UBUBIKO BWACU
“Tuzongera kugira ikoraniro ryari?”
HARI mu mpera z’Ugushyingo 1932 mu mugi wa Mexico. Hari hashize icyumweru kimwe gusa, muri uwo mugi wari utuwe n’abantu basaga miriyoni batangiye gukoresha amatara yo mu masangano y’imihanda. Icyakora, icyo gihe abantu ntibari bakivuga ayo matara, ahubwo abanyamakuru bo muri uwo mugi bari bashishikajwe n’ikindi kintu cyari kigiye kuba muri icyo cyumweru. Bari bateguye ibyuma bifotora, bajya aho gari ya moshi zahagararaga kwakira umushyitsi wihariye wari ugiye kuza. Uwo mushyitsi yari Joseph F. Rutherford, icyo gihe wari perezida w’umuryango wa Watch Tower Society. Abahamya bo muri uwo mugi na bo bari bahari, biteguye kwakirana urugwiro umuvandimwe Rutherford, wari uje kwifatanya na bo mu ikoraniro ry’iminsi itatu.
Igazeti ya Nimukanguke! (icyo gihe yitwaga L’Âge d’Or) yaravuze iti: “Iri koraniro ntirizibagirana mu mateka yaranze umurimo wo gutangaza ukuri muri Megizike.” Ariko se ni iki cyatumye iryo koraniro ryarimo abantu 150 gusa, riba ikoraniro ritazibagirana?
Mbere y’uko iryo koraniro riba, umurimo wo kubwiriza ntiwageraga kuri byinshi muri Megizike. Kuva mu mwaka wa 1919, habaga amakoraniro mato, ariko mu myaka yakurikiyeho, umubare w’amatorero waragabanutse. Igihe ibiro by’ishami byafungurwaga mu mugi wa Mexico mu mwaka wa 1929, byasaga naho bitanga ikizere, ariko hari hakiriho imbogamizi. Abapayiniya (icyo gihe bitwaga abakoruporuteri) basabwe kureka kuvanga ibikorwa by’ubucuruzi n’umurimo wo kubwiriza, maze umwe muri bo arivumbura, ajya gutangiza itsinda rye. Hagati aho, umugenzuzi w’ibiro by’ishami na we yakoraga ibikorwa binyuranye na Bibiliya, biba ngombwa ko asimbuzwa undi. Abahamya b’indahemuka bari bakeneye guterwa inkunga.
Igihe umuvandimwe Rutherford yasuraga abo Bahamya b’indahemuka, yabateye inkunga, muri iryo koraniro atangamo disikuru ebyiri zishishikaje kandi atanga ibiganiro bitanu kuri radiyo. Bwari ubwa mbere radiyo zo muri Megizike zitangaje ubutumwa bwiza mu gihugu hose. Nyuma y’iryo koraniro, hashyizweho umugenzuzi w’ibiro by’ishami mushya, kugira ngo ashyire umurimo kuri gahunda. Abahamya barushijeho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, kandi Yehova yabahaye imigisha.
Mu mwaka wakurikiyeho muri Megizike habaye amakoraniro abiri, rimwe ribera mu mugi wa Veracruz irindi ribera mu mugi wa Mexico. Ababwiriza batangiye kugera kuri byinshi kubera ko bagiraga ishyaka mu murimo. Mu mwaka wa 1931 hari ababwiriza 82. Mu myaka icumi yakurikiyeho, bari bamaze kwikuba inshuro icumi! Mu Ikoraniro rya Gitewokarasi ryabereye mu mugi wa Mexico mu mwaka wa 1941, hateranye abantu bagera ku 1.000.
“BIGABIJE IMIHANDA”
Mu mwaka wa 1943 Abahamya bambaye ibyapa bajya kwamamaza ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Ishyanga rifite umudendezo,” ryabereye * Umuntu yambaraga ibyapa bibiri ku ntugu, kimwe imbere ikindi inyuma, ubwo akaba ari uburyo Abahamya ba Yehova bakoreshaga bamamaza amakoraniro yabo kuva mu mwaka wa 1936.
mu migi 12 yo muri Megizike.Hari ikinyamakuru cyavuze ukuntu umutambagiro w’Abahamya bambaye ibyapa wabereye mu mugi wa Mexico wageze kuri byinshi. Cyaravuze kiti: “Ku munsi wa mbere [w’ikoraniro], [Abahamya] bari basabwe gutumira abantu benshi. Ku munsi ukurikiyeho, aho ikoraniro ryari ryabereye harakubise haruzura.” Ibyo ntibyashimishije Kiliziya Gatolika, bituma itangira kurwanya Abahamya. Icyakora abavandimwe na bashiki bacu ntibagize ubwoba. Bakomeje kwamamaza iryo koraniro mu mihanda. Nanone icyo kinyamakuru cyaranditse kiti: “Abari mu mugi bose barababonye.” Cyavuze ko abavandimwe na bashiki bacu “bari bambaye ibyapa byamamaza.” Iyo nkuru yariho ifoto y’abavandimwe na bashiki bacu bari mu mihanda yo mu mugi wa Mexico, iherekejwe n’amagambo agira ati: “Bigabije imihanda.”
YARI “YOROSHYE KANDI AFITE UBUSHYUHE KURUSHA SIMA”
Muri iyo myaka, Abahamya bigomwaga byinshi kugira ngo bage mu makoraniro make yaberaga muri Megizike. Benshi baturukaga mu cyaro, kure y’umuhanda wa gari ya moshi cyangwa imihanda isanzwe. Hari itorero ryanditse riti: “Nta gari ya moshi igera iwacu.” Ubwo rero, abagize itorero bagombaga kumara iminsi bagenda ku ndogobe cyangwa bakagenda n’amaguru, kugira ngo bagere aho bafatiraga gari ya moshi ibageza aho ikoraniro ribera.
Abahamya benshi bari abakene, badashobora no kwiyishyurira itike yo kujya mu ikoraniro. Iyo bageragayo, benshi bacumbikaga mu ngo z’abavandimwe. Abandi bararaga mu Nzu z’Ubwami. Hari n’igihe abantu bagera kuri 90 bacumbitse ku biro by’ishami, barara ku makarito. Igitabo nyamwaka cyavuze ko abo bavandimwe bishimiye icumbi bahawe, kubera ko amakarito yari “yoroshye kandi afite ubushyuhe kurusha sima.”
Abo Bahamya bishimiraga amakoraniro, bakabona ko kwigomwa kwabo bitari imfabusa. Ubu muri Megizike hari ababwiriza bagera hafi kuri miriyoni, kandi baracyarangwa n’uwo mwuka wo gushimira. * Raporo yatanzwe n’ibiro by’ishami byo muri Megizike mu mwaka wa 1949 yagiraga iti: “Ibibazo abavandimwe bahura na byo ntibibaca intege, kuko iyo tugize ikoraniro bamara igihe kinini ari ryo bavuga, kandi baba babaza bati: ‘Tuzongera kugira ikoraniro ryari?’” No muri iki gihe ibyo iyo raporo yavuze ni ukuri.—Byavuye mu bubiko bwacu muri Amerika yo Hagati.