Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 32

Jya wigana Yehova ushyire mu gaciro

Jya wigana Yehova ushyire mu gaciro

“Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose.”—FILI 4:5.

INDIRIMBO YA 89 Tega amatwi, wumvire, uhabwe imigisha

INCAMAKE a

Wifuza kumera nk’ikihe giti? (Reba paragarafu ya 1)

1. Ni mu buhe buryo Abakristo bakwiriye kumera nk’igiti? (Reba n’ifoto.)

 HARI umugani uvuga ngo: “Iyo igiti cyigonda, umuyaga ntupfa kukivuna.” Uwo mugani ugaragaza ko iyo umuyaga uhushye, hari ibiti bijya mu cyerekezo umuyaga ubijyanyemo, maze bikigonda kugira ngo bitavunika. Natwe mu gihe duhuye n’ibibazo, tuba tugomba kumera nk’ibyo biti, tukihuza n’imimerere tugezemo, kugira ngo dukomeze gukorera Yehova twishimye. None se twabikora dute? Tuba tugomba kugaragaza ko dushyira mu gaciro mu gihe hari ibintu bihindutse mu buzima bwacu, no mu gihe twemera ibitekerezo by’abandi n’imyanzuro bafata.

2. Ni iyihe mico izadufasha mu gihe hari ibintu bihindutse mu mibereho yacu, kandi se ni iki turi bwige muri iki gice?

2 Twifuza kuba abantu bashyira mu gaciro, kubera ko dukorera Yehova. Nanone tugomba kwicisha bugufi kandi tukagira impuhwe. Muri iki gice, turi burebe ukuntu iyo mico yafashije Abakristo bamwe na bamwe kwihangana, mu gihe hari ibintu byari bihindutse mu buzima bwabo. Nanone turi burebe uko iyo mico natwe yadufasha. Icyakora reka tubanze turebe uko twakwigana Yehova na Yesu, kuko ari bo batubereye urugero rwiza ku birebana no gushyira mu gaciro.

YEHOVA NA YESU BASHYIRA MU GACIRO

3. Ni iki kigaragaza ko Yehova ashyira mu gaciro?

3 Bibiliya yita Yehova ‘Igitare,’ ibyo bikaba bigaragaza ko ashikamye, atanyeganyega (Guteg 32:4). Ariko nanone, Yehova ashyira mu gaciro. Iyo ibintu byo muri iyi si bihindutse, na we agira ibyo ahindura, kugira ngo hatagira ikibuza umugambi we gusohora. Yehova yaturemye mu ishusho ye. Ubwo rero, natwe yaduhaye ubwo bushobozi bwo kugira ibyo duhindura, mu gihe ibintu bihindutse. Muri Bibiliya harimo amahame adufasha gufata imyanzuro myiza, mu bibazo ibyo ari byo byose twahura na byo. Urugero Yehova yatanze n’amahame yaduhaye, bigaragaza ko nubwo agereranywa n’‘Igitare,’ ashyira no mu gaciro.

4. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yehova ashyira mu gaciro. (Abalewi 5:7, 11)

4 Ibyo Yehova akora biba bitunganye kandi ashyira mu gaciro. Yehova ntashyiriraho abantu amategeko atagoragozwa. Urugero, reka turebe ukuntu Yehova yagaragarije Abisirayeli ko ashyira mu gaciro. Ntiyasabaga Umwisirayeli, yaba umukire cyangwa umukene, gutanga igitambo kingana n’icy’undi. Rimwe na rimwe, yemeraga ko umuntu atanga igitambo gihuje n’ubushobozi bwe.—Soma mu Balewi 5:7, 11.

5. Tanga urugero rugaragaza ko Yehova yicisha bugufi kandi akagira impuhwe.

5 Kuba Yehova yicisha bugufi kandi akagira impuhwe, bituma ashyira mu gaciro. Urugero, Yehova yagaragaje ko yicisha bugufi, igihe yari agiye kurimbura abantu babi b’i Sodomu. Yohereje abamarayika kugira ngo babwire Loti wari umukiranutsi, ko yagombaga guhungira mu karere k’imisozi miremire. Icyakora Loti yatinye guhungira aho hantu Yehova yari amubwiye. Ahubwo Loti yamusabye ko we n’umuryango we bahungira mu mujyi muto wa Sowari, nyamara na wo Yehova yari yateganyije kuwurimbura. Yehova yashoboraga kubwira Loti ko yagombaga kujya aho yamutegetse. Ariko yemeye ibyo yamusabye, maze ntiyarimbura uwo mujyi (Intang 19:18-22). Hashize imyaka myinshi nyuma yaho, Yehova yagiriye impuhwe abantu bari batuye mu mujyi wa Nineve. Yohereje umuhanuzi Yona kugira ngo atangaze ko yari agiye kurimbura uwo mujyi n’abantu babi bari bawutuyemo. Ariko abantu b’i Nineve barihannye, maze Yehova abagirira impuhwe ntiyarimbura uwo mujyi.—Yona 3:1, 10; 4:10, 11.

