Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | IKIBAZO CY’INDIMI CYARAKEMUTSE!

Inzitizi z’ururimi si iza none!

Inzitizi z’ururimi si iza none!

KUBA ku isi havugwa indimi nyinshi, ubu zigera ku 7.000, bishobora kubangamira abantu mu ngendo, mu buhahirane, mu bucuruzi, mu mashuri ndetse no mu miyoborere. Icyo kibazo cyahozeho kuva kera. Urugero, mu myaka igera ku 2.500 ishize, Umwami Ahasuwerusi w’Ubuperesi (ushobora kuba ari Xerxes wa I) yandikiye intara zose yategekaga, ‘zaheraga mu Buhindi zikagera muri Etiyopiya, zose hamwe zari intara 127. Buri ntara yandikirwa hakurikijwe imyandikire yayo, na buri bwoko bwandikirwa mu rurimi rwabwo.’ *

Muri iki gihe yaba imiryango ndetse na za leta ntibyakwirushya bikora umurimo nk’uwo ugoye. Icyakora, hari umuryango umwe wabigerageje kandi wageze kuri byinshi. Uwo ni umuryango w’Abahamya ba Yehova basohora amagazeti, ibyo gutega amatwi, videwo, ibitabo na Bibiliya, mu ndimi zisaga 750. Muri izo ndimi, harimo 80 z’amarenga. Nanone Abahamya ba Yehova basohora ibitabo bitandukanye mu nyandiko z’abatabona.

Igishishikaje ni uko Abahamya ba Yehova bakora uwo murimo nta nyungu bategereje. Ariko ibyo ntibitangaje, kuko abahindura ibyo bitabo n’abandi bakozi babo bose ari abakorerabushake. None se kuki bemera kuvunika bigeze aho bagahindura ibitabo mu ndimi nyinshi, kandi se ako kazi bagakora bate?

^ par. 3 Reba muri Bibiliya, muri Esiteri 8:9.