Soma ibirimo

Ibumoso: Inyubako yo mu mujyi wa Khartoum muri Sudani, yasenywe n’intambara. Iburyo: Umuryango w’Abahamya wahunze, uri kwakirwa n’abavandimwe bo mu mujyi wa Kosti muri Sudani

3 KANAMA 2023
SUDANI

Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya n’amateraniro byafashije abavandimwe na bashiki bacu bo muri Sudani bahunze

Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya n’amateraniro byafashije abavandimwe na bashiki bacu bo muri Sudani bahunze

Nk’uko duherutse kubitangarizwa mu nkuru yasohotse ku itariki ya 12 Gicurasi 2023, ku haboneka “Amakuru” ku rubuga rwa jw.org, intambara ikomeye yashyamiranyije imitwe ibiri yitwaje intwaro mu murwa mukuru wa Sudani ari wo Khartoum. Iyo ntambara yahitanye ababarirwa mu bihumbi abandi barakomereka. Bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu batuye mu mujyi wa Khartoum cyangwa hafi yawo, bahisemo guhunga. Igihe bahungaga, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya n’amateraniro dutegurirwa n’umuryango wa Yehova, byarabafashije kandi bibatera inkunga.

Ajuja (umurongo w’imbere, ibumoso) ari mu materaniro yabereye mu gace ka Kassala muri Sudani

Urugero, nyuma y’iminsi mike imirwano itangiye, Umupayiniya w’Igihe cyose ufite imyaka 23 witwa Ajuja, utuye mu mujyi wa Khartoum, yakurikiranye amateraniro akoresheje ikoranabuhanga, muri ayo materaniro barimo biga ingingo yo mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi ivuga ngo: “Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso.” Yaravuze ati: “Kuba twarize iyo ngingo byanyibukije ko ibyarimo biba byasohozaga buhanuzi bwo muri Bibiliya. Rwose byanteye inkunga nari nkeneye icyo gihe.” Uko ibintu byagendaga birushaho kuzamba, Ajuja yafashe umwanzuro wo guhunga kava mu mujyi. Yaravuze ati: “Igihe narimo ngenda, natewe inkunga cyane no kumva indirimbo zacu zisanzwe n’ibindi byafashwe amajwi. Nasengaga Yehova musaba ngo adufashe tugereyo amahoro.” Ajuja yageze iyo yari ahungiye amahoro kandi abavandimwe na bashiki bacu bo muri leta ya Kassala bamwakiranye urugwiro.

Eli (hagati) arimo gutangaza ubutumwa bwo muri Bibiliya butanga ibyiringiro mu mujyi wa Kosti muri Sudan

Eli ni Umusaza w’Itorero n’Umupayiniya, ufite imyaka 24, akaba atuye mu mujyi wa El Haj Yousif uri hafi ya Khartoum ahaberaga imirwano. Yahungiye mu mujyi wa Kosti uri ku birometero 330 uvuye i Khartoum. Yakiriwe n’abavandimwe na bashiki bacu, bamuha ibyo kurya n’aho kuba. Iyo Eli ashubije amaso inyuma, asanga amasomo ry’umunsi yafashe mu cyumweru yahunzemo yaramuteye inkunga. Urugero, Zaburi 91:2 yibukije Eli ko akeneye kugira Yehova ubuhungiro bwe n’igihome cye. Eli yaravuze ati: “Iyi si yuzuyemo ibibazo ntishobora kugora amahoro nyakuri kandi abayobozi ba leta cyangwa ab’ingabo z’ibihugu, ntibashobora gukemura ibibazo abantu bahanganye na byo. Ibyiringiro byacu bituruka ku Bwami bw’Imana, kuko ari bwo buzakemura ibibazo byose dufite.”

Tia n’umugore we Julia, ni abapayiniya bo mu gace ka Omdurman, gaherereye hafi ya Khartoum. Igihe imirwano yarushagaho gukara, bibutse ingingo yo mu Munara w’Umurinzi yari iherutse gusohoka, yateraga inkunga Abakristo kujya bahita bashyira mu bikorwa imyanzuro baba bafashe. Kubera ko Tia na Julia babonaga ibintu birushaho kuzamba mu mujyi, biyemeje guhita bahunga. Tia na Julia bamaze kugera mu gace bari bahungiyemo, bakiriwe n’abavandimwe na bashiki bacu, kandi bishimiye cyane inama bari barakuye mu Munara w’Umurinzi. Julia yaravuze ati: “Twishimira kuba turi mu muryango urangwa n’urukundo. Rwose twiboneye ko ukuboko kwa Yehova kutabaye kugufi ku buryo kutakiza.”

Tia na Julia (iburyo) barimo kwigisha umuntu Bibiliya, nyuma yaho bamariye guhunga

Abo bavandimwe na bashiki bacu twavuze, bakomeje gukora ibikorwa bya gikristo aho bahungiye. Bajya mu materaniro, bakabwiriza kandi batangiye kwigisha bantu Bibiliya. Ibyo bikorwa byose no kugirana ubucuti n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu matorero mashya, byabafashije gutuza no kugira ibyishimo.

Kubona uburyo abavandimwe na bashiki bacu bo muri Sudani bakomeje gushakira ihumure n’ibyiringiro kuri Yehova no mu Ijambo rye, bidutera inkunga rwose.—Abaroma 15:4, 5.