Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Mu bihe bya Bibiliya, ibisonga byari bishinzwe iki?

MU BIHE bya Bibiliya, igisonga kitaga ku byo mu rugo rwa shebuja cyangwa ku mutungo we. Ijambo ry’Igiheburayo n’iry’Ikigiriki yahinduwemo “igisonga,” rimwe na rimwe yerekeza ku muntu ushinzwe gucunga ibintu byo mu rugo rw’undi muntu.

Igihe Yozefu, umuhungu wa Yakobo, yari umucakara muri Egiputa, yaje kuba igisonga, ashingwa kwita ku mirimo yo mu rugo rwa shebuja. Mu by’ukuri, uwo shebuja wari Umunyegiputa ‘yamweguriye ibye byose’ (Intang 39:2-6). Nyuma yaho, igihe Yozefu na we yabaga umutegetsi ukomeye muri Egiputa, yashyizeho igisonga cyacungaga ibyo mu rugo rwe.—Intang 44:4.

Mu gihe cya Yesu, akenshi abakungu biberaga mu migi, amasambu yabo akaba ari kure. Ni yo mpamvu bashyiragaho ibisonga byo kugenzura imirimo abahinzi bakoraga.

Ni ibiki uwabaga igisonga yagombaga kuba yujuje? Umwanditsi w’Umuroma wo mu kinyejana cya mbere witwaga Columella yatanze inama ivuga ko umuntu ukwiriye kuba umugenzuzi cyangwa igisonga, yagombaga kuba ari “umuntu [wagaragaje] ko ashoboye akazi.” Yagombaga kuba ari umuntu “ushoboye kuyobora abandi ariko atabatwaje igitugu.” Nanone yavuze ko “ik’ingenzi kuruta ibindi ari uko yagombaga kuba ari umuntu utigira bamenya, ahubwo agahora yiteguye kwiga.”

Ijambo ry’Imana rikoresha urugero rw’igisonga ryerekeza ku bintu bimwe na bimwe bikorwa mu itorero rya gikristo. Urugero, intumwa Petero yashishikarije Abakristo gukoresha impano Imana yabahaye ‘bakorerana, kuko ari ibisonga byiza by’ubuntu butagereranywa bw’Imana.’—1 Pet 4:10.

Yesu ubwe yakoresheje urugero rw’igisonga mu mugani uvugwa muri Luka 16:1-8. Byongeye kandi, mu buhanuzi buvuga ibimenyetso byari kuzagaragaza ko ari Umwami, yabwiye abigishwa be ko yari kuzashyiraho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ cyangwa ‘igisonga cyizerwa.’ Icyo gisonga cyagombaga kuba ahanini gishinzwe guha abigishwa ba Kristo amafunguro yose yo mu buryo bw’umwuka bari kuba bakeneye mu minsi y’imperuka (Mat 24:45-47; Luka 12:42). Twishimira ko tubona inyigisho zose zikomeza ukwizera, zitegurwa n’icyo gisonga kizerwa, kikanatuma zigera ku bantu bo hirya no hino ku isi.