20 NZERI 2021
MEGIZIKE
Umutingito n’umwuzure byangije byinshi muri Megizike
Ku itariki ya 6 Nzeri 2021, haguye imvura nyinshi yateje imyuzure mu duce two muri Megizike. Bukeye bwaho umutingito ukaze cyane uri ku gipimo cya 7.1 wibasiye uduce two mu magepfo y’icyo gihugu mu ntara ya Guerrero kandi wageze no mu zindi ntara zo muri icyo gihugu.
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Umwuzure
Abahamya 61 bavuye mu byabo
Amazu y’Ubwami 2 yarangiritse bidakabije
Amazu 68 yarangiritse bidakabije
Umutingito
Abahamya 71 bavanywe mu byabo
Abavandimwe 12 barakomeretse
Amazu y’Ubwami 42 yarangiritse bidakabije
Amazu 220 yarangiritse bidakabije
Amazu 76 yarangiritse cyane
Amazu 7 yarasenyutse
Ibikorwa by’ubutabazi
Umwuzure
Abavanywe mu byabo bacumbikiwe na bene wabo
Amatorero yo mu duce bahungiyemo yahaye amapaki 104 y’ibyokurya abahuye n’icyo kiza
Umutingito
Abavanywe mu byabo bacumbikiwe na bene wabo, abandi bacumbikirwa n’Abahamya bagenzi babo
Abavandimwe bakomeretse baravuwe kandi ubu bameze neza
Abenshi mu Bahamya bagezweho n’ibyo biza bari barateguye ibikapu byabo babikamo ibintu by’ibanze bakenera, kandi bubahirije amabwiriza yatanzwe n’abayobozi. Abagenzuzi basura amatorero hamwe na Komite Ishinzwe Ubutabazi bakurikiranye imirimo y’ubutabazi kandi bahumuriza imiryango yagezweho n’ibyo biza. Ibyo byose bikorwa ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragaza ko biringira Yehova n’umuryango we muri ibyo bihe bitoroshye barimo. Twizeye ko Yehova azakomeza kubitaho no kubarinda.—Yesaya 26:3.