Soma ibirimo

Ingoro y’ubutabera ikoreramo Urukiko Rusesa Imanza rwo mu Butaliyani, iri mu mugi wa Roma

9 GASHYANTARE 2021
U BUTALIYANI

Urukiko Rusesa Imanza rwo mu Butaliyani rwarenganuye Abahamya ba Yehova mu birebana n’ubuvuzi

Urukiko Rusesa Imanza rwo mu Butaliyani rwarenganuye Abahamya ba Yehova mu birebana n’ubuvuzi

Urukiko Rusesa Imanza rwarenganuye Umuhamya wa Yehova, ruvuga ko afite uburenganzira bwo guhitamo uko avurwa. Ku itariki ya 23 Ukuboza 2020, urwo rukiko rwemeje ko abarwayi bose bafite uburenganzira bwo guhitamo uko bavurwa hakubiyemo no guhitamo uburyo butabangamiye imyizerere yabo.

Urwo rubanza rufitanye isano n’ibyabaye mu mwaka wa 2005, ubwo abaganga batubahirizaga uburenganzira bwa mushiki wacu. Mbere yo kubagwa yari yasobanuriye abaganga ko adashaka ko bamutera amaraso kandi abereka n’ikarita yerekana ko atemera guterwa amaraso. Ariko abaganga birengagije ikifuzo ke, kandi bamutera amaraso inshuro nyinshi.

Urukiko rwemera ko kwanga guterwa amaraso “atari umwanzuro umuntu yifatira gutya gusa atabitekerejeho ahubwo ko ari umwanzuro afata yabitekerejeho neza bitewe n’imyizerere ye.” Urwo rukiko ruvuga ko ari “uburenganzira ntavogerwa bwagombye ‘kurindwa n’Itegeko Nshinga.’”

Kuva mu mwaka wa 2015, uyu ni mwanzuro wa cumi Urukiko Rusesa Imanza rwo mu Butaliyani rumaze gufata urebana n’Abahamya ba Yehova. Muri buri rubanza, urukiko rwagiye rushyigikira uburenganzira dufite mu by’idini. Izo manza zavuze kuri ibi bikurikira:

  • Kwanga guterwa amaraso: Abahamya ba Yehova baba bifuza kuvurwa neza uko bishoboka kose kandi bemera kuvurwa mu buryo butandukanye. Inkiko zemeje ko abarwayi b’Abahamya bafite uburenganzira bwo guhitamo uburyo bwo kuvurwa buhuje n’umutimanama wabo watojwe na Bibiliya. Abaganga bagomba kubahiriza umwanzuro w’umurwayi wanze guterwa amaraso. Ni uburenganzira umurwayi ahabwa n’amategeko bitewe n’imyizerere ye.

  • Kurera abana: Ababyeyi b’Abahamya na bo bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi mu bijyanye no kwigisha abana babo ibirebana n’imyizerere yabo.

  • Gucibwa mu itorero: Abahamya ba Yehova ntibafata nabi umuntu waciwe. Ahubwo bemerewe kutifatanya n’umuntu waciwe mu itorero ryabo, kandi abandi bagomba kubaha ubwo burenganzira bafite.

  • Imisoro: Abahamya ba Yehova bishyura imisoro kandi bishimira ko bayisonerwa ku mazu basengeramo nk’uko bigenda ku yandi madini yo mu Butaliyani.

Iyo abayobozi bafashe imyanzuro ishyigikira uburenganzira abagaragu ba Yehova bafite bwo kumukorera mu mudendezo, turishima cyane.—Imigani 21:1.