Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ikoreze Yehova imihangayiko yawe yose

Ikoreze Yehova imihangayiko yawe yose

‘Ikoreze [Yehova] imihangayiko yawe yose kuko akwitaho.’​—1 PET 5:7.

INDIRIMBO: 60, 23

1, 2. (a) Kuki tutagombye gutangazwa n’uko tugerwaho n’imihangayiko? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni iki tugiye gusuzuma?

MURI iki gihe imihangayiko yabaye myinshi. Satani “azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera” (1 Pet 5:8; Ibyah 12:17). Ntibitangaje rero ko hari igihe natwe abagaragu b’Imana twumva duhangayitse. Hari igihe n’abagaragu ba Yehova bo mu gihe cya kera, urugero nk’Umwami Dawidi, bagiraga agahinda mu mutima (Zab 13:2). Ibuka nanone ko intumwa Pawulo ‘yahangayikiraga amatorero yose’ (2 Kor 11:28). Ariko se twakora iki niba twumva imihangayiko yaturenze?

2 Data wo mu ijuru udukunda yafashije abagaragu be bo mu gihe cya kera, kandi natwe araduhumuriza iyo duhangayitse. Bibiliya itugira inama yo ‘kumwikoreza imihangayiko yacu yose kuko atwitaho’ (1 Pet 5:7). Ariko se ibyo wabikora ute? Dore ibintu bine wakora: gusenga ubivanye ku mutima, gusoma Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho, kwishingikiriza ku mwuka wera wa Yehova no kubwira incuti wizera uko wiyumva. Mu gihe dusuzuma ibyo bintu bine, ugerageze kureba uko wabishyira mu bikorwa.

“IKOREZE YEHOVA UMUTWARO WAWE”

3. Isengesho rigufasha rite ‘kwikoreza Yehova umutwaro wawe’?

3 Ikintu cya mbere twakora, ni ugusenga Yehova dushyizeho umwete. Mu gihe uhangayitse, suka ibiri mu mutima wawe imbere ya So wo mu ijuru ugukunda. Dawidi, umwanditsi wa zaburi, yinginze Yehova agira ati “Mana, tegera ugutwi isengesho ryanjye.” Yongeyeho ati “ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira” (Zab 55:1, 22). Nukora ibyo ushoboye byose kugira ngo ukemure ikibazo, isengesho rivuye ku mutima rizatuma udakomeza guhangayika. Ariko se isengesho ryagufasha rite kwirinda guheranwa n’agahinda n’ibitekerezo biguhagarika umutima?—Zab 94:18, 19.

4. Mu gihe duhangayitse, kuki isengesho rishobora kudufasha?

4 Soma mu Bafilipi 4:6, 7. Yehova asubiza amasengesho tuvuga tubivanye ku mutima kandi twinginga. Ayasubiza ate? Atuma dutuza, bikarinda ubwenge bwacu n’umutima wacu guheranwa n’ibyiyumvo bitubuza amahwemo. Hari abantu benshi biboneye ko ibyo ari ukuri. Aho kugira ngo bakomeze guhangayika no kugira ubwoba, Imana yabafashije kugira amahoro n’umutuzo birenze ibyo umuntu yakwiyumvisha. Nawe Imana izagufasha. “Amahoro y’Imana” ashobora kugufasha guhangana n’ibibazo byose wahura na byo. Ushobora kwiringira rwose isezerano rya Yehova rirangwa n’impuhwe rigira riti “ntukebaguze [ntuhangayike] kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri.”—Yes 41:10.

AMAHORO YO MU MUTIMA ATURUKA MU IJAMBO RY’IMANA

5. Ni mu buhe buryo Ijambo ry’Imana rituma tugira amahoro yo mu mutima?

5 Ikintu cya kabiri cyadufasha kugira amahoro yo mu mutima, ni ugusoma Bibiliya no kuyitekerezaho. Kuki ari iby’ingenzi? Bibiliya irimo inama z’ingirakamaro zishobora kugufasha kwirinda imihangayiko, kuyigabanya cyangwa guhangana na yo. Ntukirengagize ko Ijambo ry’Imana rishobora kugufasha no kuguhumuriza kubera ko rikubiyemo amagambo arangwa n’ubwenge y’Umuremyi wacu. Iyo utekereza ku nama zo mu Ijambo ry’Imana ku manywa na nijoro, ukareba uko wazishyira mu bikorwa, biragukomeza cyane. Yehova avuga ko gusoma Ijambo rye bituma umuntu ‘agira ubutwari kandi agakomera, ntatinye kandi ntakuke umutima.’—Yos 1:7-9.

