Akarengane karababaza
Akarengane karababaza
MU MWAKA wa 2010, Michael wari umaze imyaka 27 afungiwe i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarafunguwe, akaba yaraziraga icyaha atigeze akora cyo gufata ku ngufu. Yagizwe umwere ari uko bamaze gupima ingirabuzima fatizo ye, ubwo buryo bukaba butarabagaho igihe yafungwaga. Nyuma yaho, abayobozi bamenye abari barakoze icyo cyaha, ariko ntibashoboraga gucirwa urubanza, kubera ko igihe ntarengwa cyo kubakurikirana mu nkiko cyari cyararangiye.
Abantu benshi bakora ibyaha, bacika ubutabera. Urugero, hari ikinyamakuru cyavuze ko mu Bwongereza “ibyaha by’ubwicanyi bitigeze bikurikiranwa, byikubye kabiri mu myaka icumi ishize, ibyo bikaba byaratumye abantu barushaho kugira impungenge z’uko abapolisi n’abacamanza batagishoboye guhangana n’ibyaha bikomeye.”—The Telegraph.
Muri Kanama 2011, abapolisi b’u Bwongereza bakoze uko bashoboye kugira ngo bahangane n’icyaha cy’ubundi bwoko, ni ukuvuga imyigaragambyo irimo urugomo yabereye mu migi ya Birmingham, Liverpool, Londres no mu tundi turere. Abaturage bari barubiye batwitse ibintu, bamenagura amadirishya y’amaduka kandi barasahura. Ibyo bakoze byatumye abacuruzi bahomba, abantu batakaza amazu, imodoka n’akazi kari kabatunze. Kuki abo bantu bigaragambyaga? Abenshi babiterwaga n’umururumba gusa. Icyakora uko bigaragara, hari abandi basa n’ababiterwaga n’akarengane babonaga. Hari abavuze ko muri abo bantu bigaragambyaga, harimo abakiri bato bashobora kuba bari barakajwe n’uko bumvaga ko leta itabitaho, bakaba barabagaho mu bukene kandi nta cyizere bafite cy’ejo hazaza.
Umugabo uvugwa muri Bibiliya witwa Yobu, yaravuze ati “nkomeza gutaka mvuga nti ‘urugomo we!,’ ariko nta wunyumva” (Yobu 19:7). No muri iki gihe, hari abantu benshi batabaza basaba kurenganurwa, ariko akenshi nta wubumva. None se koko hari umuntu ushobora kuvanaho akarengane? Ese twaba twibeshye tuvuze ko hari igihe akarengane kazashira? Kugira ngo tubone igisubizo kitunyuze, reka dusuzume impamvu zituma habaho akarengane.