Soma ibirimo

Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho byahawe ibitaro bya Słupca

22 WERURWE 2021
POLONYE

Ibitaro byo muri Polonye byashimiye Abahamya ba Yehova

Ibitaro byo muri Polonye byashimiye Abahamya ba Yehova

Abakozi b’ibitaro byo muri Słupca, mu gihugu cya Polonye, banditse ibaruwa yo gushimira abavandimwe bacu bo mu mugi wa Warsaw, nyuma yo kubona Bibiliya bari basabye.

Mushiki wacu Helena Krupa

Ibyo bitaro byari bifite abarwayi benshi ba COVID-19. Umuyobozi w’ibitaro yifuzaga ikintu cyahumuriza abakozi ndetse n’abarwayi. Yaje kwibuka ko hari inshuti ye ifite umugore witwa Helena Krupa w’Umuhamya wa Yehova. Yibutse ukuntu Helena akunda Bibiliya, nuko aramuhamagara amubaza niba yamufasha kubona Bibiliya zo gutanga mu bitaro.

Mushiki wacu Helena Krupa utuye mu mugi wa Warsaw, yahise abibwira abasaza bo mu itorero rye. Bahise bategura ibyo bohereza, harimo kopi esheshatu za Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Nanone abavandimwe banditse ibaruwa isobanura bimwe mu biranga Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya cyanecyane ibisobanuro by’izina ry’Imana Yehova.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwanditse ibaruwa bushimira abavandimwe ko babahaye Bibiliya kandi bababwira ko bakozwe ku mutima n’ukuntu bitaye ku byo bari bakeneye.” Muri iyo baruwa bagize bati: “Muri ibi bihe bikomeye usanga buri wese yitekerezaho n’umuryango we n’akazi ke gusa, ariko mwe mubona igihe cyo gutekereza ku bandi. . . . Kumenya ko tutari twenyine mu bibazo biradukomeza bigatuma dukomeza guhangana n’iki cyorezo ndetse n’ibibazo duhura na byo mu kazi kacu ka buri munsi.”

Amagambo akubiye muri iyo baruwa agaragaza ko dushobora guhumuriza abandi no gutuma bagira ibyiringiro dukoresheje Bibiliya.—Abaroma 15:4.