“Ujye ubishinga abantu bizerwa”
“Ujye ubishinga abantu bizerwa; na bo bazuzuza ibisabwa kugira ngo babyigishe abandi.”—2 TIM 2:2.
INDIRIMBO: 123, 53
1, 2. Abantu benshi babona bate akazi bakora?
INCURO nyinshi abantu bamenyekanira ku byo bakora. Abenshi babona ko akazi umuntu akora ari ko kagena agaciro afite. Mu mico imwe n’imwe, iyo ushaka kumenya umuntu, bimwe mu byo umubaza harimo akazi akora.
2 Hari igihe Bibiliya na yo ivuga abantu ikavuga n’ibyo bakoze. Urugero, ivuga “Matayo wari umukoresha w’ikoro,” “Simoni w’umukannyi” na “Luka umuganga ukundwa” (Mat 10:3; Ibyak 10:6; Kolo 4:14). Hari n’igihe abantu bamenyekanira ku nshingano bafite. Urugero, Umwami Dawidi, umuhanuzi Eliya n’intumwa Pawulo. Abo bagabo bafatanaga uburemere inshingano Imana yabahaye. Natwe twagombye kubaha inshingano dufite mu murimo w’Imana.
3. Kuki abakuze bagomba gutoza abakiri bato? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
3 Benshi muri twe dukunda akazi dukora, kandi ntitwifuza kukareka. Ikibabaje ariko, ni uko guhera kuri Adamu, abantu basaza bagasimburwa n’abandi (Umubw 1:4). Mu myaka ya vuba aha, ibyo byateje ibibazo byihariye mu Bakristo b’ukuri. Umurimo wo kubwiriza ukomeje kujya mbere, kandi abagaragu ba Yehova bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose. Icyakora kugendana n’iryo koranabuhanga ryihuta cyane, bigora bamwe mu bantu bakuze (Luka 5:39). Nanone, abakiri bato baba bafite imbaraga kurusha abakuze (Imig 20:29). Bityo rero, birakwiriye ko abakuze batoza abakiri bato, kandi iyo babikoze baba bagaragaje urukundo.—Soma muri Zaburi ya 71:18.
4. Kuki gutanga inshingano bishobora kugora bamwe? (Reba agasanduku kavuga ngo “ Impamvu bamwe badatanga inshingano.”)
4 Abafite inshingano bashobora kumva badashishikajwe no guha inshingano abakiri bato. Bamwe batinya ko batakaza inshingano bakundaga. Abandi baba bafite impungenge, bumva ko nibaha inshingano abakiri bato batazazisohoza neza. Hari n’abavuga ko badafite igihe cyo gutoza abandi. Icyakora, abakiri bato na bo bagomba kwihangana mu gihe badahawe inshingano nyinshi.
5. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma muri iki gice?
5 Kuki abakuze bagombye gutoza abakiri bato kugira ngo basohoze inshingano nyinshi kurushaho? Kandi se babikora bate (2 Tim 2:2)? Kuki abakiri bato bagombye kugira imyifatire ikwiriye mu gihe bakorana n’abakuze b’inararibonye, kandi bakabigiraho? Nimucyo dusuzume uko Umwami Dawidi yateguriye umuhungu we kuzasohoza inshingano ikomeye.
DAWIDI YATEGUYE SALOMO KANDI ARAMUSHYIGIKIRA
6. Ni iki Umwami Dawidi yifuje gukora? Yehova yamubwiye iki?
6 Dawidi yamaze imyaka myinshi ari impunzi, nyuma yaho aba umwami, atura mu nzu nziza cyane. Yababazwaga n’uko nta “nzu” cyangwa urusengero rwari rwareguriwe Yehova, maze abwira 1 Ngoma 17:1-4, 8, 11, 12; 29:1.
umuhanuzi Natani ati “dore jye ntuye mu nzu yubakishijwe amasederi, naho isanduku y’isezerano rya Yehova iba mu ihema.” Natani yaramushubije ati “genda ukore ibiri mu mutima wawe byose, kuko Imana y’ukuri iri kumwe nawe.” Ariko Yehova yabwiye Natani ngo abwire Dawidi ati “si wowe uzanyubakira inzu yo guturamo.” Yehova yijeje Dawidi ko yari gukomeza kumuha umugisha, ariko amubwira ko umuhungu we Salomo ari we wari kumwubakira urwo rusengero. Dawidi yabyitwayemo ate?—7. Dawidi yakiriye ate ibyo Yehova yamubwiye?
7 Dawidi agomba kuba yarababaye kubera ko yifuzaga rwose kubakira Yehova urusengero. Icyakora nubwo urwo rusengero rwari kwitirirwa umuhungu we Salomo, yashyigikiye atizigamye uwo mushinga. Yashyize abantu mu matsinda akurikije ibyo bari gukora, akusanya ubutare, umuringa, ifeza, zahabu n’imbaho. Hanyuma yateye Salomo inkunga ati “nuko rero mwana wanjye, Yehova azabane nawe, maze uzashobore kubakira Yehova Imana yawe inzu, nk’uko yabikuvuzeho.”—1 Ngoma 22:11, 14-16.
