Soma ibirimo

Kubana neza n’abandi

Ubucuti

Kubaho neza—Umuryango mwiza n’inshuti

Iyo umuntu akunda gutanga kurusha guhabwa abana neza n’abandi.

Ni iki kiranga incuti nyancuti?

Abantu benshi bazi akamaro ko kugira incuti nyancuti. Wakora iki ngo ubere abandi incuti nyancuti? Iyi ngingo isuzuma amahame ane yo muri Bibiliya yabigufashamo.

Incuti nyakuri ni iyihe?

Biroroshye kubona incuti zikuryarya, ariko se wakora iki ngo ubone incuti nyakuri?

Nabona nte incuti nziza?

Ibintu bine byagufasha kuva ku bucuti busanzwe ukagira incuti magara.

Ese ni ngombwa ko nongera incuti zanjye?

Kugira incuti zimwe muhorana ushobora kumva ari byiza, ariko si ko buri gihe bigira akamaro. Kubera iki?

Irungu

Uko wahangana n’irungu

Guhorana irungu bishobora kukugiraho ingaruka nk’izigera ku muntu unywa amasegereti 15 ku munsi. Uko wakwirinda irungu, ubwigunge n’imitekerereze yo kumva ko wahejwe

Kuki nta ncuti ngira?

Si wowe wenyine wumva utagira incuti cyangwa wumva ufite irungu. Reba uko bagenzi bawe muri mu kigero kimwe babyitwayemo.

Nakora iki ngo abandi banyemere?

Ese kwemerwa n’abantu tutabona ibintu kimwe ni byo by’ingenzi, cyangwa ik’ingenzi ni ukuba uwo ndi we?

Gushyikirana

Uko wakwirinda gukomereza akazi mu rugo

Ibintu bitanu byagufasha kwirinda kurutisha akazi umuryango wawe.

Uko mwakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga

Ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora gufasha abashakanye cyangwa bikabateza ibibazo. None se byifashe bite mu muryango wanyu?

Gushyira amafoto kuri interineti

Gushyira amafoto kuri interineti no kureba ay’inshuti zawe, bituma umenya amakuru yazo ariko bishobora no guteza akaga.

Jya ukoresha neza imbuga nkoranyambaga

Inama zagufasha gushyikirana n’inshuti zawe kuri interineti.

Ni iki namenya mu birebana no kohererezanya ubutumwa kuri telefoni?

Ubutumwa bushobora kugutanya n’incuti kandi bugatuma abantu bagufata uko utari. Isomere wumve impamvu.

Jya ugira ikinyabupfura mu gihe ukoresha telefoni

Ese guhagarika ikiganiro ugasoma ubutumwa bugufi ni bibi? Ese kwirengagiza ubwo butumwa ugakomeza ikiganiro hari icyo bitwaye?

Kurambagiza

Ese niteguye kurambagiza?

Ibintu bitanu byagufasha kumenya niba witeguye kurambagiza no gushaka.

Ese kugirana ubucuti budafite intego nta cyo bitwaye?

Mu by’ukuri ubucuti budafite intego ni iki? Kuki hari abantu bagirana ubucuti nk’ubwo? Bigira izihe ngaruka?

Ese ubu ni ubucuti gusa?—Igice cya 1: Ibyo mbona bisobanura iki?

Dore inama zagufasha kumenya niba umuntu agukunda cyangwa niba muri incuti bisanzwe.

Ese ubu ni ubucuti gusa?—Igice cya 2: Ibyo nkora byerekana iki?

Ese incuti yawe ishobora gutekereza ko imishyikirano mufitanye atari ubucuti busanzwe? Reba inama zagufasha.

Ni iki nakwitega mu ishyingiranwa? Igice cya 1

Ni izihe nyungu uzabona mu ishyingiranwa kandi se ni izihe ngorane uzahura na zo?

Ni iki nakwitega mu ishyingiranwa? Igice cya 2

Menya uko wahangana n’ibyo utari witeze mu ishyingiranwa.

Ni iki wakwitega mu gihe cyo kurambagiza?

