Soma ibirimo

Abavandimwe na bashiki bacu bari kwitegura kuzakira abashyitsi bazaza baturutse hirya no hino ku isi mu ikoraniro rizabera muri Gwadelupe

3 KAMENA 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Amakoraniro yihariye yo mu mwaka wa 2024 afite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza” yatangiriye muri Gwadelupe

Amakoraniro yihariye yo mu mwaka wa 2024 afite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza” yatangiriye muri Gwadelupe

Ikoraniro rya mbere ryihariye rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza” ryabereye mu mujyi wa Vélodrome Amédée Détraux mu karere ka Baie-Mahault, muri Gwadelupe, guhera ku itariki ya 7 kugeza ku ya 9 Kamena 2024. Hateganyijwe ko muri uyu mwaka, hazaba amakoraniro yihariye 15 azaba hagati y’ukwezi kwa Kamena n’Ukwakira 2024. a Ubu ni bwo bwa mbere amakoraniro yihariye yongeye kuba uhereye igihe icyorezo cya COVID-19, cyatumaga amakoraniro yihariye yo mu mwaka wa 2020 asubikwa.

Abavandimwe na bashiki bacu bo mu bihugu bitandukanye byatumiwe ni bo bazajya muri ayo makoraniro. Uretse kuba ayo makoraniro azahuza abantu benshi azajya aba no mu ndimi zitandukanye. Urugero muri Gwadelupe, iri koraniro ryakurikiwe mu Cyesipanyoli, mu Cyongereza, mu Gifaransa no mu Gikerewole cyo muri Gwadelupe.

Ibumoso: Umuryango uri gukora udukarita n’ibirango bitanga ikaze ku bashyitsi bazaza mu ikoraniro. Iburyo: Bashiki bacu bari kudoda udutambaro turiho ikirango cy’ikoraniro ryihariye rizabera muri Gwadelupe

Mbere y’uko abashyitsi bahagera baje mu ikoraniro, haba hari imirimo myinshi yo kubitegura. Urugero, mu Bahamya bagera ku 8.546 bo muri Gwadelupe, abarenga kimwe cya kabiri bitangiye kuba abavolonteri kugira ngo bite ku bashyitsi bagera ku 1.500, baturutse mu bihugu 11. Hari mushiki wacu wakoranye n’umugabo we wavuze ati: “Uyu mwaka wambereye mwiza cyane, sinzawibagirwa. Nishimiye kumara igihe kirekire nkorana n’abavandimwe na bashiki bacu, kandi byatumye ndushaho kwiyumvisha uko bizaba bimeze mu isi nshya. Nishimira kuba ndi mu muryango wa Yehova.”

Kimwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi, twizeye ko amakoraniro yihariye yo mu mwaka wa 2024 afite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza,” azatuma abagaragu ba Yehova turushaho kunga ubumwe kandi aheshe ikuzo Yehova.—Abafilipi 1:27.

a Amakoraniro mpuzamahanga azabera aha hakurikira: Sofia muri Bulugariya; Santiago muri Shili #1; Santiago muri Shili #2; Prague muri Repubulika ya Tchèque; Santo Domingo muri Repubulika ya Dominikani; Suva muri Fiji; Helsinki muri Finilande; Lyon mu Bufaransa; Baie-Mahault muri Gwadelupe; Budapest muri Hongiriya; Reykjavík muri Isilande; Asunción muri Paragwe; Zurich mu Busuwisi; Philadelphia muri Amerika na Tampa muri Amerika.