Soma ibirimo

Umuvandimwe Ivan Shulyuk

16 GASHYANTARE 2022
U BURUSIYA

Gutuza bifasha umuvandimwe Ivan Shulyuk kwihanganira ibitotezo

Gutuza bifasha umuvandimwe Ivan Shulyuk kwihanganira ibitotezo

Urukiko rw’umugi wa Nazarovskiy ruherereye mu gace ka Krasnoyarsk vuba aha ruzatangaza umwanzuro warwo mu rubanza ruregwamo umuvandimwe Ivan Shulyuk. Ubushinjacyaha nta gihano buramusabira.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 18 Kamena 2020

    Abaporisi bitwaje intwaro bagabye igitero mu rugo rwa Shulyuk, baramufata bajya kumufungira kuri sitasiyo ya porisi. Nyuma yaho bagiye kumufunga by’agateganyo

  2. Ku itariki ya 19 Kamena 2020

    Urukiko rwategetse ko Ivan ajya gufungirwa muri gereza

  3. Ku itariki ya 9 Nyakanga 2020

    Yararekuwe, ariko ntiyemerewe kuvugana n’umuntu utari uwo babana, atabanje gusaba uruhushya. Nanone ntiyemerewe kuva mu rugo hagati ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo na saa tanu z’ijoro. Ibyo byatumaga atajya ku kazi

  4. Ku itariki ya 14 Kanama 2020

    Umugenzacyaha yagerageje kongera ibyo Ivan yari abujijwe, ariko kubera ko yavugwaga neza ibyo umugenzacyaha yasabye byateshejwe agaciro. Ibyinshi mu byo Ivan atari yemerewe byavanyweho

  5. Ku itariki ya 17 Kanama 2020

    Yabujijwe kurenga agace atuyemo

  6. Ku itariki ya 15 Nzeri 2021

    Ni bwo urubanza rwatangiye

Icyo twamuvugaho

Dushimishwa n’uko “Yehova azi gukiza abantu biyeguriye Imana ibibagerageza.”—2 Petero 2:9.