6. Amagambo ya Yesu yagufasha ate?

6 Ijambo ry’Imana ririmo amagambo ya Yesu ahumuriza. Amagambo ye n’inyigisho ze byahumurizaga ababaga bamuteze amatwi. Abantu benshi baramusangaga kubera ko yatumaga imitima yabo ituza, agakomeza ab’intege nke kandi agahumuriza abihebye. (Soma muri Matayo 11:28-30.) Yitaga ku byo abandi babaga bakeneye mu buryo bw’umwuka, mu byiyumvo no mu buryo bw’umubiri (Mar 6:30-32). No muri iki gihe dushobora kwiringira ko Yesu azadufasha nk’uko yafashije intumwa ze. Si ngombwa ko uba uri kumwe na Yesu imbonankubone. Yesu ni Umwami uganje mu ijuru, kandi yishyira mu mwanya w’abandi. Bityo rero, iyo uhangayitse, akugirira impuhwe akagufasha “mu gihe gikwiriye.” Yesu ashobora kugufasha guhangana n’imihangayiko, akuzuza mu mutima wawe ibyiringiro n’ubutwari.—Heb 2:17, 18; 4:16.

UMWUKA WERA UTUMA TWERA IMBUTO Z’UMWUKA

7. Iyo Imana iduhaye umwuka wera bitumarira iki?

7 Yesu yatwijeje ko Data wo mu ijuru aha umwuka wera abawumusaba (Luka 11:10-13). Ibyo bitugeza ku kintu cya gatatu gikomeye cyagufasha guhangana n’imihangayiko, ni ukuvuga imbuto z’umwuka. Iyo mico myiza ituruka ku mwuka wera igaragaza kamere y’Imana ishoborabyose. (Soma mu Bagalatiya 5:22, 23; Kolo 3:10.) Iyo wera imbuto z’umwuka, urushaho kubana neza n’abandi. Ibyo bituma wirinda ibibazo byinshi byashoboraga kuguteza imihangayiko. Tekereza ukuntu kwera imbuto z’umwuka bishobora kugufasha.

8-12. Imbuto z’umwuka zagufasha zite guhangana n’imihangayiko cyangwa kuyirinda?

8 “Urukundo, ibyishimo n’amahoro.” Iyo wihatiye kubaha abandi, bigufasha guhangana n’ibyiyumvo biguca intege. Ibyo bishoboka bite? Niwihatira kugaragaza urukundo rwa kivandimwe rurangwa n’ubwuzu kandi ukubaha abandi, uzirinda ibintu bishobora guteza imihangayiko.—Rom 12:10.

9 “Kwihangana, kugwa neza, kugira neza.” Iyo ukurikije inama igira iti “mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose,” bituma ubana amahoro n’abandi (Efe 4:32). Ibyo bituma wirinda ibibazo byashoboraga guteza imihangayiko. Nanone kandi, bituma ushobora guhangana n’ibibazo biterwa n’uko abantu badatunganye.

10 “Kwizera.” Ibintu biduhangayikisha muri iki gihe, akenshi biba bifitanye isano n’amafaranga n’ubutunzi (Imig 18:11). Icyakora, kwizera ko Yehova azakwitaho mu buryo bwuje urukundo, bizagufasha guhangana n’imihangayiko cyangwa kuyirinda. Mu buhe buryo? Iyo wumviye inama ya Pawulo igira iti “mujye munyurwa n’ibyo mufite,” ushobora kwirinda imihangayiko myinshi. Nanone yongeyeho ati “kuko [Imana] yavuze iti ‘sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.’ Bityo dushobora kugira ubutwari bwinshi tukavuga tuti ‘Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?’”—Heb 13:5, 6.

