Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO | WAKORA IKI MU GIHE UGIZE IBYAGO?

Mu gihe ugize ibyago

Mu gihe ugize ibyago

BYATINDA byatebuka, abantu hafi ya bose bagira ibyago. Muri bo hakubiyemo na ba bandi wavuga ko bagashize.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

“Maze mbona ko abazi kwiruka atari bo batsinda isiganwa, kandi intwari si zo zitsinda urugamba n’abanyabwenge si bo babona ibyokurya, kandi abajijutse si bo babona ubutunzi n’abafite ubumenyi si bo bemerwa, kuko ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose.” Umubwiriza 9:11.

Ku bw’ibyo, ikibazo si ukumenya niba uzahura n’ingorane; ahubwo ni ukumenya uko uzabyitwaramo mu gihe uzaba uhuye na zo. Reka dufate urugero:

  • Wabyitwaramo ute mu gihe habayeho ibiza, ugatakaza ibyo wari utunze byose?

  • Wabyitwaramo ute mu gihe bagusuzumye, bakagusangana indwara ikomeye?

  • Wabyitwaramo ute mu gihe upfushije uwawe?

Abahamya ba Yehova ari bo banditsi b’iyi gazeti, bizera ko Bibiliya ishobora kugufasha kwihanganira ibyago, kandi igatuma ugira ibyiringiro bihamye (Abaroma 15:4). Reka dusuzume inkuru eshatu zigaragaza uko Bibiliya ishobora kubigufashamo.