Uko warondereza umuriro na lisansi
DUKENERA umuriro kugira ngo tuzane ubushyuhe n’ubukonje mu nzu. Nanone dukenera lisansi mu binyabiziga no mu yindi mirimo. Gusa haracyari ibibazo biterwa no kuba umuriro na lisansi bikiri bike.
Gary wo muri Afurika y’Epfo yaravuze ati: “Kuba igiciro cya lisansi kiyongera,” ni ikibazo k’ingorabahizi. Jennifer wo muri Filipine ahangayikishijwe n’uko umuriro ukunda kubura. Fernando wo muri El Salvador we ahangayikishijwe n’uko ikirere kigenda cyangirika. Mu bihugu byinshi, ikirere kiragenda kirushaho guhumana bitewe n’ibyuka bibi.
Ushobora kwibaza uti: “Ni iki cyamfasha kurondereza umuriro na lisansi?”
Twese hari icyo twakora kugira ngo tuzigame umuriro na lisansi, kuko kubirondereza bidufitiye akamaro. Bituma twizigamira amafaranga kandi bidufasha kubungabunga ibidukikije, bikanatuma abandi babona umuriro bakeneye.
Reka dusuzume uko twarondereza umuriro na lisansi mu rugo, mu ngendo no mu mirimo.
MU RUGO
Gukoresha neza ibyuma bizana ubushyuhe n’ubukonje mu nzu. Ubushakashatsi bwakorewe mu Burayi bwagaragaje ko kugabanya ibipimo by’ubukonje ho dogere ebyiri gusa mu itumba, bituma umuriro ukoreshwa mu gihe cy’umwaka ugabanuka. Derek uba muri Kanada yaravuze ati: “Kwambara imipira y’imbeho mu itumba aho guhora ducanye mu nzu, bituma umuryango wacu wizigamira.”
Dushobora no gukurikiza iryo hame mu gihe cy’ubushyuhe. Rodolfo wo muri Filipine ntagikoresha cyane ibyuma bikonjesha. Yavuze ko ibyo bituma “azigama amafaranga kandi agakoresha umuriro muke.”
Gufunga amadirishya n’inzugi mu gihe ucanye ibyuma bishyushya bikanakonjeha mu nzu. * Ibyo bituma tudasesagura umuriro kuko iyo bifunze hatagenda umuriro mwinshi.
Hari n’abakora ibirenze ibyo. Urugero, hari abashyize ku madirishya ibintu bituma bakoresha umuriro muke, kugira ngo bagabanye umuriro bakoresha.
Jya ukoresha amatara arondereza umuriro. Jennifer twigeze kuvuga, yagize ati: “Aho gukoresha amatara amara umuriro, dusigaye dukoresha awuzigama. Nubwo amatara adatwara umuriro mwinshi ahenda, atuma dukoresha muke, tukazigama amafaranga.”
MU NGENDO
Mu gihe bishoboka jya utega imodoka. Andrew wo mu Bwongereza yaravuze ati: “Ntega gari ya moshi cyangwa nkagenda n’igare iyo bishoboka.” Hari igitabo cyavuze kiti: “Iyo umuntu agenda mu modoka ye, lisansi akoresha wenyine yakoreshwa n’abantu batatu bagenda na bisi cyangwa gari ya moshi ikora ingendo ngufi.”—Energy: What Everyone Needs to Know.
Jya uteganya ingendo uzakora. Iyo umenye umubare w’ingendo ukeneye gukora hakiri kare, urazigabanya, bityo ugakoresha lisansi nke, amafaranga make n’igihe gito.
Jethro wo muri Filipine ateganya lisansi adashobora kurenza mu kwezi. Ibyo bituma amenya neza ingendo azakora.
MU MIRIMO
Jya ugabanya amazi ashyushye ukoresha. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko gushyushya amazi mu ngo bitwara umuriro ungana na 1,3 ku ijana by’umuriro wose ukoreshwa mu migi yo muri Ositaraliya cyangwa 27 ku ijana by’umuriro wose ukoreshwa mu ngo.
Gushyushya amazi bitwara umuriro mwinshi. Gukoresha amazi ashyushye make bigabanya umuriro dukoresha. Victor wo muri Afurika y’Epfo yagize ati: “Tugerageza koga amazi ashyushye make.” Umuhanga muri siyansi witwa Steven Kenway yagize ati: “Gukoresha amazi ashyushye make biradufasha cyane kuko bigabanya umuriro n’amazi dukoresha, bigafasha abagize umuryango, . . . kandi bigatuma tuzigama amafaranga.”
Jya uzimya amatara n’ibindi bikoresho bikoreshwa n’umuriro, urugero nka tereviziyo na mudasobwa. Icyakora hari n’igihe biba bijimije, bigatwara umuriro. Hari impuguke zatanze inama yo kubicomora cyangwa kubizimya ntibikomeze gukora nubwo byaba bicometse. Fernando twigeze kuvuga yagize ati: “Nzimya amatara kandi ngacomora ibikoresho bitwara umuriro, igihe ntarimo kubikoresha.”
Muri make, nta bushobozi dufite bwo kugabanya igiciro cy’umuriro cyangwa icya lisansi dukoresha. Nanone ntidushobora kubibuza kugira ingaruka ku kirere. Ariko dushobora kubikoresha neza. Abantu benshi bamenye ibanga ryo kubigeraho. Mu by’ukuri, guteganya uko tuzakoresha neza umuriro na lisansi bishobora kuturushya, ariko bigira akamaro. Valeria wo muri Megizike yaravuze ati: “Bituma ntasesagura amafaranga kandi sinangize ikirere.”
^ par. 10 Uge ukurikiza amabwiriza y’abakoze ibyuma bikonjesha mu nzu. Urugero, hari ibyuma bizana umwuka mwiza n’akayaga mu nzu, ariko amadirishya n’inzugi bikaba bifunguye.