Soma ibirimo

“Gukunda umwanzi wawe” bisobanura iki?

“Gukunda umwanzi wawe” bisobanura iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Mu kibwiriza cye kizwi cyane cyo ku musozi, Yesu yaravuze ati: ‘Mukunde abanzi banyu’ (Matayo 5:44; Luka 6:27, 35). Ibyo yavuze bisobanura ko tugomba kugirira neza abatwanga cyangwa abaturenganya.

 Yesu yagaragaje ko akunda abanzi be, ababarira abamugiriraga nabi (Luka 23:33, 34). Ibyo yigishije ku birebana no gukunda abanzi bacu, bihuje n’ibivugwa mu Byanditswe by’Igiheburayo bikunze kwitwa Isezerano rya Kera.—Kuva 23:4, 5; Imigani 24:17; 25:21.

 “Mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza.”Matayo 5:43, 44.

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Kuki ugomba gukunda abanzi bawe?

  •   Imana yaduhaye urugero. Imana “igirira neza indashima n’abagome” (Luka 6:35). Nanone ‘ituma izuba ryayo rirasira ababi.’—Matayo 5:45.

  •   Urukundo rushobora gutuma umwanzi ahinduka. Bibiliya idusaba gufata neza abanzi bacu. Kandi ivuga ko nitubigenza dutyo ‘tuzaba turunze amakara yaka ku mutwe wabo’ (Imigani 25:22). Uwo mugani werekeza ku buryo bukoreshwa bacanira amabuye y’agaciro kugira ngo bayatunganye. Mu buryo nk’ubwo, iyo tugiriye neza abatwanga, bishobora gutuma urwango badufitiye rushira maze bigatuma baba abantu beza.

 Ni mu buhe buryo wakunda abanzi bawe?

  •   “Mugirire neza ababanga” (Luka 6:27). Bibiliya igira iti: “Umwanzi wawe nasonza umuhe ibyokurya, nagira inyota umuhe icyo kunywa” (Abaroma 12:20). Nanone ushobora kubona ubundi buryo bwo kugaragariza urukundo umwanzi wawe ukora ibihuje n’itegeko rizwi cyane, abantu bakunze kwita itegeko rya Zahabu rigira riti: “Ibyo mushaka ko abantu babagirira, mube ari byo mubagirira namwe.”—Luka 6:31.

  •   “Musabire umugisha ababavuma” (Luka 6:28). Dusabira umugisha abanzi bacu tubavugisha neza kandi tukabitaho, ndetse n’igihe batubwira nabi. Bibiliya igira iti: ‘Ntimukagire uwo mwitura inabi yabagiriye cyangwa ngo musubize ubatutse, ahubwo mumuvugishe mu bugwaneza’ (1 Petero 3:9). Iyi nama ishobora kudufasha kwirinda inzika no kwihorera.

  •   “Musenge musabira ababatuka” (Luka 6:28). Niba umuntu agututse, ‘ntukamwiture inabi akugiriye’ (Abaroma 12:17). Ahubwo, jya usaba Imana imubabarire (Luka 23:34; Ibyakozwe 7:59, 60). Aho kugira ngo wihorere, jya ubirekera mu maboko ya Yehova maze azacire uwo muntu urubanza akurikije ubutabera bwe butunganye.—Abalewi 19:18; Abaroma 12:19.

 “Mukomeze gukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga, musabire umugisha ababavuma kandi musenge musabira ababatuka.Luka 6:27, 28.

  •   Jya ‘ugira neza kandi wihangane’ (1 Abakorinto 13:4). Igihe Pawulo yasobanuraga urukundo yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki (a·gaʹpe). Nanone iryo jambo ni ryo ryakoreshejwe muri Matayo 5:44 no muri Luka 6:27, 35. Tugaragaza urwo rukundo ruranga Abakristo, tukarugaragariza n’abanzi bacu, tubihanganira kandi tukabagirira neza aho kubagirira ishyari, ngo tubiyemeraho cyangwa ngo tubirateho.

 Urukundo rurihangana kandi rukagira neza. Urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwiyemera, ntirwitwara mu buryo buteye isoni, ntirushaka inyungu zarwo, ntirwivumbura. Ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe. Ntirwishimira gukiranirwa, ahubwo rwishimira ukuri. Rutwikira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.”1 Abakorinto 13:4-8.

 Ese ugomba kujya ku rugamba kurwanya abanzi bawe?

 Oya. Yesu yabwiye abigishwa be ko batagomba kurwanya abanzi babo. Urugero, igihe yababwiraga ko Yerusalemu izaterwa, ntiyigeze ababwira ngo bazayigumemo barwane, ahubwo yabasabye guhunga (Luka 21:20, 21). Nanone yabwiye intumwa Petero ati: “Subiza inkota yawe mu mwanya wayo, kuko abafata inkota bose bazicishwa inkota” (Matayo 26:52). Bibiliya n’ibindi bitabo bivuga iby’amateka bigaragaza ko abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere batajyaga mu ntambara kurwanya abanzi babo. a2 Timoteyo 2:24.

 Ibintu abantu bibeshyaho ku bijyanye no gukunda abanzi babo

 Ikinyoma: Amategeko y’Imana yasabaga Abisirayeli kwanga abanzi babo.

 Ukuri: Amategeko ntiyasabaga Abisirayeli kwanga abanzi babo. Ahubwo yabasabaga gukunda bagenzi babo (Abalewi 19:18). Nubwo ijambo ry’Igiheburayo risobanura ngo: “mugenzi wawe” rivuga abantu muri rusange, hari Abayahudi bumvaga ko ryerekeza gusa kuri bene wabo, bityo bigatuma bumva ko abandi bantu batari Abayahudi ari abanzi ababo kandi ko bagomba kubanga (Matayo 5:43, 44). Kugira ngo Yesu akosore imitekerereze yabo yabaciriye umugani w’Umusamariya mwiza.—Luka 10:29-37.

 Ikinyoma: Gukunda abanzi bawe bisobanura kwemera ibikorwa byabo bibi.

 Ukuri: Bibiliya igaragaza ko ushobora gukunda umuntu udashyigikiye ibikorwa bye bibi. Urugero, Yesu yangaga akarengane ariko yasenze asabira abari bagiye kumwica (Luka 23:34). Nanone yangaga kurenga ku mategeko cyangwa gukora ibyaha ariko yatanze ubugingo bwe ngo acungure abanyabyaha.—Yohana 3:16; Abaroma 6:23.

a Igitabo The Rise of Christianity cyanditswe na E. W. Barnes cyagize kiti: “Iyo usuzumye amateka witonze, ubona ko kugeza mu gihe cy’Umwami w’abami w’Umuroma witwaga Marcus Aurelius [wategetse kuva 161 kugeza 180 N.Y.], nta Mukristo wabaye umusirikare kandi ko nta musirikare wabaye Umukristo ngo akomeze no kuba umusirikare.”