma ukwizera k’Umukristo kuhazaharira (2 Abakorinto 6:14-17). Bityo, Yesu ntiyigeze yemerera abigishwa be kwifatanya mu bikorwa bihuza amatorero (Matayo 12:30; Yohana 14:6). Mu buryo nk’ubwo, Amategeko y’Imana yatanzwe binyuze kuri Mose yabuzaga Abisirayeli ba kera kwifatanya n’abari babakikije mu bikorwa byo gusenga (Kuva 34:11-14). Nyuma y’igihe, Abisirayeli b’indahemuka baje kwanga ubufasha bari bahawe n’abantu batari bahuje imyizerere, ubwo bufasha bukaba bwari gutuma bagirana na bo ubufatanye bwo mu rwego rw’idini.—Ezira 4:1-3.
Ese Abahamya ba Yehova bagirana ibiganiro n’abo badahuje imyizerere?
Yego. Kimwe n’intumwa Pawulo, iyo turi mu murimo wacu, dushishikazwa no gusobanukirwa imitekerereze ndetse n’imyizerere y’“abantu benshi uko bishoboka” (1 Abakorinto 9:19-22). Mu gihe tuganira na bo tugerageza gukurikiza inama yo muri Bibiliya yo “kubaha cyane” abandi tubikuye ku mutima.—1 Petero 3:15.