Ibintu bitatu mugomba kuzirikana mu gihe muri kurambagizanya.

Ese ni urukundo nyakuri cyangwa ni agahararo?

Menya aho urukundo nyakuri n’urukundo rw’agahararo bitandukaniye.

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ababana batarashyingiranywe?

Gukurikiza amabwiriza Imana itanga, bidufasha kugira umuryango mwiza, kandi ni twe bigirira akamaro.

Ese Abahamya ba Yehova bafite amategeko agenga ibyo kurambagiza?

Ese kurambagiza ni ukwishimisha cyangwa ni ikintu gikomeye kurushaho?

Kurambagiza—Igice cya 3: Ese duhagarike ubucuti twari dufitanye?

Ese wagombye gukomeza gukundana n’umuntu niba hari ibintu ushidikanyaho? Iyi ngingo ishobora kugufasha gufata umwanzuro.

Urukundo nyakuri ni iki?

Amahame yo muri Bibiliya ashobora gufasha Abakristo guhitamo neza uwo bazabana no gukomeza kugaragarizanya urukundo nyakuri bamaze gushakana.

Icyo wakora mu gihe ubenzwe

Ese ubuzima bushobora gukomeza nyuma yo kubabazwa n’uko bakubenze?

Guhosha amakimbirane

Ese ni ngombwa ko nsaba imbabazi?

Dore impamvu eshatu zagombye gutuma usaba imbabazi nubwo waba wumva atari wowe uri mu ikosa.

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kurakara?

Ese hari igihe biba bikwiriye kurakara? Wakora iki niba utangiye kurakara?

Uko wabana amahoro n’abandi

Amahame yo muri Bibiliya yatumye abantu bahoze bangana babana amahoro, kandi baba incuti.

Kubabarira ni iki?

Bibiliya ivuga ibintu bitanu byagufasha kubabarira abandi.

Uko wababarira

Kuki kubabarira bishobora kugorana cyane? Inama za Bibiliya zishobora kubigufashamo.

Uko wabona ibyishimo—Kubabarira

Umuntu uhorana uburakari n’inzika atagira ibyishimo n’amagara mazima.

Urwikekwe no kuvangura

Urwikekwe ni ikibazo cyugarije isi yose

Urwikekwe ni iki? Kuki twavuga ko ari ikibazo cy’umuntu ku giti cye ariko kikaba cyogeye ku isi hose?

Ese ugira ivangura?

Ni ibihe bintu bigaragaza ko tugira ivangura?

Ese Bibiliya ishobora kudufasha kwihanganirana?

Iyi mirongo bitwereka uko Bibiliya idushishikariza kuba abantu baharanira amahoro kandi bakubaha abantu bose.

Ni iki Bibiliya ivuga ku ivangura ry’amoko?

Ese amoko yose arareshya? Ese ivangura ry’amoko rizashira?

Icyadufasha kureka inzangano—Kutarobanura ku butoni

Ikuremo urwango, wigana Imana itarobanura ku butoni.

Ivangura​—Jya ushaka inshuti mu bantu b’ingeri zose

Suzuma akamaro ko kugira inshuti mutameze kimwe.

Ese kubaho nta vangura rishingiye ku ibara ry’uruhu birashoboka?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Abantu babarirwa muri za miliyoni, barimo kwiga Bibiliya kugira ngo bamenye uko bagomba gufata bagenzi babo babubaha kandi babaha agaciro.

Isi itarangwamo urwikekwe izabaho ryari?

Ibintu byabaye bigaragaza ko Bibiliya irimo ifasha abantu bo mu moko atandukanye kunesha urwikekwe. Ese ruzashira burundu?

Ese urukundo rushobora gutsinda urwango?

Kwikuramo urwikekwe bishobora kugorana. Icyakora, hari Umuyahudi n’Umunyapalesitina babishoboye.

Naharaniraga kurwanya akarengane

Rafika yaharaniraga kurwanya akarengane. Ariko yamenye amasezerano yo muri Bibiliya y’uko Ubwami bw’Imana ari bwo buzazana amahoro n’ubutabera.