Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Isirayeli

Hari ikinyamakuru kivuga ko muri Isirayeli, abantu bavukanye ubumuga batagishobora gukurikirana abaganga mu nkiko, babarega ko “batabaretse ngo bipfire” bataravuka (Haaretz.com). Icyakora ababyeyi bashobora gukurikirana abo baganga, bakaregera indishyi “z’amafaranga bakoresheje barera abana bavukanye ubumuga n’ayo bakoresheje babitaho mu gihe cyose babayeho.”

Ositaraliya

Muri Ositaraliya, umubare w’abagabo n’abagore babanza kubana batarashyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko ungana n’umunani ku icumi.

U Bugiriki

Minisiteri y’Ubuzima y’u Bugiriki iherutse gutangaza ko muri icyo gihugu, umubare w’abantu biyahura wazamutseho 40 ku ijana mu mezi atanu abanza y’umwaka wa 2011, ugereranyije n’abiyahuye muri ayo mezi mu wa 2010. Uwo mubare watangiye kwiyongera cyane mu gihe cy’ihungabana ry’ubukungu.

Leta zunze ubumwe za Amerika

Raporo yakozwe n’Inama Nkuru yita ku Mutungo Kamere igaragaza ko ku isi hose, hafi 40 ku ijana by’ibiribwa bipfa ubusa. Urugero, iyo raporo ivuga ko ugereranyije, 7 ku ijana by’ibyo abantu bahinga bidasarurwa, 17 ku ijana by’ibyokurya bitangwa mu maresitora ntibiribwe naho 25 ku ijana by’ibiribwa abagize imiryango bahaha, bakabimena.

Madagasikari

Uruvu ruto cyane ku isi ruherutse kuvumburwa muri Madagasikari. Uruvu rukuze rwo muri ubwo bwoko, rugira uburebure bwa milimetero 29, ku buryo rushobora kwitendeka ku rutoki. Icyakora utwo dusimba dushobora kuzacika ku isi, bitewe n’ibikorwa byo kwangiza aho tuba.