Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Leta zunze ubumwe za Amerika

Buri munsi, abantu bagera kuri 20 bahoze mu ngabo za Amerika bariyahura. Buri kwezi, abavuye ku rugerero bagera kuri 950 bitabwaho na Minisiteri yita ku basezerewe mu ngabo, bagerageza kwiyahura.

U Bushinwa

Hari ikinyamakuru cyavuze ko “kimwe cya kabiri cy’abakobwa bo mu Bushinwa bari munsi y’imyaka 30 bimuka bagiye gushaka akazi, batwara inda z’indaro. Uwo mubare w’abakobwa babyara ibinyendaro ukaba warazamutse cyane ugereranyije no mu myaka yashize” (China Daily). Nanone hari abavuga ko mu Bushinwa “bimenyerewe ko . . . abantu babana batarashyingiranywe.”

U Bugiriki

Indwara ya malariya yari yaracitse burundu mu Bugiriki kuva mu mwaka wa 1974, yongeye kwaduka. Hari abavuga ko ibyo byatewe n’ubukungu bwifashe nabi no kuba amafaranga akoreshwa n’inzego za leta zita ku buzima yaragabanutse.

U Buhindi

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko nubwo iterambere ryihuta muri icyo gihugu, abantu bagera kuri 74 ku ijana babajijwe, bavuze ko bahitamo gushakana n’abo barambagirijwe n’ababyeyi babo, aho kubana n’ “abo bikundaniye.” Nanone abagera kuri 89 ku ijana, bahitamo gushaka bagakomeza kubana na bene wabo, aho kubana gusa n’umuryango bashinze.

U Butaliyani

Hari ikinyamakuru cyagize kiti “Kiliziya [Gatolika] imaze kunanirwa, haba mu bihugu bikize byo mu Burayi ndetse no muri Amerika. Imikorere yacu irashaje, kiliziya zacu ni nini cyane, ibigo by’abihaye Imana bisigayemo ubusa, abayobozi ba kiliziya babaye benshi, kandi imigenzo yacu n’imyambarire yacu irangwa no gukabiriza. . . . Mbese Kiliziya yasigaye inyuma ho imyaka 200.”​—⁠Ikiganiro karidinari Carlo Maria Martini yagiranye n’ikinyamakuru Corriere della, cyasohotse yaramaze gupfa.