11 “Kwitonda no kumenya kwifata.” Tekereza ukuntu kugaragaza iyo mico byakugirira akamaro. Bituma wirinda ibikorwa bishobora kuguteza imihangayiko, kandi iyo wirinze ‘gusharira n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana,’ bikugirira akamaro.—Efe 4:31.

12 Icyakora, ugomba kwicisha bugufi kugira ngo uyoborwe n’“ukuboko gukomeye kw’Imana” kandi ‘uyikoreze imihangayiko yawe yose’ (1 Pet 5:6, 7). Iyo wicisha bugufi, Imana irakwemera kandi ikagushyigikira (Mika 6:8). Ugomba kumenya aho ubushobozi bwawe bugarukira, haba mu buryo bw’umubiri, mu bwenge no mu byiyumvo. Ibyo bizagufasha kudaheranwa n’imihangayiko kubera ko uzaba wishingikiriza ku Mana.

‘NTIMUGAHANGAYIKE’

13. Yesu yashakaga kuvuga iki igihe yavugaga ati ‘ntimugahangayike’?

13 Muri Matayo 6:34 (hasome), tuhasanga inama ishyize mu gaciro Yesu yatanze igira iti ‘ntimugahangayike.’ Icyakora, gushyira iyo nama mu bikorwa bishobora gusa n’ibigoye. Ariko se Yesu yashakaga kuvuga iki? Twabonye ko Dawidi na Pawulo na bo bajyaga bahangayika. Ibyo bigaragaza ko Yesu atashakaga kuvuga ko umugaragu w’Imana atazigera ahura n’imihangayiko mu buzima. Ahubwo yashakaga gufasha abigishwa be kumenya ko guhangayikishwa n’ibintu bitari ngombwa, cyangwa gukabya guhangayika atari byo bikemura ibibazo. Buri munsi ugira ibibi byawo. Bityo rero, Abakristo ntibagombye gufata imihangayiko y’uyu munsi ngo bayongereho iyo mu gihe cyahise n’iyo mu gihe kizaza. None se gukurikiza inama ya Yesu byaguhumuriza bite mu gihe uhangayitse?

14. Wakora iki mu gihe uhangayikishijwe n’ibyabaye mu gihe cyahise?

14 Umuntu ashobora guhangayikishwa n’amakosa yakoze kera. Umutima we ushobora gukomeza kumucira urubanza nubwo haba hashize imyaka myinshi. Hari ubwo Umwami Dawidi yumvaga ‘amakosa ye yararenze ku mutwe we.’ Yagize ati “naborogeshejwe n’iminiho y’umutima wanjye” (Zab 38:3, 4, 8, 18). Icyo gihe Dawidi yakoze ibintu birangwa n’ubwenge. Yiringiye imbabazi za Yehova. Ibyo byatumye avugana icyizere ati “hahirwa uwababariwe ukwigomeka kwe.”—Soma muri Zaburi ya 32:1-3, 5.

15. (a) Ni irihe somo tuvana kuri Dawidi? (b) Ni ibihe bintu wakora kugira ngo ugabanye imihangayiko? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Uko wagabanya imihangayiko.”)

15 Hari n’igihe ushobora guhangayikishwa n’iby’uyu munsi. Urugero, igihe Dawidi yandikaga Zaburi ya 55, yatinyaga ko yapfa (Zab 55:2-5). Icyakora ntiyemeye ko iyo mihangayiko imubuza kwiringira Yehova. Dawidi yasenze Yehova abivanye ku mutima, kandi yari asobanukiwe ko yagombaga kugira icyo akora kugira ngo ahangane n’ibyo bibazo byari bimuhangayikishije (2 Sam 15:30-34). Isomo wakura kuri Dawidi ni iri: aho kugira ngo uheranwe n’imihangayiko, jya ugira icyo ukora uhangane n’ikibazo ufite, ibisigaye ubirekere mu maboko ya Yehova.

