ESE BYARAREMWE?
Ubushobozi buhambaye bw’ingirabuzimafatizo
Iyo umubyeyi asamye, ubuzima bw’umwana butangira ari ingirabuzimafatizo nto cyane umuntu atabonesha ijisho yitwa zigote. Ariko nyuma y’amezi runaka, umwana avuka afite ibice byose bigize umubiri. Ya ngirabuzimafatizo nto cyane yikoramo izindi nyinshi, na zo zikigabanyamo amoko arenga 200 afite imiterere, ubunini n’imikorere bitandukanye.
Tekereza kuri ibi: Ingirabuzimafatizo yitwa zigote, ikora indi ADN imeze kimwe n’iyo isanganywe kandi ikigabanyamo kabiri. Icyo gikorwa gikomeza kubaho inshuro nyinshi. Iyo izo ngirabuzimafatizo zikimara kwigabanyamo ziba zimeze kimwe. Nanone muri ADN yazo haba harimo amabwiriza yose akenewe yo gukora ingirabuzimafatizo z’ubwoko bwose.
Iyo umubyeyi amaze icyumweru asamye, ingirabuzimafatizo zitangira kwigabanyamo amoko abiri. Zimwe muri zo ziba urusoro mu gihe izindi ziba ingobyi y’umwana hamwe n’ibindi bifasha mu mikurire y’urusoro.
Icyumweru cya gatatu, ingirabuzimafatizo zigize urusoro zitondeka mu bice bitatu bigerekeranye. Igice cy’inyuma kiba kigenewe kuzakora imitsi, ubwonko, umunwa, uruhu n’izindi ngirabuzima. Ingirabuzimafatizo z’igice cyo hagati zo zihindukamo amaraso, amagufwa, impyiko, imitsi n’izindi ngingo. Naho ingirabuzimafatizo z’igice cy’imbere zivamo ibice by’imbere mu mubiri, urugero nk’ibihaha, uruhago, hamwe n’ibice bigize urwungano ngogozi.
Mu gihe umubyeyi atwite, ingirabuzimafatizo zirimuka yaba ari imwe cyangwa ari itsinda, zikava mu gace kamwe ku rusoro zikajya mu kandi. Naho izindi ngirabuzima zishyira hamwe maze zigakora nk’imitsi ihuza ingingo zo mu mubiri zikanategura aho ingingo z’umubiri zizajya. Uburyo ibyo bintu bihurizwa hamwe burahambaye. Urugero, hari igihe izo ngirabuzima zishyize hamwe, zizingazinga zikamera nk’imiyoboro mito. Ibyo bibera icyarimwe mu bice bitandukanye bigize urusoro. Nyuma yaho iyo miyoboro itangira kuba miremire, ikagira amashami maze amaherezo igahura igakora urwungano rw’amaraso.
Amaherezo igihe kiragera umwana akavuka afite ubuzima bwiza, bitewe n’uko ingirabuzimafatizo zibarirwa muri za miriyari amagana, ziba zarigabanyijemo amoko akenewe, zikajya ahantu hakwiriye no mu gihe gikwiriye.
Ubitekerezaho iki? Ese Ingirabuzimafatizo zifite ubushobozi buhambaye butyo zapfuye kubaho cyangwa zararemwe?