Soma ibirimo

9 UGUSHYINGO 2012
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkubi y’umuyaga yitiriwe Sandy yashegeshe inkengero z’uburasirazuba bwa Amerika

Inkubi y’umuyaga yitiriwe Sandy yashegeshe inkengero z’uburasirazuba bwa Amerika

NEW YORK, itariki ya 29 Ukwakira 2012. Inkubi y’umuyaga yitiriwe Sandy yibasiye uduce twinshi two ku nkombe z’uburasirazuba bwa Amerika. Abahamya ba Yehova barimo barakorana n’abayobozi bo muri utwo duce, kugira ngo barebe uko bafasha abavandimwe babo bahuje ukwizera n’abandi bantu bagwiririwe n’ayo makuba.

Muri leta zibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga haba Abahamya bagera hafi ku 200.000. Raporo zigaragaza ko mu Bahamya baba mu turere twibasiwe cyane nta wahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga, ariko ko hari babiri bakomeretse bidakabije. Muri leta ya Géorgie, imiyaga ikaze yatumye ishami ry’igiti rigwa rikomeretsa bikabije umwana muto ufite ababyeyi bifatanya n’itorero ry’Abahamya ba Yehova. Iyo raporo ikomeza ivuga ko uwo mwana arembye cyane. Abahamya bo mu gace uwo mwana abamo n’abandi bumvise iby’iyo mpanuka mu makuru barimo barafasha umuryango we.

Iyo nkubi y’umuyaga yatumye itumanaho mu turere twinshi rihagarara. Uburyo bw’itumanaho nibumara gutunganywa, ni bwo tuzaba dushobora kumenya neza agaciro k’ibyangijwe n’iyo nkubi y’umuyaga.

Raporo ya mbere yatanzwe n’Ibiro by’Ishami by’Abahamya ba Yehova, yagaragaje ko nta Muhamya ukora ku biro by’ishami wahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga, ahubwo ko umwe gusa ari we wakomeretse bidakabije. Iyo nkubi y’umuyaga yangije bidakomeye inyubako zo ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Brooklyn muri leta ya New York. Imiyaga ikaze yashenye igice cy’imbere cy’inzu imwe, ariko nta muntu n’umwe wakomerekejwe n’ibisigazwa by’inzu. Mu mazu ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bikoreramo i Patterson n’i Wallkill muri leta ya New York umuriro warabuze. Bamaze igihe gito bakoresha imashini itanga umuriro w’amashanyarazi. Icyakora mu nyubako z’i Warwick haracyakoreshwa imashini itanga umuriro w’amashanyarazi. Iyo nkubi y’umuyaga yatumye nanone itumanaho rihagarara muri izo nyubako zose.

Raporo za mbere zagaragaje nanone ko amazu 12 Abahamya bateraniramo yitwa Amazu y’Ubwami yangijwe cyane n’imyuzure cyangwa imiyaga ikaze. Nanone imvura irimo umuyaga mwinshi yangije bikomeye amazu 219 y’Abahamya, 169 yangirika mu rugero ruciriritse naho agera kuri 710 yangirika bidakomeye. Muri utwo turere hashyizweho amatsinda y’Abahamya ba Yehova ashinzwe ibikorwa by’ubutabazi, kandi abayagize barimo barakorana n’abayobozi bo muri utwo duce kugira ngo bahe bagenzi babo bahuje ukwizera n’abandi iby’ibanze bakeneye.

Mu rwego rwo guhangana n’iyo nkubi y’umuyaga, amatorero y’Abahamya ba Yehova yari yashyizeho amabwiriza arebana no guhunga. Abahamya barenga 1.100 bahungishijwe mbere y’uko iyo nkubi y’umuyaga iza. Abahamya bo muri utwo duce bemeye gucumbikira bagenzi babo bahuje ukwizera bavuye mu byabo, cyangwa abazamara igihe kirekire batagira umuriro w’amashanyarazi.

Abahamya bitangiye gukora imirimo muri utwo duce, barimo kwita ku byo bagenzi babo bahuje ukwizera bakeneye, kandi biteguye gukomeza igihe cyose bizaba bikiri ngombwa. J. R. Brown, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova wo ku cyicaro gikuru yaravuze ati “twifatanyije mu kababaro n’abantu bose bibasiwe n’iki kiza cyo mu rwego rwo hejuru. Twishimira ko twashoboye gufasha abandi, by’umwihariko imiryango y’abo duhuje ukwizera barimo bahura n’ingaruka z’iyo nkubi y’umuyaga ikaze. Duhora tubazirikana mu masengesho yacu.”

Ushinzwe amakuru:

J.R. Brown wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000