Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mu gihe wumva utagishaka kubaho

Mu gihe wumva utagishaka kubaho

Adriana wo muri Burezili yaravuze ati: “Nahoraga mbabaye, ku buryo nageze aho nkumva icyaba kiza ari uko nakwipfira bikarangira.”

ESE wigeze wumva urambiwe ubuzima ku buryo wumvaga wakwipfira bikarangira? Niba byarakubayeho ushobora kwiyumvisha uko Adriana yumvaga ameze. Yahoranaga intimba ku mutima, agahora ababaye kandi yihebye. Adriana yari arwaye indwara yo kwiheba.

Reka nanone turebe urugero rw’umugabo wo mu Buyapani witwa Kaoru, witaga ku babyeyi be bari bageze mu za bukuru kandi bahoraga barwaye. Yaravuze ati: “Hari igihe ku kazi banshyiragaho igitutu nkumva birandenze. Nageze aho nanirwa kurya kandi nkabura ibitotsi. Natangiye gutekereza ko ndamutse mfuye, ari bwo naba nduhutse.”

Umugabo wo muri Nijeriya witwa Ojebode yaravuze ati: “Nahoraga mbabaye ku buryo hari igihe nariraga. Nageze nubwo numva nshaka kwiyahura.” Igishimishije ni uko Ojebode, Kaoru na Adriana batiyahuye. Icyakora buri mwaka hari abantu benshi cyane biyahura.

UKO WABONA IHUMURE

Inshuro nyinshi usanga abantu biyahura ari abagabo kandi abenshi muri bo, biterwa n’uko baba bihagazeho ntibasabe ubufasha. Yesu yavuze ko abarwayi bakeneye umuganga (Luka 5:31). Ubwo rero, niba ujya wumva wihebye cyane ku buryo wumva wakwiyahura, ntukagire isoni zo kubibwira umuntu ngo agufashe. Abenshi mu barwaye indwara yo kwiheba bagiye kwa muganga kandi byabagiriye akamaro. Ojebode, Kaoru na Adriana, bashatse abaganga barabafasha none ubu bameze neza.

Niba urwaye indwara yo kwiheba, abaganga bashobora kuguha imiti cyangwa bakakuganiriza cyangwa se bakabikora byombi. Abarwaye iyo ndwara baba bakeneye ko abavandimwe n’inshuti bishyira mu mwanya wabo, bakabitaho kandi bakabafasha bihanganye. Inshuti nziza iruta izindi ni Yehova Imana, akaba adufasha akoresheje Ijambo rye Bibiliya.

ESE IYO NDWARA ISHOBORA GUKIRA BURUNDU?

Abantu barwaye indwara yo kwiheba akenshi baba bakeneye kuvurwa igihe kirekire kandi bakirinda ibintu bishobora gutuma biheba. Niba urwaye indwara yo kwiheba ushobora kwigana Ojebode, ugatekereza ku bintu byiza bizabaho mu gihe kizaza. Yaravuze ati: “Ntegereje igihe ibivugwa muri Yesaya 33:24 bizaba byasohoye, ubwo nta muntu uzaba avuga ati: ‘Ndarwaye.’” Kimwe na Ojebode, jya wibuka isezerano ry’Imana ry’uko hazabaho “isi nshya,” aho “kubabara” bitazongera kubaho ukundi (Ibyahishuwe 21:1, 4). Ibyo bisobanura ko nta mibabaro cyangwa imihangayiko izongera kubaho. Agahinda ufite kazashira burundu. Ntuzongera ‘kwibuka [agahinda] wagize kandi ntuzagatekereza.’—Yesaya 65:17.