UKO WAKWIYIGISHA
Jya ushaka ahantu hatuje wakwigira
Ese waba uzi icyo wakora kugira ngo kwiyigisha bikugirire akamaro? Inama zikurikira zagufasha kwiyigisha neza nta bikurangaza:
-
Shaka ahantu heza. Niba bishoboka, jya ushaka ahantu hafite isuku, kandi hari urumuri ruhagije ku buryo ushobora kureba neza ibyo usoma. Nanone ushobora kwicara ahantu hari intebe n’ameza cyangwa ukajya hanze, ahantu hatuje.
-
Kuba uri wenyine. Iyo Yesu yashakaga gusenga yabyukaga “mu gitondo kare,” akajya “ahantu hadatuwe” (Mar. 1:35). Niba udashobora kubona ahantu waba uri wenyine, ujye ubwira abagize umuryango wawe cyangwa abo mubana, ko uri kwiyigisha kugira ngo batagusakuriza.
-
Komeza kwerekeza ibitekerezo hamwe. Jya wirinda ibikurangaza. Niba uri gukoresha telefoni cyangwa tabuleti, jya uvanamo ijwi cyangwa ugire ikindi ukora kugira ngo bitakurangaza. Nanone niwibuka ikintu wifuzaga gukora, jya ucyandika kugira ngo uze kugikora nyuma yo kwiyigisha. Niba wumva utangiye kunanirwa jya uruhuka, ugendagende cyangwa winanure.