24 GICURASI 2023
U BUTALIYANI
Umwuzure wangije ibintu byinshi mu majyaruguru y’u Butaliyani
Imvura nyinshi yateje umwuzure mu gace ka Emilia-Romagna ahagana mu majyaruguru y’u Butaliyani. Kuva ku itariki ya 15 Gicurasi 2023, ako gace kaguyemo imvura nyinshi cyane yamaze iminsi igera kuri ibiri. Iyo mvura yageze no mu yindi mijyi mito igera kuri 40. Iyo mvura imaze guhitana abagera kuri 14, naho abagera mu bihumbi bavuye mu byabo.
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye cyangwa ngo akomereke
Ababwiriza 342 n’abagize imiryango yabo barahunze
Amazu 167 yarengewe n’amazi, bituma agera kuri 72 yangirika bikabije
Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bikabije
Amazu y’Ubwami 3 yarangiritse bidakabije
Ibikorwa by’ubutabazi
Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bo muri ako gace, bari gufasha no guhumuriza abagezweho n’ibiza
Bashyizeho Komite Ishinzwe Ubutabazi, kugira ngo igenzure imirimo y’ubutabazi
Dutegerezanyije amatsiko igihe nta muntu uzongera gutinya ibiza, kubera ko ihema ry’Imana [rizabana] n’abantu.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.