8. Kuki Dawidi ashobora kuba yaratekerezaga ko Salomo atari gushobora kubaka urusengero? Yakoze iki?
8 Soma mu 1 Ibyo ku Ngoma 22:5. Dawidi ashobora kuba yarumvaga ko Salomo atari ashoboye kuyobora uwo mushinga ukomeye. N’ubundi kandi, urwo rusengero rwari kuba rufite “ubwiza butagereranywa,” kandi Salomo yari ‘akiri muto, ataraba inararibonye.’ Ariko Dawidi yari azi ko Yehova yari guha Salomo ibikenewe byose kugira ngo akore uwo murimo. Bityo rero, Dawidi yibanze ku byo yashoboraga gukora kugira ngo amushyigikire, maze ategura ibikoresho byinshi cyane.
ISHIMIRE GUTOZA ABANDI
9. Abakuze bagombye kumva bate ibyo guha inshingano abakiri bato? Tanga urugero.
9 Abavandimwe bakuze ntibagombye kumva bababaye mu gihe bibaye ngombwa ko baha inshingano zabo abakiri bato. Twese tuzi ko muri iki gihe umurimo wa Yehova ari wo w’ingenzi. Gutoza abakiri bato gusohoza inshingano bizatuma uwo murimo ukomeza gukorwa neza. Urugero, tekereza umubyeyi wigisha umwana we gutwara imodoka. Iyo umwana akiri muto yitegereza uko se abigenza. Iyo amaze gukura, se amusobanurira uko abigenza. Nyuma y’igihe umwana abona perimi agatangira gutwara imodoka. Icyakora se akomeza kumugira inama. Hari igihe agenda yakuranwa na se, ariko uko se agenda asaza, incuro nyinshi umwana ni we umutwara. Ese ibyo byagombye kurakaza umubyeyi? Oya rwose. Ahubwo ashimishwa n’uko umwana we ari
we umutwaye. Ubwo rero, abakuze bagombye guterwa ishema no kubona abakiri bato batoje, basohoza neza inshingano mu itorero.10. Mose yiyumvaga ate ku birebana n’icyubahiro n’ubutware?
10 Tugomba kuba maso, tukirinda kugirira ishyari abahawe inshingano. Zirikana uko Mose yitwaye igihe abantu bamwe bo mu nkambi y’Abisirayeli batangiraga kwitwara nk’abahanuzi. (Soma mu Kubara 11:24-29.) Umugaragu we Yosuwa yashakaga kubabuza, ariko Mose yaramubwiye ati “ese ni jye urwanira ishyaka? Sigaho! Ahubwo iyaba abagize ubwoko bwa Yehova bose babaga abahanuzi, kuko Yehova yabashyiraho umwuka we!” Mose yari azi ko Yehova ari we wayoboraga. Aho kugira ngo Mose yishakire icyubahiro, yagaragaje ko yifuzaga ko abagaragu ba Yehova bose bahabwa iyo mpano y’umwuka. None se twe ntitwagombye kwigana Mose, tugashimishwa n’uko abandi bahawe inshingano mu murimo wa Yehova?
11. Ni iki umuvandimwe yavuze ku birebana no guha abandi inshingano?
11 Muri iki gihe, hari abavandimwe benshi bamaze imyaka myinshi bakorana umwete mu murimo wa Yehova, kandi batoje abandi kugira ngo basohoze inshingano nyinshi kurushaho. Urugero, umuvandimwe witwa Peter amaze imyaka isaga 74 mu murimo w’igihe cyose, 35 muri yo akaba ayimaze akora ku biro by’ishami byo mu Burayi. Yamaze imyaka myinshi ari umugenzuzi w’Urwego Rushinzwe Umurimo, ariko ubu yasimbuwe kuri iyo nshingano n’umuvandimwe ukiri muto witwa Paul bakoranye imyaka myinshi. Babajije Peter uko yiyumva ku birebana n’iryo hinduka, arasubiza ati “nshimishwa n’uko hari abavandimwe batojwe gusohoza inshingano nyinshi kandi bakaba bazisohoza neza.”
TUJYE TWUBAHA ABAGEZE MU ZA BUKURU
12. Inkuru ya Rehobowamu itwigisha iki?
12 Salomo amaze gupfa, umuhungu we Rehobowamu yabaye umwami. Rehobowamu yagishije inama abageze mu za bukuru ku birebana n’uko yasohoza inshingano ze. Ariko yanze kumva inama bamugiriye, ahubwo yemera inama yagiriwe n’abasore bakuranye. Ingaruka zabaye mbi cyane (2 Ngoma 10:6-11, 19). Ibyo bitwigisha ko ari iby’ubwenge kugisha inama abantu bakuze b’inararibonye, kandi tugatekereza twitonze ku nama batugiriye. Nubwo abakiri bato badahatirwa gukora ibintu nk’uko aba kera babikoraga, ntibagomba gukerensa inama bagiriwe n’abantu bakuru.
