Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IKIGANIRO | ELDAR NEBOLSIN

Umuhanga mu gucuranga piyano asobanura imyizerere ye

Umuhanga mu gucuranga piyano asobanura imyizerere ye

Eldar Nebolsin wo muri Uzubekisitani ni umucuranzi wa piyano uzwi ku rwego mpuzamahanga. Yacuranze solo ari kumwe n’amatsinda y’abacuranzi atandukanye mu migi ya Londres, Moscou, St. Petersburg, New York, Paris, Roma, Sydney, Tokyo na Vienne. Eldar yakuriye mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, akura atemera Imana. Ariko nyuma yaho yaje kwemera ko abantu baremwe n’Umuremyi wuje urukundo. Igazeti ya Nimukanguke! yagiranye na we ikiganiro, imubaza ibibazo bifitanye isano n’umuzika no kwizera kwe.

Ni iki cyatumye uba umucuranzi?

Ababyeyi banjye bombi bacuranga piyano. Batangiye kuyinyigisha mfite imyaka itanu. Nyuma yaho naje kwiga mu ishuri rikuru ry’umuzika ryo mu mugi wa Tashkent.

Tubwire ingorane zo gucurangira mu itsinda ry’abacuranzi.

Amatsinda y’abacuranzi aba atandukanye. Ayo matsinda aba ameze nk’ibikoresho by’umuzika bya rutura “bicurangwa” n’ababiyobora. Urebye, kimwe mu bintu bigora umuntu ucuranga solo ni ukujyana neza n’umuyobozi w’itsinda ry’abacuranzi. Nabigereranya n’abantu babiri bafitanye ubucuti. Aho kugira ngo umwe yiharire ijambo, buri wese aba agomba guha mugenzi we umwanya. Ubusanzwe kugira ngo umuntu agere kuri iyo ntego, aba afite igihe cyo kwitoza incuro imwe cyangwa ebyiri.

Umara igihe kingana iki witoza?

Mara nibura amasaha atatu ku munsi, kandi ubwo sinyamara nitoza gusa ibice bikomeye by’indirimbo. Nanone niga imiterere y’indirimbo ndimo nitoza, ariko ntayicuranga. Ikindi nkora ni ukumva izindi ndirimbo zahimbwe n’umuhanzi wahimbye indirimbo ndimo nitoza. Ibyo bituma ndushaho kuyisobanukirwa.

None se ubuhanga bw’umuntu ucuranga piyano bugaragarira he?

Bugaragarira mu bushobozi afite bwo gucuranga piyano. Ibyo rero bisobanura iki? Ubundi, piyano ni nk’ingoma. Iyo ucuranze inota runaka, ubunini bw’ijwi bugenda bugabanuka. Si kimwe n’ibindi bikoresho bahuhamo cyangwa amajwi y’abantu, kuko byo amajwi yabyo ashobora kugenda umujyo umwe,  cyangwa ubunini bwayo bukiyongera. Ubwo rero umucuranzi wa piyano aba arwana no kugira ngo ijwi ry’inota runaka ritagabanuka. Kugira ngo abigereho, akoresha intoki n’ubujana abigiranye ubuhanga ari na ko akandagira ku cyuma cya piyano. Ibyo bituma ijwi rimara igihe kirekire kurushaho kandi ubwiza bwaryo bukagenda buhindagurika. Iyo umucuranzi wa piyano amaze kugira ubwo buhanga, aba ashobora gucuranga piyano ku buryo wagira ngo ni umwirongi, ikondera cyangwa yacuranga ukagira ngo ni itsinda ry’abacuranzi. Nanone ashobora kuyicuranga ku buryo wagira ngo ni ijwi ry’umuntu, dore ko ari ryo ryiza cyane kuruta andi yose.

Yewe, biragaragara ko ukunda umuzika cyane.

Jye mfata umuzika nk’ururimi rugaragaza kandi rukumvikanisha ibyiyumvo bigoye cyangwa bitanashobora gusobanurwa mu magambo.

None se ni iki cyatumye ushishikazwa n’iby’Imana?

