Soma ibirimo

Sergey Rayman n’umugore we, Valeriya, igihe bari mu rukiko ku itariki 9 Ukwakira 2020

9 UKWAKIRA 2020
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije icyaha umugabo n’umugore we, rubakatira igifungo gisubitse

Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije icyaha umugabo n’umugore we, rubakatira igifungo gisubitse

Ku itariki ya 9 Ukwakira 2020, urukiko rw’akarere ka Sverdlovskiy mu mugi wa Kostroma rwemeje ko Sergey Rayman n’umugore we Valeriya bahamwa n’icyaha maze rubakatira igifungo gisubitse. Umwe yakatiwe imyaka umunani, undi akatirwa irindwi. Ni bo Bahamya ba mbere bakatiwe igifungo kirekire gisubitse, kuva igihe Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwafata umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byacu muri icyo gihugu mu mwaka wa 2017. Ibyo bisobanuye ko Rayman n’umugore we badahita bajya muri gereza.