13. Abakiri bato bagombye gukorana bate n’abageze mu za bukuru?
13 Hari abavandimwe ubu bashobora kuba bafite inshingano yo kugenzura imirimo ikorwa n’abavandimwe bakuru, babarusha kuba inararibonye. Mbere yo gufata imyanzuro, abo bavandimwe bashobora kwigira ku bwenge bw’abo bavandimwe bakuze b’inararibonye. Paul twavuze ko yasimbuye Peter, yaravuze ati “nkunda kugisha inama Peter, kandi nshishikariza n’abandi kubigenza batyo.”
14. Uko Timoteyo yakoranaga n’intumwa Pawulo bitwigisha iki?
14 Timoteyo wari umusore yamaze imyaka myinshi akorana n’intumwa Pawulo. (Soma mu Bafilipi 2:20-22.) Pawulo yandikiye Abakorinto ati “mbatumyeho Timoteyo, kuko ari umwana wanjye mu Mwami, uwo nkunda kandi w’indahemuka. Azabibutsa imikorere yanjye muri Kristo Yesu nk’uko nigisha hose muri buri torero” (1 Kor 4:17). Ayo magambo agaragaza ukuntu Pawulo na Timoteyo bakoranaga neza. Pawulo yari yarigishije Timoteyo ‘imikorere ye muri Kristo,’ kandi Timoteyo yabaye umunyeshuri mwiza. Pawulo yakundaga Timoteyo kandi yari yiringiye ko yari kwita ku Bakristo b’i Korinto. Urwo ni urugero rwiza abasaza bagomba kwigana muri iki gihe, mu gihe batoza abandi bavandimwe gusohoza inshingano mu itorero.
TWESE DUFITE INSHINGANO
15. Inama Pawulo yagiriye Abakristo b’i Roma yadufasha ite mu gihe habayeho ihinduka ritureba?
15 Turi mu bihe bishishikaje. Igice cyo ku isi cy’umuryango wa Yehova gikomeje kujya mbere, kandi ibyo bisaba ko hagira ibintu bihinduka. Iyo habaye ihinduka ritureba, twagombye kwiyoroshya tugashyira inyungu za Yehova imbere y’izacu. Ibyo bituma twimakaza ubumwe. Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma ati “ndabwira buri wese muri mwe ko atagomba kwitekerezaho ibirenze ibyo agomba gutekereza. Ahubwo mutekereze mu buryo butuma mugira ubwenge, buri wese ahuje n’urugero rwo kwizera Imana yamuhaye. Nk’uko dufite ingingo nyinshi mu mubiri umwe, ariko ingingo zose ntizikore ibintu bimwe, ni na ko natwe, nubwo turi benshi, turi umubiri umwe twunze ubumwe na Kristo.”—Rom 12:3-5.
16. Abakristo bose bakora iki kugira ngo bimakaze amahoro n’ubumwe mu muryango wa Yehova?
16 Twese abagaragu ba Yehova twifuza gushyigikira Ubwami bwe, tugakora icyo adusabye cyose. Abavandimwe bakuze bashobora gutoza abakiri bato. Abavandimwe bakiri bato bashobora gusohoza inshingano nyinshi biyoroshya kandi bubaha abageze mu za bukuru. Abavandimwe bose barishima iyo abagore babo babashyigikiye mu gihe habayeho ihinduka. Abo bagore bashobora kwigana Purisikila wakoranaga n’umugabo we Akwila mu budahemuka.—Ibyak 18:2.
17. Yesu yari yiringiye ko abigishwa be bari kuzakora iki? Imyitozo yabahaye yatumye bakora iki?
17 Yesu yatanze urugero ruhebuje mu birebana no gutoza abandi. Yari azi ko igihe cyari kugera akava ku isi, abandi bagakomeza umurimo yatangije. Nubwo abigishwa be batari batunganye, yarabizeraga kandi yababwiye ko bari kuzakora imirimo ikomeye kumurusha (Yoh 14:12). Yabatoje mu buryo bunonosoye kandi bagejeje ubutumwa bwiza ahantu hose.—Kolo 1:23.
18. Ni iyihe migisha dutegereje?
18 Yesu amaze gupfa, Yehova yaramuzuye amujyana mu ijuru, amushinga imirimo ikomeye kandi amuha ububasha ‘busumba cyane ubutegetsi bwose n’ubutware bwose n’imbaraga zose n’ubwami bwose’ (Efe 1:19-21). Niyo twapfa mbere ya Harimagedoni turi indahemuka, tuzi ko tuzazuka tukaba mu isi nshya ikiranuka, tugakora imirimo myinshi itunyuze. Icyakora, ubu hari umurimo w’ingenzi twese dukora wo kubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu abigishwa. Twese, twaba abakiri bato n’abakuze, dukomeza gukora byinshi “mu murimo w’Umwami.”—1 Kor 15:58.