Duhumuriza abageze mu za bukuru
Ositaraliya ifite abantu benshi bageze mu za bukuru kimwe n’ibindi bihugu byinshi. Bamwe muri bo baba mu bigo bibitaho.
Birumvikana ko abo bantu bageze mu za bukuru bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye. Hari igihe bumva bafite irungu, barambiwe ubuzima cyangwa nta cyo bamaze. Abahamya ba Yehova bahumuriza abo bantu bageze mu za bukuru bari mu bigo bibiri biri i Portland mu mugi wa Victoria muri Ositaraliya.
Ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya bigenewe ababa mu bigo byita ku bageze mu za bukuru
Abahamya bo muri ako gace baganira n’abageze mu za bukuru kuri Bibiliya, urugero bakababwira nk’inkuru zivuga ubuzima bwa Yesu. Jason yaravuze ati: “Dusomera abageze mu za bukuru imirongo yo muri Bibiliya, hanyuma tukayiganiraho.” Nanone kubera ko abenshi mu baba muri ibyo bigo baba barwaye, Abahamya barabahumuriza kandi bakababwira isezerano ry’Imana ry’uko izakuraho indwara n’urupfu.
Umuhamya witwa Tony yaravuze ati: “Twatangiye tuganira iminota mirongo itatu ariko bashakaga ko dukomeza. Ubu tumara isaha yose tuganira ndetse hari n’ababa bashaka ko twamara amasaha abiri.” Bamwe mu bageze mu za bukuru baba barahumye, baraheze mu nzu cyangwa badashobora kugira icyo bafata mu ntoki, mu gihe Abahamya baganira na bo babafasha gukora ibyo baba badashoboye gukora kandi bakabatera inkunga yo gutanga ibitekerezo.
Nanone Abahamya n’ababa muri ibyo bigo baririmbira hamwe indirimbo zo gusingiza Imana kandi akenshi abageze mu za bukuru baba bifuza ko bakomeza. Umwe mu bageze mu za bukuru witwa John, * yaravuze ati: “Dukunda indirimbo zanyu. Zituma tumenya Imana kandi tukayubaha.” Judith ufite ubumuga bwo kutabona yafashe mu mutwe indirimbo akunda.
Abahamya bita ku buzima bw’abageze mu za bukuru. Brian yavuze ko iyo abageze mu za bukuru batameze neza, Abahamya babasanga mu byumba byabo. Yaravuze ati: “Tuganira na bo tukamenya uko bamerewe. Hari n’igihe tugaruka undi munsi kugira ngo turebe niba uwo twasize arwaye agenda yoroherwa.”
“Ni Imana yabohereje”
Abageze mu za bukuru baba mu bigo bibitaho bishimira ko tubasura. Peter ukunda kwitabira ibiganiro tugirana na bo buri cyumweru, yaravuze ati: “Si ge urota mugaruka.” Judith akunda kubwira abashinzwe kumwitaho ati: “Uyu munsi ni ku wa Gatatu! Nimuntunganye hakiri kare kugira ngo nge kwiga Bibiliya hamwe n’abandi. Sinshaka gukerererwa.”
Abageze mu za bukuru bishimira ibyo biga kandi bumva byaratumye baba inshuti z’Imana. Igihe bari bamaze kwiga zimwe mu nyigisho za Yesu, Robert yaravuze ati: “Ni ubwa mbere nasobanukirwa uyu murongo wo muri Bibiliya.” David amaze kumenya ko gusenga bifite akamaro yaravuze ati: “Byamfashije kuba inshuti y’Imana kandi numva iriho koko.”
Abageze mu za bukuru bishimira kumenya ibyiringiro byo mu gihe kizaza. Lynette yabwiye Abahamya ati: “Mwarakoze kuduhumuriza mukoresheje Bibiliya.” Hari undi wavuze ati: “Ni Imana yabohereje.”
Margaret yashimishijwe n’ibyo biganiro ku buryo asigaye ajya mu materaniro y’Abahamya abera ku Nzu y’Ubwami. Ibyo ntibimworohera kubera ko arwaragurika kandi akaba yaramugaye. Yabwiye Abahamya ati: “Mwatumye twongera kwishimira ubuzima.”
“Mukora ibintu byiza”
Abakora muri ibyo bigo na bo bishimira ko Abahamya babasura. Umuhamya witwa Anna yaravuze ati: “Abakozi bashishikariza abageze mu za bukuru kuza muri ibyo biganiro kuko babonye ko bituma abageze mu za bukuru bishima.” Brian twigeze kuvuga yongeyeho ati: “Abakozi barangwa n’akanyamuneza kandi baradufasha. Bareka n’ibyo bari barimo kugira ngo badufashe.”
Bene wabo b’abageze mu za bukuru bishimira ko bakunda ibyo biganiro. Umukobwa ufite nyina ugeze mu za bukuru yashimiye Abahamya agira ati: “Mwarakoze gufasha mama.”
^ par. 7 Amazina yabo yarahindutse.