Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO

Ni iki kidutera kugura ibintu?

Ni iki kidutera kugura ibintu?

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 ku isi hose, bwagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’ababajijwe, bavuze ko bagura ibintu mu by’ukuri batari bakeneye. Abagera kuri bibiri bya gatatu bavuze ko abaguzi bagura ibintu byinshi cyane, kandi izo mpungenge zifite ishingiro. Abaguzi benshi ntibashobora kwishyura amadeni bishoyemo agenda yiyongera. Abashakashatsi bavuga ko guhaha byinshi bidutesha umutwe kandi bikatubuza ibyishimo aho gutuma turushaho kunyurwa. None se kuki abantu basigaye bagura ibintu byinshi cyane?

ABAGUZI bahora babona amatangazo menshi cyane yo kwamamaza kandi bakayumva. Abamamaza baba bagamije iki? Baba bashaka ko turushaho kwifuza ibyo bamamaza, tukumva ko tugomba kubibona byanze bikunze. Abamamaza ibicuruzwa bazi neza ko ahanini abagura ibintu babiterwa n’ibyiyumvo. Ubwo rero, amatangazo yo kwamamaza areshya abantu, bigatuma bashishikarira kugura ibintu.

Hari igitabo cyagize kiti “akenshi iyo umuntu ashaka kugura ikintu, muri we yiyumva yagiye kukigura, akakibona, hanyuma akagitunga kikaba icye” (Why People Buy Things They Don’t Need). Hari impuguke zikeka ko iyo umuntu arimo ahaha, ashobora gushishikara cyane bikagera ubwo umubiri we uvubura imisemburo imutera ibyishimo. Umuhanga mu byo kwamamaza witwa Jim Pooler yaravuze ati “iyo umucuruzi abonye ko umuguzi yasazwe n’ibyishimo kandi ko yashishikaye, aramufatirana agatuma agura ibyo atatekereje.”

Wakora iki ngo wirinde guhendwa ubwenge n’abahanga mu kwamamaza? Ntukagendere ku byiyumvo, cyangwa ngo upfe kwemera ibyo bagusezeranya byose.

 IBYO BAGUSEZERANYA: “Uzabaho neza”

Twese twifuza kubaho neza. Abamamaza baturundaho ubutumwa butwereka ko ibintu byose twifuza, urugero nk’ubuzima buzira umuze, umutekano, umutuzo no kubana neza n’abandi, dushobora kubigeraho turamutse tuguze ibicuruzwa byabo.

UKURI:

Uko tugenda tugira ibintu byinshi, ni na ko ubuzima bwacu bushobora kugenda burushaho kuhazaharira. Iyo tugize ibintu byinshi ni ko n’amafaranga n’igihe cyo kubyitaho byiyongera. Imihangayiko na yo iriyongera kubera amadeni, kandi umuntu akabura igihe cyo kwita ku muryango we n’incuti ze.

Uko tugenda tugira ibintu byinshi, ni na ko ubuzima bwacu bushobora kugenda burushaho kuhazaharira

Ihame: “Niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”Luka 12:15.

IBYO BAGUSEZERANYA: “Iheshe agaciro”

Abantu benshi biyemerera ko bagura ibintu bagamije gusa kwemerwa n’abandi. Ariko kandi, wa muhanga witwa Jim Pooler, yaravuze ati “akenshi ikintu cy’ingenzi gituma abantu bagura ikintu runaka ni ugupiganwa n’abaturanyi, incuti, abo bakorana cyangwa bene wabo.” Ku bw’ibyo, akenshi abamamaza berekana ko ibicuruzwa byabo bikunzwe n’abantu bagize icyo bageraho kandi b’ibyamamare. Ayo matangazo aba asa n’aho akubwira ati “nawe ushobora kuba nka bo.”

UKURI:

Kwigereranya n’abandi tugamije kumenya agaciro dufite, bituma tutanyurwa. Iyo ugeze kuri kimwe, wifuza kugera ku kindi.

Ihame: “Ukunda ifeza ntahaga ifeza.”Umubwiriza 5:10.

IBYO BAGUSEZERANYA: “Bereke icyo uri cyo”

Hari igitabo cyagize kiti “kugira ngo twereke abantu icyo turi cyo (cyangwa icyo twifuza kuba cyo), dukoresha ibyo dutunze cyangwa tukabibaratira” (Shiny Objects). Kubera ko abahanga mu byo kwamamaza bazi ko iyo mitekerereze ibaho, bakora uko bashoboye bagakora ibicuruzwa bihenze bagahimba n’imideri yihariye, maze bakumvikanisha ko bigenewe abantu bo mu rwego runaka.

None se wowe ubona uri muntu ki, kandi se wifuza ko abantu bakubona bate? Ese wifuza kugaragara nk’umuntu urimba? Wifuza se ko bakubona nk’umuntu ukunda imikino ngororamubiri? Abahanga mu kwamamaza bagusezeranya ko nuramuka uguze ibyo bamamaza uzaba icyo wifuza kuba cyo.

UKURI:

Nta gicuruzwa na kimwe gishobora guhindura abo turi bo cyangwa ngo gitume tugira imico runaka ishimwa, urugero nko kuba inyangamugayo cyangwa ubudahemuka.

Ihame: “Umurimbo wanyu ntukabe uwo . . . kwirimbisha zahabu no kwambara imyenda, ahubwo ube umuntu uhishwe mu mutima.”1 Petero 3:3, 4.