Bibiliya ibivugaho iki?
Ese turi mu “minsi y’imperuka”?
Wasubiza ngo iki?
Yego
Oya
Birashoboka
Icyo Bibiliya ibivugaho
“Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira” (2 Timoteyo 3:1). Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya hamwe n’ibintu biba muri iki gihe, bigaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka.”
Ibindi Bibiliya yigisha
Iminsi y’imperuka yari kurangwa n’intambara, inzara, imitingito n’ibyorezo by’indwara zica.
—Matayo 24:3, 7; Luka 21:11. Mu minsi y’imperuka, abantu bari kuzaba bafite imyifatire mibi kandi badakunda Imana.
— 2 Timoteyo 3:2-5
Ni iki igihe kiri imbere kiduhishiye?
Uko bamwe babibona. Hari abavuga ko iminsi y’imperuka nirangira, isi izarimbukana n’abayituye bose, abandi bakumva ko ibintu bizarushaho kuba byiza. Wowe se ubibona ute?
Icyo Bibiliya ibivugaho
“Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.
Ibindi Bibiliya yigisha
Iminsi y’imperuka izarangira igihe Imana izaba ikuraho ibibi byose.
—1 Yohana 2:17. Isi izahinduka paradizo.
—Yesaya 35:1, 6.