Mu gihe habaye ibiza
NIBA nawe waragwiririwe n’ibiza, ushobora kwiyumvisha uko abahura na byo bumva bameze. Bumva bumiwe, bihebye, bashobewe, bafite agahinda n’ibibazo byinshi. Abenshi bumva bacitse intege kandi bananiwe, ku buryo bumva nta mbaraga bafite zo kongera gushakisha imibereho.
Niba nawe waratakaje ibyawe byose bitewe n’ibiza, ushobora kumva utagishoboye kwihangana. Ushobora no kumva utagishaka kubaho. Icyakora, Bibiliya igaragaza ko nubwo byaba bimeze bityo, ushobora kwishimira ubuzima kandi ukagira ibyiringiro by’uko uzabaho neza mu gihe kizaza.
UKURI KO MURI BIBILIYA GUTUMA TUGIRA IBYIRINGIRO
Mu Mubwiriza 7:8 hagira hati: “Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo.” Nyuma y’ibiza ushobora kumva wihebye. Ariko uko ugenda wiyubaka gahorogahoro, amaherezo ushobora kongera kwishimira ubuzima.
Bibiliya yahanuye ko hari igihe ‘tutazongera kumva ijwi ryo kurira no kuganya’ (Yesaya 65:19). Ibyo bizashoboka Ubwami bw’Imana nibuhindura isi paradizo (Zaburi 37:11, 29). Icyo gihe ibiza bizaba ari inkuru ishaje! Ntituzongera kwibuka agahinda n’ihungabana twatewe n’ibiza, kuko Imana Ishoborabyose ivuga ngo: “Ibya kera ntibizibukwa ukundi kandi ntibizatekerezwa.”—Yesaya 65:17.
Tekereza nawe: Umuremyi wacu azatuma ‘tugira imibereho myiza mu gihe kizaza n’ibyiringiro’ (Yeremiya 29:11). Icyo gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka kandi tuzaba dufite amahoro. Ese kumenya ibyo ntibyatuma ukomeza kwishimira ubuzima? Sally twavuze mu ngingo ibanza yaravuze ati: “Gukomeza gutekereza ibintu byiza byose Ubwami bw’Imana buzadukorera mu gihe kizaza, bishobora gutuma wirengagiza ibyabaye, ubuzima bugakomeza.”
Twifuza ko wakwiga Bibiliya, ukamenya ibintu byinshi Ubwami bw’Imana bugiye gukorera abantu vuba aha. Ibyo bizatuma wiringira ko nubwo wagwiririwe n’ibiza, ushobora kwishimira ubuzima muri iki gihe, mu gihe ugitegereje ko Yehova abikuraho byose. Hagati aho ariko, Bibiliya ikugira inama zagufasha kwihangana mu gihe wagwiririwe n’ibiza. Reka turebe ingero nke.