Iwacu hahoraga huzuye ibitabo data yavanaga i Moscou. Igitabo cyanshishikaje cyane ni ikirimo inkuru za Bibiliya zivuga iby’amateka y’abantu n’ibyabaye ku Bisirayeli. Ikindi gitabo nabonye ni icyitwa Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. * Nashimishijwe cyane n’ukuntu gisobanura neza inyigisho zo muri Bibiliya. Igihe nimukiraga muri Esipanye mu wa 1991 ngiye kwiga umuzika, najyanye icyo gitabo kandi ngisoma incuro nyinshi. Icyo gihe nagize ukwizera kudashingiye ku byiyumvo gusa, ahubwo gushingiye no ku bimenyetso bifatika kandi byumvikana.

Inyigisho yo muri Bibiliya yanshishikaje cyane, ni isezerano ryo muri Bibiliya ry’uko abantu bazaba ku isi iteka ryose. Numvaga ibyo bishyize mu gaciro rwose. Ikindi nababwira ni uko nari ntarahura n’Abahamya ba Yehova. Ariko icyo gihe niyemeje ko ninongera guhura na bo, nzabasaba kunyigisha Bibiliya.

None se wahuye n’Abahamya ute?

Nyuma y’iminsi mike niyemeje kubashaka, nahuye n’abagore babiri, buri wese afite Bibiliya mu ntoki. Naratekereje nti “aba bantu bameze nk’abo nasomye mu gitabo! Barimo barabwiriza nk’uko Abakristo bo mu bihe bya Bibiliya babwirizaga.” Nyuma y’igihe gito, natangiye kwiga Bibiliya mbifashijwemo n’Umuhamya. Muri iki gihe, nshimishwa cyane no gufasha abandi kumenya Umuremyi wacu.

None se ko utemeraga Imana, ni iki cyakwemeje ko hariho Umuremyi?

Umuzika ni wo wabimfashijemo. Abantu hafi ya bose bakunda umuzika, kandi inyamaswa zo ntizishobora kugeza kuri urwo rwego. Mu muzika umuntu agaragarizamo ibyishimo, icyizere, ubwuzu n’ibindi byiyumvo hafi ya byose. Ubusanzwe iyo twumvise umuzika, dutangira kunyeganyega tukajyanirana na wo. Ariko se umuzika ni kamara kugira ngo umuntu akomeze kubaho? Ese ugira uruhare mu gufasha ibinyabuzima bifite imbaraga gukomeza kubaho, naho ibifite intege nke bigapfa, nk’uko abashyigikira inyigisho y’ubwihindurize babyigisha? Ntekereza ko ibyo atari ukuri. Jye uko mbibona, ntibyaba bihuje n’ubwenge kuvuga ko ubwonko bw’umuntu bufite ubushobozi bwo guhimba indirimbo no kuzishimira, urugero nk’iza Mozart na Beethoven, bwabayeho biturutse ku bwihindurize. Ahubwo ibisobanuro byumvikana ni ibivuga ko ubwonko bwacu bwaremwe n’Umuremyi ufite ubwenge kandi wuje urukundo.

Bibiliya ni nk’umuzika unogeye amatwi, urimo ubutumwa bugenewe abantu bose, wacuranzwe n’umuhanzi w’umuhanga

Ni iki cyatumye wemera ko Bibiliya yakomotse ku Mana?

Bibiliya yanditswe n’abantu bagera kuri 40. Igizwe n’ibitabo bito 66, byanditswe mu gihe cy’imyaka 1.600. Naribajije nti “ni nde waba yarandikishije icyo gitabo cyandikanywe ubuhanga kandi ibivugwamo bikaba bihuza?” Birumvikana ko nta wundi wabikora uretse Imana. Numva ko Bibiliya ari nk’umuzika unogeye amatwi, urimo ubutumwa bugenewe abantu bose, wacuranzwe n’umuhanzi w’umuhanga.

^ par. 15 Ubu Abahamya ba Yehova bakoresha igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya cyitwa Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Ushobora kugisanga ku rubuga rwa www.ps8318.com/rw.