13 GICURASI 2024
BUREZILI
Imvura nyinshi yateje imyuzure mu majyepfo ya Burezili
Guhera ku itariki ya 28 Mata 2024, imvura nyinshi yateje imyuzure mu ntara ya Rio Grande do Sul mu majyepfo ya Burezili. Iyo mvura yamaze igihe igwa, yateje umwuzure. Yangije imihanda n’ibiraro ku buryo no guhunga ngo umuntu ajye mu gace katagezemo imyuzure byari bigoye cyane. Ugereranyije abantu barenga miliyoni 2 n’ibihumbi ijana bagizweho ingaruka n’iyo myuzure. Kugeza ubu, abantu barenga 125 baburiwe irengero naho 147 barapfa.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Ikibabaje ni uko hari umuvandimwe 1 na mushiki wacu 1 bageze mu zabukuru bahitanywe n’uwo mwuzure
Abavandimwe na bashiki bacu 1.544 bavanywe mu byabo
Amazu 2 yarasenyutse
Amazu 155 yarangiritse bikabije
Amazu 483 yarangiritse bidakabije
Amazu y’Ubwami 3 yarangiritse bikabije
Amazu y’Ubwami 10 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi (DRC) kugira ngo bafashe abavandimwe na bashiki bacu ibyo biza byagizeho ingaruka. Abagize iyo komite bagiye mu gace umwuzure wabayemo kugira ngo bashyire imfashanyo abavandimwe kandi babahumurize.
Abagenzuzi b’uturere n’abasaza b’amatorero barimo guhumuriza abavandimwe bagezweho n’ibiza, bakoresheje Ijambo ry’Imana kandi bakabaha imfashanyo
Abahamya ba Yehova batuye mu duce tutabayemo imyuzure, bacumbikiye bagenzi babo bavanywe mu byabo n’umwuzure
Mu gihe umwuzure ukomeje kwangiza ibintu muri Burezili, dusenga dusaba ko Yehova yakomeza kubera abavandimwe na bashiki bacu bo muri icyo gihugu ‘igihome kibakingira mu gihe cy’amakuba’.—Zaburi 37:39.