15 KANAMA 2022
KAMERUNI
Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Ikibulu
Ku itariki ya 6 Kanama 2022, Umuvandimwe Gilles Mba, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami muri Kameruni, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Ikibulu muri porogaramu yari yabanje gufatwa amajwi. Iyo porogaramu yeretswe ababwiriza kandi hasohotse Bibiliya yo mu rwego rwa eregitoronike. Bibiliya zicapye zizaboneka mu mwaka wa 2023.
Nubwo hari izindi Bibiliya zahinduwe muri urwo rurimi, zirahenda. Hari izikoresha amagambo ya kera atakivugwa cyane kandi ntizashyizemo izina ry’Imana. Nanone hariho abahinduzi b’izo Bibiliya bagiye bahindura nabi umwandiko w’umwimerere. Urugero, hari Bibiliya zo muri urwo rurimi zihindura “Ubwami bw’Imana” zikavuga ngo ni “ubwoko bw’Imana” cyangwa “igihugu cy’Imana”. Kubera ko iyo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yahinduye iryo jambo ikavuga ko ari Ubwami, bizatuma abazayisoma bamenya ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi bw’Imana bwashyizweho na Yehova.
Umwe mu bagize ikipe y’ubuhinduzi yaravuze ati: “Twizeye ko umuntu uzakoresha iyi Bibiliya, azageza ku bandi inyigisho z’ukuri kandi zizewe.”
Twiringiye ko iyi Bibiliya isohotse mu rurimi rw’Ikibulu izafasha abavandimwe na bashiki bacu gukomeza gufasha “abakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3.