Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga bigufitiye akahe kamaro?

Kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga bigufitiye akahe kamaro?

 Umukobwa ukiri muto witwa Elaine yaravuze ati: “Iyo nabonaga abanyeshuri twigana bafite inshuti nyinshi ku mbuga nkoranyambaga naravugaga nti: ‘Mbega, barazwi cyane!’ Mvugishije ukuri nabagiriraga ishyari.”

 Ese ibi bijya bikubaho? Niba byarakubayeho iyi ngingo ishobora kugufasha kutagwa mu mutego wo kumenywa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.

 Ni akahe kaga byaguteza?

 Mu Migani 22:1, hagira hati: “Ibyiza ni ukugira izina ryiza kuruta kugira ubutunzi bwinshi.” Ubwo rero gushaka kugira izina ryiza no gukundwa n’abandi n’ibintu bisanzwe.

 Ariko hari igihe ushaka kwemerwa n’abandi cyane ku buryo wumva waba ikirangirire. Ese hari akaga byaguteza? Onya ufite imyaka 16 yavuze ko bishobora kuguteza akaga. Yaravuze ati:

 “Nabonye ku ishuri hari abana bakoraga ibintu umuntu muzima atatekereza gukora; urugero nko gusimbuka muri etaje ya kabiri bakagwa hasi kugira ngo bakunde bamenyekane.”

 Hari abakiri bato bifotoza bari gukora ibintu bibi maze bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bakunde bamenyekane, urugero hari abashyiraho videwo bari kurya isabune bameshesha cyangwa ibindi bintu byakwangiza ubuzima bwabo ndetse n’ibindi bintu umuntu muzima atakora!

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ntimukagire icyo mukora mubitewe no kwishyira mbere.”—Abafilipi 2:3.

 Tekereza kuri ibi:

  •   Kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga bigufitiye akahe kamaro?

  •   Ese ushobora gukora ibintu biteje akaga kugira ngo ukunde wemerwe n’abandi?

 “Ibintu udakwiriye kwibeshyaho”

 Icyakora si ko abantu bose bakora ibintu biteje akaga kugira ngo bakunde babe ibirangirire. Erica ufite imyaka 22 yavuze ubundi buryo abantu bakoresha kugira ngo bamenyekane. Yaravuze ati:

 “Hari abantu bashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto menshi agaragaza ibintu byose bakoze. Ibyo bishobora gusa naho bafite inshuti nyinshi cyane kandi bahora bari kumwe. Ibyo bigatuma abantu batekereza ko uwo muntu azwi cyane.”

 Cara, ufite imyaka 15 yavuze ko hari abantu babeshya kugira ngo bakunde bamenyekane. Yaravuze ati:

 “Hari abantu bashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga, basa nkaho bari mu birori kandi bibereye mu rugo.”

 Matthew ufite imyaka 22, yemera ko yigeze gukora ibintu nk’ibyo, agira ati:

 “Nigeze gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga maze nandikaho ko nari ku musozi wa Everest, kandi sindakandagira no muri Aziya!”

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”—Abaheburayo 13:18.

 Tekereza kuri ibi:

  •   Ese ushyira ku mbuga nkoranyambaga ibintu bitari byo kugira ngo ukunde umenyekanye?

  •    Ese amafoto ushyiraho n’ibyo wandikaho bigaragaza uwo uri we by’ukuri n’ibyo wizera?

 Ese kuba abantu bagukurikira cyangwa bakunda ibyo washyizeho hari icyo bimaze?

 Abantu benshi bemera ko kugira ngo umenyekane ku mbuga nkoranyambaga ugomba kuba ufite abantu benshi bagukurikira kandi bakunda ibyo ushyiraho. Matthew twigeze kuvuga yemera ko ari uko yabigenzaga. Yaravuze ati:

 “Nakundaga kubaza abandi nti: ‘Ese ufite abantu bangahe bagukurikira? Abantu benshi bakunze ibyo washyizeho ni bangahe?’ Nageze aho nkurikira n’abantu ntazi, nibwira ko nange bazankurikira. Numvaga nakora ibyo nshoboye byose kugira ngo menyekane kandi imbuga nkoranyambaga zatumye icyo kifuzo kirushaho gukomera.”

Kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga ni nko kurya ibyokurya bidafashije bishobora gutuma wumva umerewe neza ariko bimara akanya gato

 Maria ufite imyaka 25 yabonye ko hari abantu bumva ko agaciro kabo gashingiye ku mubare wa bantu babakurikira cyangwa bakunda ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga. Yaravuze ati:

 “Iyo umukobwa yifotoye ifoto maze yayishyira ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi ntibayikunde, ahita yibwira ko ari mubi. Ibyo ntibikwiriye rwose, ariko abantu benshi n’uko babibona. Usanga baba bihemukira.”

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ntitukishyire imbere tuzana umwuka wo kurushanwa tugirirana ishyari.”—Abagalatiya 5:26.

 Tekereza kuri ibi:

  •   Ese niba ukoresha imbuga nkoranyambaga ubona zituma wigereranya n’abandi?

  •    Ese ubona kugira umubare munini w’abantu bagukurikira biruta kugira inshuti z’abantu bagukunda by’ukuri?