16. Ibisobanuro by’izina ry’Imana bikomeza bite ukwizera kwawe?

16 Iyo Umukristo yibanda cyane ku bibazo ashobora kuzahura na byo mu gihe kiri imbere, bimutera imihangayiko itari ngombwa. Icyakora, ntukwiriye guhangayikishwa n’ibintu utazi. Kubera iki? Kubera ko incuro nyinshi ibyo bintu bitagenda nabi nk’uko twabitekerezaga. Ikindi kandi nta bibazo byananira Imana. Izina ryayo risobanura ngo “Ituma biba” (Kuva 3:14). Ibisobanuro byimbitse by’iryo zina bitwizeza ko Imana ishobora gukora ibikenewe byose kugira ngo imigambi ifitiye abagaragu bayo isohore. Ushobora kwiringira rwose ko Imana izagororera abayibera indahemuka kandi ikabafasha guhangana n’imihangayiko, yaba iyo mu gihe cyahise, iyo muri iki gihe n’iyo mu gihe kizaza.

GIRA UWO UBWIRA IBIKURI KU MUTIMA

17, 18. Kuvuga ibikuri ku mutima byagufasha bite guhangana n’imihangayiko?

17 Ikintu cya kane cyagufasha guhangana n’imihangayiko, ni ukugira umuntu wizeye ubwira ibikuri ku mutima. Uwo mwashakanye, incuti yawe magara cyangwa umusaza w’itorero, ashobora kugufasha kubona imihangayiko yawe mu buryo bukwiriye. “Umutima usobetse amaganya uriheba, ariko ijambo ryiza rirawunezeza” (Imig 12:25). Kugira uwo ubwira ibikuri ku mutima bishobora kugufasha guhangana n’imihangayiko. Bibiliya igira iti “iyo hatabayeho kujya inama imigambi iburizwamo, ariko aho abajyanama benshi bari irasohozwa.”—Imig 15:22.

18 Nanone Yehova afasha Abakristo guhangana n’imihangayiko akoresheje amateraniro tugira buri cyumweru. Muri ayo materaniro, uba uri kumwe n’abo muhuje ukwizera bakwitaho kandi bifuza ko muterana inkunga (Heb 10:24, 25). Uko “guterana inkunga,” gutuma ugira imbaraga zo guhangana n’imihangayiko.—Rom 1:12.

IMISHYIKIRANO UFITANYE N’IMANA NA YO IZAGUKOMEZA

19. Kuki ushobora kwizera ko imishyikirano ufitanye n’Imana izagukomeza?

19 Reka dusuzume urugero rw’umusaza w’itorero wo muri Kanada wasobanukiwe akamaro ko kwikoreza Yehova imihangayiko yacu. Yari umwarimu akaba n’umujyanama, bigatuma agira umunaniro ukabije. Nanone yari arwaye indwara yatumaga ahora ahangayitse. Ni iki cyafashije uwo muvandimwe guhangana n’ibyo bibazo? Yaravuze ati “nabonye ko kwihatira gushimangira imishyikirano mfitanye na Yehova bimfasha guhangana n’imihangayiko. Incuti n’abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka na bo baramfasha mu bihe by’amakuba. Mbwira umugore wanjye ibindi ku mutima nta cyo muhisha. Abasaza bagenzi banjye n’umugenzuzi w’akarere baramfashije cyane nongera kubona ibintu mu buryo bukwiriye. Nanone nagiye kwa muganga, mpindura uko nkoresha igihe kandi nishyiriraho igihe cyo kuruhuka no gukora siporo. Buhoro buhoro, natangiye kugarura agatege. Ubu iyo hari ibibazo ntashobora kugira icyo nkoraho, mbirekera mu maboko ya Yehova.”

20. (a) Twakwikoreza dute Imana imihangayiko yacu? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

20 Muri iki gice, twabonye ko twikoreza Imana imihangayiko yacu, iyo tuyisenga tubivanye ku mutima, tugasoma Ijambo ryayo kandi tukaritekerezaho. Nanone twasuzumye akamaro ko kwera imbuto z’umwuka, kugira umuntu twizeye tubwira ibituri ku mutima n’ukuntu abandi Bakristo badutera inkunga. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ukuntu ingororano Yehova adusezeranya na yo idukomeza.—Heb 11:6.