IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Ese umuzika uwo ari wo wose nahitamo hari icyo utwaye?
“Mu gitondo iyo maze kwitegura numva umuzika. Nakwinjira mu modoka nkumva umuzika. Iyo ndi mu rugo ndimo nduhuka, nkora isuku cyangwa nsoma, nabwo numva umuzika. Buri gihe mba numva umuzika.”—Carla.
Ese nawe ukunda umuzika nka Carla? Niba uwukunda, iyi ngingo izagufasha kumenya ibyiza byawo, kwirinda imitego wakugushamo no guhitamo neza umuzika wumva.
Akamaro k’umuzika
Kumva umuzika twabigereranya no kurya. Kumva umuzika ukwiriye kandi ntukabye bishobora kukugirira akamaro. Ni kimwe no kurya ibyokurya byiza kandi nturenze urugero. Suzuma ibi bintu bikurikira:
Umuzika ushobora gutuma ugira akanyamuneza.
“Iyo umunsi wambereye mubi numva umuzika nkunda maze nkumva ngize akanyamuneza.”—Mark.
Umuzika ushobora kukwibutsa ibya kera.
“Akenshi, hari indirimbo numva igahita inyibutsa ibihe byiza bya kera. Igihe cyose nyumvise ndishima.”—Sheila.
Umuzika ushobora gutuma abantu bunga ubumwe.
“Igihe nari ndi mu ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova maze abateranye bose bakaririmba indirimbo isoza, nararize. Nubwo twavugaga indimi zitandukanye, iyo ndirimbo yatumye twunga ubumwe.”—Tammy.
Umuzika ushobora gutuma ugira imico myiza.
“Kwiga gucuranga icyuma cy’umuzika bituma witoza umuco wo kwihangana no kugira gahunda. Si ibintu wahita umenya ako kanya. Nta kundi wamenya gucuranga uretse guhora ubyitoza.”—Anna.
Ese wari ubizi? Zaburi ni cyo gitabo kinini cyane cyo muri Bibiliya kandi kigizwe n’indirimbo 150.
Imitego
Kimwe n’uko ibyokurya bihumanye bishobora kwangiza umuntu, umuzika mubi na wo ushobora kukwangiza. Dore impamvu:
Indirimbo nyinshi zirimo amagambo y’ubusambanyi bweruye.
“Bisa n’aho indirimbo zigezweho zose muri iki gihe zerekeza ku bitsina. Nta n’ubwo bakibihisha.”—Hannah.
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose cyangwa umururumba ntibikigere binavugwa rwose muri mwe” (Abefeso 5:3). Ibaze uti “ese umuzika nkunda utuma ntumvira iyo nama?”
Hari umuzika ushobora kugutera agahinda.
“Hari igihe ndara nkanuye numva indirimbo zituma ntekereza ibintu bintera kwiheba. Indirimbo zibabaje zituma ngira ibitekerezo bibi.”—Tammy.
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose bikwiriye kurindwa” (Imigani 4:23). Ibaze uti “ese umuzika numva utuma ngira ibitekerezo bibi?”
Hari umuzika ushobora kugutera uburakari.
“Umuzika urimo amagambo y’uburakari, kwiyanga n’urwango unteza ibibazo. Nabonye ko iyo maze kumva uwo muzika ibyiyumvo byanjye bihita bihinduka. Abagize umuryango wanjye na bo barabibonye.”—John.
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Mwiyambure ibi byose: umujinya, uburakari, ububi no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu (Abakolosayi 3:8). Ibaze uti “ese umuzika numva utuma mba umunyarugomo kandi sinite ku byiyumvo by’abandi?”
Dufate uwuhe mwanzuro? Jya utoranya umuzika wumva. Uko ni ko umukobwa ukiri muto witwa Julie abigenza. Yaravuze ati “incuro nyinshi ngenzura indirimbo numva maze ngasiba izidakwiriye. Si ko buri gihe biba byoroshye, ariko nzi ko ari byo mba nkwiriye gukora.”
Umukobwa witwa Tara na we yavuze nk’ibyo. Yaravuze ati “hari igihe indirimbo ifite injyana nziza iza muri radiyo, ariko nakumva amagambo yayo, ngahindura radiyo numvaga. Ibyo bimeze nko kureka keke umaze kuyiryaho. Niba mfite imbaraga zo kureka kumva indirimbo ivuga iby’ubusambanyi, nzagira n’imbaraga zo kwanga ikintu cyose cyatuma nsambana mbere y’ubukwe. Sinshaka gupfobya ingaruka umuzika wangiraho.”