Soma ibirimo

Mbere y’uko Vladimir Alushkin afatwa agafungwa

13 UGUSHYINGO 2019
U BURUSIYA

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirasaba ko u Burusiya burenganura Vladimir

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirasaba ko u Burusiya burenganura Vladimir

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikurikirana ibibazo by’abafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, riherutse gusohora inyandiko y’amapaji 12 yamagana ibikorwa binyuranyije n’amategeko byo gufunga Vladimir Alushkin. Iyo nyandiko yasabaga abategetsi b’u Burusiya gufungura Vladimir Alushkin kandi agahabwa indishyi z’akababaro kuko yavukijwe uburenganzira bwe.

Vladimir Alushkin yafashwe ku itariki ya 15 Nyakanga 2018, igihe abaporisi bipfutse mu maso bigabizaga urugo rwe. Abo baporisi bamaze hafi amasaha ane basaka mu nzu, bafatira terefoni, ibikoresho bya eregitoroniki, Bibiliya n’ibindi bitabo, maze bajya kumuhata ibibazo ku biro by’ubugenzacyaha.

Vladimir Alushkin mu rukiko muri Mutarama 2019

Byabaye ngombwa ko Vladimir Alushkin amara iminsi ibiri afungiwe kuri burigade, nyuma Urukiko rw’Akarere rwa Pervomayskiy, mu ntara ya Penza rutegeka ko yimurirwa mu yindi gereza, akamara amezi abiri afunzwe by’agateganyo. Urukiko rwongereye icyo gifungo inshuro ebyiri zose. Nyuma yo kumara hafi amezi atandatu afunzwe, yararekuwe ariko akomeza gufungishwa ijisho.

Vladimir Alushkin yagejeje ikibazo ke ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikurikirana ibibazo by’abafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo rimurenganure. Iryo tsinda ry’abahanga mu by’amategeko bigenga, ryahawe inshingano n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, kugira ngo risuzume ibibazo by’abantu bavuga ko bahohotewe n’inzego zishinzwe umutekano cyangwa bavuga ko barenganyijwe n’inkiko.

Iryo shami rimaze gusuzuma ibirego by’ubutagondwa u Burusiya burega Vladimir Alushkin ryafashe umwanzuro ugira uti: “Ibikorwa byose Vladimir Alushkin yagiyemo nta kindi byari bigamije, uretse kungurana ibitekerezo mu mahoro. Komite y’Umuryango w’Abibumbye yasanze Vladimir Alushkin nta kibi yakoze, uretse ibijyanye n’imyizerere ye, yemererwe n’Ingingo ya 18 yo mu masezerano mpuzamahanga, u Burusiya bwashyizeho umukono.” Iyo nyandiko irimo amagambo agira ati: “Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryasanze Vladimir Alushkin atari akwiriye gufatwa no gufungwa by’agateganyo, kandi ko bitari na ngombwa ko agezwa mu rukiko.” Byongeye kandi, iryo Shami ry’Umuryango w’Abibumbye, ryasabye leta y’u Burusiya, kurenganura Vladimir Alushkin mu maguru mashya.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryasanze Vladimir Alushkin atari we ufite ikibazo cy’akarengane wenyine. Ryagize riti: “Hari n’abandi Bahamya ba Yehova benshi bafatwa, bagafungwa, kandi bagashinjwa ibikorwa by’ubutagondwa bazira gusa kuba bakora ibikorwa byo mu rwego rw’idini,” kandi babyemererwa n’amategeko mpuzamahanga. Ubwo rero, mu rwego rwo kwamagana ibikorwa byo gutoteza bagenzi bacu bo mu Burusiya, iryo shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryavuze ko ibivugwa muri iyo nyandiko bitareba gusa ikibazo cya Vladimir Alushkin, ahubwo ko bireba n’abandi Bahamya ba Yehova “bahuje ikibazo na Vladimir Alushkin.”

Kugeza ubu, u Burusiya ntiburashyira mu bikorwa ibyo bwasabwe n’iryo shami ry’Umuryango w’Abibumbye. Ahubwo muri Kanama 2019, abategetsi bajyanye dosiye ye mu rukiko. Biteganyijwe ko iburanishwa rizaba ku itariki ya 15, iya 19 n’iya 22 Ugushyingo 2019.

Mu gihe dutegereje ko urukiko rwo mu Burusiya rusuzuma imyanzuro y’iryo shami ry’Umuryango w’Abibumbye igihe ruzaba rufata umwanzuro, twe tumeze nk’umwanditsi wa zaburi, wagize ati: ‘Sinzatinya, Yehova ari mu ruhande rwanjye hamwe n’abantabara. Guhungira kuri Yehova ni byiza.”—Zaburi 118:6-9.