6. Tanga urugero rugaragaza ko Yesu yiganaga Yehova, agashyira mu gaciro.

6 Yesu yiganye umuco wa Yehova wo gushyira mu gaciro. Ubusanzwe, yari yaroherejwe kubwiriza “intama zazimiye zo mu nzu ya Isirayeli.” Icyakora yashyiraga mu gaciro iyo yabaga akora umurimo wo kubwiriza. Urugero, hari igihe umugore utari Umwisirayeli yamusabye kumukiriza umukobwa we wari ‘umerewe nabi cyane,’ kubera ko yari ‘yaratewe n’abadayimoni.’ Icyo gihe Yesu yamugiriye impuhwe, maze akiza umukobwa we (Mat 15:21-28). Reka turebe urundi rugero. Hashize igihe gito Yesu atangiye umurimo we, yaravuze ati: ‘Umuntu wese unyihakana, nanjye nzamwihakana’ (Mat 10:33). None se ko Petero yamwihakanye inshuro eshatu zose, Yesu we yaba yaramwihakanye? Oya. Ahubwo Yesu yabonye ko Petero yababajwe n’ibyo yari yakoze kandi ko yari afite ukwizera gukomeye. Amaze kuzuka yabonekeye Petero, amwizeza ko yamubabariye kandi ko akimukunda.—Luka 24:33, 34.

7. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 4:5, twifuza ko abandi batubona bate?

7 Tumaze kubona ko Yehova na Yesu bashyira mu gaciro. None se twe bimeze bite? Yehova yifuza ko natwe tuba abantu bashyira mu gaciro. (Soma mu Bafilipi 4:5.) Ubwo rero, imyifatire yacu igomba kugaragaza ko turi abantu bashyira mu gaciro. Ushobora kwibaza uti: “Ese abantu babona ko nshyira mu gaciro, ko ntatsimbarara ku bitekerezo byanjye kandi ko norohera abandi? Cyangwa babona ko ndi umuntu ugira amahane, utavugirwamo kandi ufunga umutwe? Ese mba nshaka ko ibintu bikorwa uko mbyifuza nta gihindutseho? Cyangwa ntega amatwi abandi kandi nkemera ibitekerezo byabo igihe bishoboka?” Uko urushaho kuba umuntu ushyira mu gaciro, ni ko urushaho kwigana Yehova na Yesu. Reka turebe ahantu habiri tuba tugomba kugaragaza ko dushyira mu gaciro. Aha mbere, ni mu gihe hari ibintu bihindutse mu buzima bwacu. Aha kabiri, ni mu gihe uko tubona ibintu biba bitandukanye n’uko abandi babibona, cyangwa mu gihe bafashe imyanzuro itandukanye n’iyacu.

JYA USHYIRA MU GACIRO MU GIHE HARI IBINTU BIHINDUTSE MU BUZIMA BWAWE

8. Ni iki cyagufasha gushyira mu gaciro mu gihe hari ibintu bihindutse? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

8 Iyo hari ibintu bihindutse mu buzima bwacu, tuba tugomba gushyira mu gaciro. Icyo gihe dushobora guhura n’ibibazo tutari twiteze. Urugero, dushobora kurwara indwara ikomeye. Nanone dushobora guhura n’ibibazo by’ubukene cyangwa ubutegetsi bugahinduka, bigatuma ubuzima burushaho kugorana (Umubw 9:11; 1 Kor 7:31). Hari n’igihe duhindurirwa inshingano mu muryango wa Yehova, maze kubyemera bikatugora. Mu gihe hari ibintu bihindutse mu buzima bwacu, dore ibintu bine byadufasha: (1) Kwemera ibyabaye, (2) kwirinda gutekereza ku byahise ahubwo tukareba ibiri imbere, (3) kwibanda ku bintu byiza, naho icya (4) ni ugufasha abandi. b Reka turebe ingero z’abantu bo muri iki gihe, zigaragaza ukuntu gushyira mu bikorwa ibyo bintu bine, byabagiriye akamaro.

