Wakora iki mu gihe urwaje umuntu?
“Igihe data yari agiye gusezererwa mu bitaro, twasabye muganga kumufata ibindi bizami by’amaraso. Muganga yatwijeje ko data nta kibazo afite, ariko arihangana aramusuzuma. Yaje gutangazwa n’uko ibizami bibiri byagaragaje ko akirwaye. Yadusabye imbabazi maze ashaka undi muganga w’inzobere. Ubu data yarakize, kandi dushimishwa n’uko twasabye muganga kongera kumusuzuma.”—Maribel.
Iyo urwaye bakakubwira ngo uzagaruke tariki iyi n’iyi cyangwa ugatinda mu bitaro, bigutesha umutwe. Ibyabaye kuri Maribel bigaragaza ko kugira incuti cyangwa umuvandimwe mukaba muri kumwe, bigira akamaro kandi bikaba byarokora ubuzima. None se wafasha ute uwawe urwaye?
Mbere yo kujya kwa muganga. Jya ufasha umurwayi kwandika ibimenyetso n’imiti yari asanzwe afata. Nanone andika ibibazo mushobora kubaza muganga. Mufashe kwibuka ibintu byose bijyanye n’uburwayi bwe ndetse n’ibyabaye mu muryango wabo bifitanye isano na bwo. Ntugatekereze ko muganga asanzwe abizi cyangwa ko azabibabaza byanze bikunze.
Igihe muri kwa muganga. Wowe n’umurwayi mujye mwumva neza ibyo muganga ababwira. Mujye mumubaza ibibazo kandi mwirinde kwemera ibintu mutumva neza. Jya ureka umurwayi na we yivugire kandi abaze ibibazo. Ujye utega amatwi kandi ugire ibyo wandika. Nanone ujye ubaza niba bamuhindurira imiti. Hari n’igihe biba ngombwa ko umurwayi asaba inama undi muganga w’inzobere.
Mu gihe muvuye kwa muganga. Mujye musubiramo uko byagenze igihe mwari kwa muganga. Reba neza niba umurwayi yabonye imiti ikwiriye. Mushishikarize kunywa imiti nk’uko muganga yayimwandikiye, kandi wihutire kubwira muganga niba hari imiti yamuguye nabi. Ujye ufasha umurwayi kugira ngo atiheba kandi umusabe gukurikiza andi mabwiriza yahawe, urugero nko gusubira kubonana na muganga. Nanone, ujye umufasha kumenya byinshi ku birebana n’uburwayi bwe.
Mu gihe muri mu bitaro
Ujye utuza kandi ube maso. Umurwayi ugiye mu bitaro ashobora guhangayika kandi akiheba. Iyo ugerageje gutuza kandi ukaba maso, bishobora gutuma abandi batuza ntibakore amakosa. Ujye ugenzura niba impapuro mwinjiriyeho zujuje neza. Mu gihe umurwayi amaze gusobanurirwa neza iby’uburwayi bwe, ujye wubaha uburenganzira afite bwo kwifatira imyanzuro. Niba arembye ku buryo atabishobora, ujye wubahiriza ibyifuzo bye yanditse atararemba, n’uburenganzira yatanze bwo guhagararirwa cyangwa ubwo yahaye ushinzwe kwita ku buzima bwe. *
Jya ufata iya mbere. Ntuzatinye kugira icyo uvuga. Kwambara neza no kugira ikinyabupfura, bishobora gutuma abaganga barushaho kwita ku murwayi wawe, kandi bakamuvura neza kurushaho. Mu bitaro byinshi, umurwayi yitabwaho n’abaganga batandukanye. Ushobora kubafasha ukababwira ibyo abandi baganga bavuze. Kubera ko ari wowe uzi neza umurwayi, jya ubwira abaganga ibyo ubona bigaragaza ko yoroherwa, byaba ibigaragara ku mubiri cyangwa mu byiyumvo.
Jya wubaha abaganga kandi ubashimire. Akenshi abaganga baba bahangayitse cyane. Ujye ubafata nk’uko wifuza ko bagufata (Matayo 7:12). Jya ububahira ubuhanga bwabo no kuba ari inararibonye, ubagirire icyizere kandi ubashimire ukuntu biyuha akuya ngo bite ku barwayi. Kubashimira bishobora kubatera akanyabugabo bagakora iyo bwabaga ngo barusheho kuvura neza.
Nta muntu udashobora kurwara. Ariko kugira ubushishozi no kwita ku ncuti yawe cyangwa mwene wanyu urwaye, bishobora kumufasha guhangana n’uburwayi bwe.—Imigani 17:17.
^ par. 8 Amategeko agenga uburenganzira bw’umurwayi n’ibyo asabwa, agenda atandukana bitewe n’igihugu. Jya usuzuma niba impapuro zanditseho ibyifuzo bye zujujwe neza kandi urebe niba zihuje n’igihe.