Soma ibirimo

Inkubi y’umuyaga yiswe Noru yateje imyuzure muri Filipine

6 NZERI 2022
FILIPINE

Inkubi y’umuyaga yiswe Noru yangije ibintu byinshi muri Filipine

Inkubi y’umuyaga yiswe Noru yangije ibintu byinshi muri Filipine

Ku itariki ya 25 Nzeri 2022, inkubi y’umuyaga yiswe Noru nanone muri ako gace ikaba izwi nka Karding, yateje inkangu ku birwa bya Polillo mu ntara ya Quezon muri Filipine. Iyo nkubi y’umugaya yaje no kugera mu ntara ya Aurora naho ihateza inkangu. Uwo muyaga wari ku muvuduko w’ibirometero 240 ku isaha kandi mu isaha wahuhaga ibintu ukabigeza ku birometero 195. Noru yashenye amazu ahantu henshi yangiza n’ibikorwa remezo byinshi kandi iteza imyuzure.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye

  • Imiryango 180 yavanywe mu byayo

  • Amazu 209 yarangiritse bidakabije

  • Amazu 20 yarangiritse bikabije

  • Amazu 22 yarasenyutse

  • Amazu y’Ubwami 7 yarangiritse bidakabije

  • Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bikabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Hashyizweho komite 2 zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi

  • Abasaza bo mu gace kagezweho n’iy’inkubi y’umuyaga basura abagezweho n’ingaruka zayo bakabahumuriza kandi bakabafasha kubona ibyo bakeneye

  • Ibikorwa by’ubutabazi bikorwa ari na ko hakurikizwa ingamba zo kwirinda COVID-19

Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe bagezweho n’iyi nkubi y’umuyaga mu gihe bashakira ubuhungiro kuri Yehova.—Zaburi 57:1.