9. Ni iki umugabo n’umugore bakoze kugira ngo bihanganire ibibazo batari biteze?

9 Jya wemera ibyabaye. Umuvandimwe witwa Emanuele n’umugore we witwa Francesca, bahawe inshingano yo kuba abamisiyonari mu kindi gihugu. Igihe bari batangiye kwiga ururimi rwaho no kumenyera itorero rishya, icyorezo cya COVID-19 cyahise gitangira, maze bituma badahura n’abagize itorero. Nanone mu buryo butunguranye, mama wa Francesca yarapfuye. Icyo gihe Francesca yifuzaga kuba ari kumwe n’abagize umuryango we muri ibyo bihe bitari byoroshye. Ariko kubera ko hari icyorezo, gukora ingendo ntibyari byemewe. None se, ni iki cyamufashije kwihangana? Mbere na mbere, we n’umugabo we basenze Yehova bamusaba kugira ubwenge, kugira ngo abafashe bajye bahangayikishwa n’ibibazo by’uwo munsi gusa. Yehova yasubije amasengesho yabo akoresheje umuryango we, akabaha inama babaga bakeneye mu gihe gikwiriye. Urugero, hari amagambo umuvandimwe yavuze muri videwo, yabateye inkunga, agaragaza ukuntu umuntu yakwitwara mu gihe hari ibintu bihindutse mu buzima bwe. Yaravuze ati: “Iyo uhise wiyakira, wongera kugira ibyishimo kandi ugakoresha neza uburyo ubonye bwo gufasha abandi.” c Nanone bitoje kubwiriza kuri telefone kandi hari n’umuntu batangiye kwigisha Bibiliya. Ikindi kandi, bemeye ko abavandimwe na bashiki bacu b’aho bari baragiye gukorera umurimo, babafasha. Urugero, hari mushiki wacu wamaze umwaka wose aboherereza mesaje irimo umurongo wa Bibiliya buri munsi. Ubwo rero, natwe mu gihe ibintu bihindutse, tujye twemera ubuzima bushya tugezemo, twiyakire. Ibyo bizatuma tugira ibyishimo kandi tunyurwe n’ibyo dushoboye gukora.

10. Ni iki cyafashije mushiki wacu kwihanganira ikintu gikomeye cyamubayeho?

10 Jya utekereza ku biri imbere kandi wibande ku byiza. Mushiki wacu witwa Christina ukomoka muri Rumaniya, ariko akaba aba mu Buyapani, yumvise ababaye cyane igihe itorero ry’Icyongereza yateraniragamo ryaseswaga. Icyakora, yirinze gukomeza gutekereza ku byari byabaye. Ahubwo yiyemeje gukora byinshi mu itorero ry’Ikiyapani yari agiyemo, kandi yifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza. Nanone yasabye umugore bahoze bakorana ko yamwigisha ururimi rw’Ikiyapani, kugira ngo arumenye neza. Christina yasabye uwo mugore ko yajya akoresha Bibiliya n’agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose mu gihe amwigisha ururimi rw’Ikiyapani, maze uwo mugore arabyemera. Ibyo byatumye Christina amenya kuvuga neza ururimi rw’Ikiyapani, ariko ikirenzeho ni uko uwo mugore yatangiye gushishikazwa no kumenya byinshi kuri Bibiliya. Ubwo rero, natwe iyo hari ibintu bihindutse mu buzima bwacu tugakomeza kureba ibiri imbere kandi tukarangwa n’icyizere, dushobora kubona imigisha tutari twiteze.

11. Ni iki cyafashije umugabo n’umugore kwihanganira ibibazo by’ubukene?

11 Jya ufasha abandi. Hari umugabo n’umugore baba mu gihugu umurimo wacu wabuzanyijwe, bagize ikibazo cy’ubukene, igihe ubukungu bwo muri icyo gihugu bwahungabanaga. None se bakoze iki? Ikintu cya mbere bakoze, ni ukoroshya ubuzima. Nanone aho kwibanda ku bibazo bari bafite biyemeje gufasha abandi, bibanda cyane ku murimo wo kubwiriza (Ibyak 20:35). Uwo mugabo yaravuze ati: “Kuba tumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza, bituma tutabona igihe cyo gutekereza ku bibazo byacu, ahubwo tukamara igihe kinini dukora ibyo Imana ishaka.” Ubwo rero, mu gihe hagize igihinduka mu buzima bwacu, tujye twibuka ko ikintu cy’ingenzi ari ugukomeza gufasha abandi, cyane cyane dukora umurimo wo kubwiriza.

