Soma ibirimo

21 UKWAKIRA 2015
ERITEREYA

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye izagaragaza ukuntu Eritereya itubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye izagaragaza ukuntu Eritereya itubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Mu mpera z’Ukwakira, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye izageza ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye raporo igaragaza ukuntu Eritereya itubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iyo komisiyo izamara umwaka umwe, yashyizweho muri Kamena 2014 kugira ngo igenzure ukuntu Eritereya ivutsa abaturage umudendezo n’uburenganzira bwabo. a

Mu gihe iyo komisiyo yakoraga iperereza muri Eritereya, yabonye ko leta y’icyo gihugu yakoze ibikorwa byo “kubangamira mu buryo bukomeye uburenganzira bw’ikiremwamuntu.” Ku itariki ya 23 Kamena 2015, iyo komisiyo yashyikirije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Kita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu gakorera i Genève raporo igaragaza ibyo yabonye ndetse n’ibikwiriye gukorwa. Ku itariki ya 29 Ukwakira 2015, iyo komisiyo izageza raporo yayo kuri Komite ya Gatatu y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York. b

Abahamya ba Yehova baratotezwa

Iyo komisiyo imaze guha raporo ako kanama k’Umuryango w’Abibumbye, nanone yagashyikirije raporo yanditse y’amapaji 484 y’ibyo yabonye mu iperereza yakoze, yibanda cyane ku ivangura n’ibikorwa by’urugomo bikorerwa Abahamya ba Yehova. Kuva igihugu cya Eritereya cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1993, cyagiye cyibasira Abahamya ba Yehova kibaziza ko bativanga muri politiki kandi umutimanama wabo ukaba utabemerera kujya mu gisirikare. Abahamya bagiye bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo kandi bagafungwa igihe kirekire bari mu mimerere ibabaje. Leta yabambuye ubwenegihugu, ibyangombwa bibaranga, ibirukana mu kazi ka leta, ibima ibyangombwa bibemerera kugira ikindi kintu bakora kandi ibima ibindi bintu byose bigenewe abantu muri rusange.

“Abaturage ba Eritereya bose bahawe amakarita bafatiraho ibyokurya, uretse Abahamya ba Yehova gusa kuko batagira indangamuntu. Tumeze nk’aho tutari abenegihugu.”—Byavuzwe n’Umuhamya wa Yehova.

Dore bimwe mu byo iyo komisiyo yavuze ko Eritereya igomba gukora:

“Guhita ireka gutoteza amadini, cyane cyane amadini mato, urugero nk’Abahamya ba Yehova . . . kandi igahita ibasubiza ubwenegihugu n’uburenganzira buhabwa abenegihugu.”

“Kureka igihano cyo guca mu gihugu abantu bari mu madini leta itemera, urugero nk’Abahamya ba Yehova n’abandi bigeze kwanga kujya ku rugamba.” c

Umwanzuro w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye

Ku itariki ya 30 Kamena 2015, igihe ya komisiyo yari imaze gutanga raporo i Genève, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Kita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu kafashe umwanzuro w’uko kamagana kivuye inyuma “ibikorwa byo kubangamira mu buryo bukomeye uburenganzira bw’ikiremwamuntu bikorwa na leta ya Eritereya.” d Muri uwo mwanzuro, ako kanama kasabye leta ya Eritereya guhita ishyira mu bikorwa ibyo yasabwe na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye, harimo n’ibyo igomba gukorera Abahamya ba Yehova. Nanone, ako Kanama k’Umuryango w’Abibumbye kasabye Eritereya gukora ibi bikurikira:

  • “Kureka gufunga abaturage bayo nta mpamvu kandi ikareka kubakorera ibikorwa by’iyicarubozo, ibikorwa by’ubugome, ibya kinyamaswa n’ibindi bitesha umuntu agaciro.”

  • “Guha imfungwa uburenganzira busesuye bwo kwiyambaza ubutabera no gufungirwa ahantu hakwiriye.”

  • “Kubahiriza uburenganzira buri wese afite byo kuvuga icyo ashaka n’icyo atekereza, kuyoborwa n’umutimanama we, kwihitiramo idini ashaka n’uburenganzira bwo guteranira hamwe n’abandi mu mahoro.”

Ese Abahamya ba Yehova bazabona agahenge?

Ubu muri Eritereya hafungiwe Abahamya ba Yehova 54, batatu muri bo bakaba bamaze imyaka isaga 21 muri gereza. Nta n’umwe wigeze ahamwa n’icyaha cyangwa ngo acirwe urubanza. Bamwe bafungiwe muri kontineri cyangwa mu mazu afite igice kimwe kiri mu butaka kandi bafashwe nabi cyane. Nanone hari igihe bahura n’ikibazo cy’ubukonje bwinshi ubundi hakaba hari ubushyuhe bwinshi. Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bazi neza imibabaro bagenzi babo bo muri Eritereya bahanganye na yo kandi biringiye ko leta izareka kubatoteza.

a Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Iperereza ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu muri Eritereya yashyizweho n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Kita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu ku itariki ya 27 Kamena 2014, gashingiye ku mwanzuro 26/24.

b Komite ya Gatatu ishinzwe kwita ku mibereho y’abaturage, kugoboka abugarijwe n’ibibazo no kwita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi hose.

c Raporo irambuye y’iperereza ryakozwe na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Iperereza ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu muri Eritereya (Inyandiko ya mbere), A/HRC/29/CRP.1, igika cya 1530(c) n’icya 1531(c).

d Umwanzuro A/HRC/29/L.23.