Soma ibirimo

28 MATA 2015
NEPALI

Umutingito ukaze wibasiye Nepali

Umutingito ukaze wibasiye Nepali

Kuwa gatandatu tariki ya 25 Mata 2015, muri Nepali habaye umutingito ukaze uri ku gipimo cya 7,8, wibasiye cyane umurwa mukuru wa Kathmandu. Nyuma yaho habaye indi mitingito; hari n’iyageze ku gipimo cya 6,6. Ntituramenya neza uko ibintu bimeze, ariko amakuru dukesha ibiro by’Abahamya biri i Kathmandu, avuga ko Umuhamya umwe n’abana be babiri bahitanywe n’uwo mutingito. Hari amazu y’Abahamya yasenyutse burundu andi menshi arangirika. Nanone inzu y’ibiro byacu yarangiritse ariko bitari cyane. Ibiro by’ishami byo mu Buyapani birimo birakorana n’ibiro by’Abahamya byo muri Nepali kugira ngo hatangwe ubufasha.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

U Buyapani: Ichiki Matsunaga, tel. +81 46 233 0005

Nepali: Reuben Thapaliya, tel. +977 9813469616