12. Ibyo Pawulo yakoze byadufasha bite guhuza n’imimerere, mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza?

12 Mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, tuba tugomba gushyira mu gaciro, tugahuza n’imimerere. Ibyo biterwa n’uko duhura n’abantu bo mu madini atandukanye, bafite imico itandukanye kandi bakuriye ahantu hatandukanye. Intumwa Pawulo na we, yahuzaga n’imimerere kandi dushobora kumwigana. Yesu yari yaramuhaye inshingano yo kuba “intumwa ku banyamahanga” (Rom 11:13). Yabwirizaga Abagiriki, Abayahudi, abantu bize, abantu basanzwe, abanyacyubahiro n’abami. Ubwo rero kugira ngo agere ku mutima abo bantu batandukanye, yabaye “byose ku bantu b’ingeri zose” (1 Kor 9:19-23). Yatekerezaga ku bantu yabwirizaga, akazirikana aho baturuka n’ibyo bizera. Ibyo byatumaga atoranya neza amagambo akwiriye, yafasha abo bantu kumenya Imana. Natwe nidutekereza ku bo tubwiriza tukababwira ibihuje n’ibyo bakeneye, bizatuma tugera kuri byinshi mu murimo wo kubwiriza.

TUJYE TWUBAHA UKO ABANDI BABONA IBINTU

Niba dushyira mu gaciro tuzubaha ibitekerezo by’abandi (Reba paragarafu ya 13)

13. Ni ikihe kibazo kivugwa mu 1 Abakorinto 8:9 twakwirinda, turamutse twitoje kubona ibintu nk’uko abandi babibona?

13 Iyo dushyira mu gaciro, bituma twubaha uko abandi babona ibintu. Urugero, hari bashiki bacu bakunda kwisiga ku maso no ku munwa, mu gihe hari abandi batabikunda. Hari n’Abakristo banywa inzoga mu rugero, mu gihe hari abandi batazinywa. Nanone Abakristo bose baba bifuza kugira ubuzima bwiza kandi bakabwitaho, ariko babikora mu buryo butandukanye. Iyo hari ibintu dukunda cyane maze tukagerageza kubikundisha abagize itorero, dushobora kugira abo tubera igisitaza kandi tugatuma abarigize batunga ubumwe. Birumvikana ko tutifuza gukora ibintu nk’ibyo (Soma mu 1 Abakorinto 8:9; 10:23, 24). Reka turebe ingero ebyiri zigaragaza uko gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya, byadufasha gushyira mu gaciro kandi bigatuma duharanira amahoro.

Niba dushyira mu gaciro tuzubaha ibitekerezo by’abandi (Reba paragarafu ya 14)

14. Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yadufasha mu gihe duhitamo imyenda twambara, uko twita ku musatsi wacu cyangwa uko twiyogoshesha?

14 Imyenda no kwita ku musatsi. Yehova ntiyashyizeho amategeko atagoragozwa ku birebana n’imyambarire, ahubwo yaduhaye amahame twakurikiza. Twambara imyenda ikwiriye, igaragaza ko twubaha Imana, ko twiyubaha kandi ko ‘dushyira mu gaciro’ (1 Tim 2:9, 10; 1 Pet 3:3). Ntituba twifuza ko abandi baturangarira, bitewe n’imyenda twambaye. Nanone amahame yo muri Bibiliya afasha abasaza kudashyiraho amategeko ku birebana n’imyambarire no gutunganya umusatsi. Urugero, hari abasaza b’itorero bifuzaga gufasha abavandimwe bamwe bakiri bato biganaga inyogosho yari yogeye mu bakiri bato benshi, yo kogosha umusatsi ugasigara ari muke ariko ukamera nk’udasokoje. None se abo basaza bari gukemura icyo kibazo bate, kandi bakirinda gushyiraho amategeko? Umugenzuzi w’akarere yabagiriye inama y’icyo bari kubwira abo bavandimwe bakiri bato. Bari kubafasha gutekereza bakababwira bati: “Niba muri gutanga ikiganiro kuri puratifomu, maze abagize itorero bakibanda cyane ku kuntu mugaragara aho kwibanda ku byo murimo kuvuga, biba bigaragaza ko uko mwambara n’uko mwiyogoshesha biteje ikibazo.” Ibyo byatumye icyo kibazo gikemuka kandi nta mategeko abo basaza bashyizeho. d

Niba dushyira mu gaciro tuzubaha ibitekerezo by’abandi (Reba paragarafu ya 15)

