Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ni iki namenya mu birebana no kohererezanya ubutumwa kuri telefoni?

Ni iki namenya mu birebana no kohererezanya ubutumwa kuri telefoni?
  • :-) Iyo kohererezanya ubutumwa kuri telefoni bikozwe neza, bishobora gukomeza ubucuti.

  • :-( Iyo kohererezanya ubutumwa kuri telefoni bikozwe nabi, bishobora gutanya incuti kandi bigatuma abandi bakubona uko utari.

Muri iyi ngingo, turi busuzume icyo ukwiriye kumenya ku birebana:

Nanone turi busuzume:

 Abo woherereza ubutumwa

 Ingimbi n’abangavu benshi, bumva ko kohererezanya ubutumwa ari uburyo bw’ingenzi bubafasha gushyikirana n’abandi. Ubwo butumwa bugufasha gukomeza gushyikirana n’umuntu wese ufitiye aderesi, ndetse n’abo ababyeyi bawe batazi.

 “Iyo jye na murumuna wanjye tuganira n’abasore, papa ntibimushimisha. Iyo tubikoze, tuvuganira kuri telefoni yo mu rugo, tukavuganira muri salo kandi tukabikora n’abandi bahari.”​—Lenore.

 Icyo ukwiriye kumenya: Guha nomero yawe ya telefoni umuntu wese uyigusabye, bishobora kuguteza ibibazo.

 “Gupfa gutanga nomero yawe ya telefoni, bishobora gutuma abantu bajya bakoherereza ubutumwa n’amafoto udashaka.”​—Scott.

 “Iyo uhora wohererezanya ubutumwa n’umuntu mudahuje igitsina, ushobora gushiduka mwabaye incuti.”​—Steven.

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha” (Imigani 22:3). Nawe nufata ingamba, bizakurinda ingorane ushobora guhura na zo.

 Inkuru y’ibyabaye: “Hari umuhungu wari incuti yanjye, tukajya twohererezanya ubutumwa incuro nyinshi. Numvaga ko bwari ubucuti busanzwe. Naje kumenya ko burya ibintu byakomeye igihe yambwiraga ko ankunda bitavugwa. Iyo nshubije amaso inyuma, nsanga byaratewe n’uko nakomeje gushyikirana na we twohererezanya ubutumwa kenshi.”​—Melinda.

 Icyo watekerezaho: Utekereza ko Melinda yumvise ameze ate amaze kumva uko uwo musore amubwiye?

 Indi nama: Wumva Melinda yari gukora iki, kugira ngo we n’uwo musore bakomeze kugirana ubucuti busanzwe, bumva ko nta kindi cyihishe inyuma?

 Ubutumwa wohereza

 Kohereza ubutumwa biroroshye cyane, kandi ubwakiriye buramushimisha. Ariko twiyibagiza ko ashobora kubwumva ukundi.

 Icyo ukwiriye kumenya: Amagambo ari mu butumwa wohereje ashobora kumvikana nabi.

 “Mu butumwa ntihumvikanamo ibyiyumvo n’ijwi ry’uvuga, cyangwa se icyo ibimenyetso wakoresheje byumvikanisha. Ibyo bishobora gutuma ubwo butumwa bwumvikana ukundi.”​—Briana.

 “Hari abakobwa nzi bitesheje agaciro, bakaba bazwiho kugirana agakungu n’abasore. Ariko usanga byose byaratewe n’ubutumwa bagiye boherereza abahungu.”​—Laura.

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Umutima w’umukiranutsi uratekereza mbere yo gusubiza” (Imigani 15:28). Uyu murongo utwigisha iki? Utwigisha ko dukwiriye kujya tubanza gusoma ubwo butumwa tukabutekerezaho mbere yo kubwohereza.

 Igihe woherereza ubutumwa

 Ushobora gukoresha ubwenge bwawe ukishyiriraho amahame akugenga mu birebana no kohererezanya ubutumwa.

 Icyo ukwiriye kumenya: Utagenzuye neza uko witwara mu birebana no kohererezanya ubutumwa, bwazaguca ku ncuti.

 “Kwibagirwa amahame wishyiriyeho na byo bibaho. Hari nk’igihe mba nganira n’umuntu cyangwa se turi ku meza, ngashiduka ndimo nohererezanya ubutumwa n’abandi bantu.”​—Allison.

 “Kohererezanya ubutumwa n’abandi utwaye imodoka ni bibi cyane. Iyo uhugijwe no kwandika cyangwa gusoma ubwo butumwa, ushobora guta umuhanda, ugakora impanuka.”​—Anne.

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe . . . hariho igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga” (Umubwiriza 3:1, 7). Aha ngaha, kuvuga byagereranywa no kohererezanya ubutumwa.

 Inama

Abo woherereza ubutumwa

  •  ;-) Umvira amabwiriza y’ababyeyi bawe.​—Abakolosayi 3:20.

  •  ;-) Jya utoranya abo uha nomero zawe za telefoni. Kubwira umuntu mu kinyabupfura ko hari ibintu by’ibanga udashaka kumubwira, hakubiyemo na nomero yawe ya telefoni, bizakugirira akamaro umaze gukura.

  •  ;-) Irinde ubutumwa buba burimo amagambo y’abantu bafitanye agakungu. Impamvu ni uko bushobora kubyutsa urukundo, bikagutera intimba kandi bigatuma wibabariza umutima.

 “Ubusanzwe nta kibazo njya ngirana n’ababyeyi banjye kuko bazi ko nkoresha telefoni neza. Ni yo mpamvu batagira impungenge kuko bazi ko nomero zanjye ntapfa kuziha ubonetse wese.”​—Briana.

Ubutumwa wohereza

  •  ;-) Mbere y’uko utangira kwandika ubutumwa, ibaze uti ‘ese ubu ni bwo buryo bwiza bwo kuvugana na we kuri iki kibazo?’ Ushobora gusanga ibyiza ari uko wamuterefona cyangwa ugategereza ko mwazaganira imbonankubone.

  •  ;-) Ntukandike ubutumwa burimo amagambo utatinyuka kubwira umuntu murebana. Umukobwa witwa Sarah ufite imyaka 23 yaravuze ati “ibintu wumva udashobora kuvuga mu ijwi riranguruye, ntiwagombye no kubyandika mu butumwa.”

 “Nihagira umuntu ukoherereza amashusho abyutsa irari ry’ibitsina, uzabibwire ababyeyi bawe. Bizakurinda kandi bizatuma ababyeyi bawe barushaho kukugirira icyizere.”​—Sirvan.

Igihe woherereza ubutumwa

  •  ;-) Ishyirireho igihe uzajya ufunga telefoni yawe. Umukobwa witwa Olivia yaravuze ati “iyo ndi ku meza cyangwa ndimo kwiga, telefoni ndayibika. Iyo ngiye mu materaniro ya gikristo, ndayifunga kugira ngo ntagira amashyushyu yo kureba ubutumwa.”

  •  ;-)Jya wita ku bandi (Abafilipi 2:4). Ujye wirinda kohererezanya ubutumwa n’abandi kandi urimo kuganira n’undi muntu.

 “Niyemeje ko ntashobora kohererezanya ubutumwa n’abandi bantu mu gihe ndi kumwe n’incuti, keretse gusa igihe bibaye ngombwa. Nanone kandi sinshobora guha nomero yanjye ya telefoni umuntu utari incuti yanjye.”​—Janelly.