Soma ibirimo

3 GASHYANTARE 2021
INDONEZIYA

Umwuzure ukomeye wibasiye Indoneziya

Umwuzure ukomeye wibasiye Indoneziya

Aho byabereye

Mu magepfo ya Kalimantan, mu majyaruguru ya Sulawesi no mu majyaruguru ya Moluccas

Ikiza

  • Muri Mutarama 2021, umwuzure ukomeye n’inkangu byangije ibintu byinshi kandi bituma abantu benshi bakurwa mu byabo

Ingaruka cyagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Ababwiriza bagera kuri 90 babaye bakuwe mu byabo

Ibyangiritse

  • Amazu 3 yarangiritse bidakomeye

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Abasaza b’amatorero bahise bafasha ababwiriza kuva muri ako gace. Nanone bafashije buri mubwiriza kubona icumbi, ibyokurya n’ibindi by’ibanze akenera

  • Ababwiriza bo muri ako gace bifatanya mu mirimo yo gusukura no gusana amazu yangiritse

  • Abagenzuzi b’uturere na bo bakoresha Ijambo ry’Imana bagahumuriza ababwiriza bahuye n’icyo kiza

  • Imirimo y’ubutabazi yose ikorwa ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Dushimira Yehova ko yaduhaye umuryango w’abavandimwe baba biteguye kudufasha “mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.