Ese ‘uhora mu birori’?
“Iminsi yose y’imbabare iba ari mibi, ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori.”—Imigani 15:15.
AYO magambo asobanura iki? Yerekeza ku mitekerereze y’umuntu n’uko yiyumva. “Imbabare” ntirangwa n’icyizere, kandi ibyo bituma iminsi yayo iba “mibi,” cyangwa ikaba yuzuyemo agahinda. Icyakora umuntu “ufite umutima unezerewe” agerageza kwibanda ku bintu byiza, bigatuma agira ibyishimo byo mu mutima, ari na byo bituma “ahora mu birori.”
Twese duhura n’ibibazo bishobora kutuvutsa ibyishimo. Icyakora hari icyo twakora kigatuma dukomeza kugira ibyishimo no mu bihe bigoye. Dore icyo Bibiliya ibivugaho.
Ntukemere guhangiyikishwa n’iby’ejo. Yesu yaravuze ati “ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije.”—Matayo 6:34.
Gerageza kwibanda ku bintu byiza byakubayeho. Ubundi se niba wumva ubabaye, kuki utakora urutonde rw’ibintu byiza byakubayeho maze ukabitekerezaho? Nanone kandi, jya wirinda guhora utekereza ku makosa wakoze cyangwa ibintu bibi wigeze gukora. Ahubwo ujye ubikuramo amasomo, maze uhange amaso ibiri imbere. Ujye uba nk’umushoferi ucishamo agaterera akajisho mu ndorerwamo ireba ibiri inyuma ariko akibanda ku biri imbere. Nanone ujye uzirikana ko Imana ‘ibabarira by’ukuri.’—Zaburi 130:4.
Mu gihe wumva uhangayitse, byaba byiza ugize uwo ubibwira kugira ngo agufashe kugira akanyamuneza. Mu Migani 12:25 hagira hati “umutima usobetse amaganya uriheba, ariko ijambo ryiza rirawunezeza.” Iryo ‘jambo ryiza’ rishobora kuba rivuzwe n’uwo mu muryango wawe cyangwa incuti wizera, mbese wa wundi uguhangayikira cyangwa urangwa n’icyizere, kandi ‘ugukunda igihe cyose.’—Imigani 17:17.
Inama zihuje n’ubwenge zo muri Bibiliya zafashije abantu benshi kugira ibyishimo, ndetse no mu bihe bigoye. Nawe iyemeze kuyoborwa n’ayo magambo y’agaciro kenshi.