15. Ni ayahe mategeko n’amahame byo muri Bibiliya twakurikiza, mu gihe twita ku buzima bwacu? (Abaroma 14:5)

15 Kwita ku buzima bwacu. Buri Mukristo ni we wihitiramo uko yita ku buzima bwe (Gal 6:5). Mu gihe yivuza aba agomba gukurikiza amategeko yo muri Bibiliya, akirinda amaraso n’ubupfumu (Ibyak 15:20; Gal 5:19, 20). Ariko hari ibintu Umukristo aba agomba kwifatira umwanzuro. Urugero, hari abahitamo kwivuriza kwa muganga honyine, abandi bo bagahitamo ubundi buryo butandukanye bwo kwivuza. Nubwo twaba tuzi neza ko uburyo runaka bwo kwivuza bwadufashije kandi ko nta cyo butwaye, tugomba kubaha uburenganzira abavandimwe na bashiki bacu bafite, bwo kwihitiramo uko bivuza. Ubwo rero, hari ibintu bine tugomba kuzirikana: (1) Ubwami bw’Imana ni bwo buzatuma tugira ubuzima bwiza iteka ryose (Yes 33:24). (2) Buri Mukristo aba agomba ‘kwemera adashidikanya’ ko umwanzuro afashe mu birebana no kwivuza, ari wo mwiza. (Soma mu Baroma 14: 5.) (3) Twirinda gucira abandi urubanza ku birebana n’imyanzuro bafashe cyangwa ngo dukore ikintu cyababera igisitaza (Rom 14:13). (4) Abakristo bazirikana ko urukundo bakunda abagize itorero no kuba bunze ubumwe, biruta uburenganzira bafite bwo kwihitiramo ibibanogeye (Rom 14:15, 19, 20). Nituzirikana ibyo bintu, tuzakomeza gukundana n’abavandimwe na bashiki bacu kandi dutume mu itorero harangwa amahoro.

Niba dushyira mu gaciro tuzubaha ibitekerezo by’abandi (Reba paragarafu ya 16)

16. Umusaza w’itorero yagaragaza ate ko ashyira mu gaciro, mu gihe ari kumwe n’abandi basaza bagenzi be? (Reba n’amafoto.)

16 Abasaza b’itorero baba bakwiriye kuba intangarugero, bagashyira mu gaciro (1 Tim 3:2, 3). Urugero umusaza ntakwiriye kwitega ko buri gihe abandi bazemera ibitekerezo bye, bitewe n’uko gusa ari mukuru kubaruta. Ahubwo azirikana ko Yehova aba ashobora guha umwuka wera uwo ari we wese mu bagize inteko y’abasaza, agatanga igitekerezo cyatuma bafata umwanzuro mwiza. Ubwo rero umusaza ushyira mu gaciro, azashyigikira umwanzuro abenshi mu bagize inteko y’abasaza bemeranyijweho, niba nta mahame yo muri Bibiliya barenzeho.

IMIGISHA TUBONA IYO DUSHYIRA MU GACIRO

17. Ni iyihe migisha Abakristo bashyira mu gaciro babona?

17 Abakristo bashyira mu gaciro, babona imigisha myinshi. Iyo dushyira mu gaciro, tubana neza n’abavandimwe na bashiki bacu, kandi abagize itorero bakabana mu mahoro. Kuba abagaragu ba Yehova bafite imico itandukanye bitewe n’umuco bakuriyemo, kandi bakaba bateye mu buryo butandukanye, biradushimisha. Icyakora nubwo dutandukanye dutyo, dukorera Yehova twunze ubumwe. Ikirenze ibyo byose twumva tunyuzwe, kubera ko twigana Imana yacu ishyira mu gaciro, ari yo Yehova.

INDIRIMBO YA 90 Tujye duterana inkunga

a Yehova na Yesu bashyira mu gaciro kandi bifuza ko natwe tugira uwo muco. Iyo dushyira mu gaciro, kugira ibyo duhindura biratworohera mu gihe ubuzima buhindutse cyangwa mu gihe duhuye n’ibibazo by’ubukene. Nanone bituma mu itorero habamo amahoro kandi abarigize bakabana bunze ubumwe.

b Reba ingingo ivuga ngo: “Icyo wakora mu gihe hagize igihinduka” yo muri Nimukanguke! No. 4 2016.

c Murebe videwo ifite umutwe uvuga ngo: Ikiganiro twagiranye na Dmitriy Mikhaylov,” iri mu kiganiro kivuga ngo: “Ibitotezo bituma abantu bamenya Yehova,” cyasohotse mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo ko muri Werurwe na Mata 2021.

d Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’imyambarire no kwirimbisha, wareba isomo rya 52 mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.