Imana igiye gukuraho imibabaro yose
“Yehova we, nzageza ryari ngutakira utanyumva? Ko ngutakira ngo unkize urugomo ntunkize, nzagutakira ngeze ryari?” (Habakuki 1:2, 3). Ayo magambo yavuzwe na Habakuki kandi yari umuntu wemerwa n’Imana. Ese isengesho rye rigaragaza ko atari afite ukwizera? Oya. Imana yijeje Habakuki ko yashyizeho igihe ntarengwa cyo gukuraho imibabaro.—Habakuki 2:2, 3.
Iyo uhanganye n’ibibazo cyangwa bikagera ku nshuti yawe, biroroshye kumva ko Imana itinda kugira icyo ikora kugira ngo ibafashe. Ariko Bibiliya igira iti: “Yehova ntatinza isezerano rye, nk’uko bamwe babona ibyo gutinda, ahubwo arabihanganira kubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana.”—2 Petero 3:9.
IMANA IZAKURAHO IMIBABARO RYARI?
Ni vuba cyane. Yesu yavuze ko hari abantu bari kubona ibimenyetso biranga “iminsi y’imperuka” (Matayo 24:3-42). Kuba ubwo buhanuzi busohora muri iki gihe, bigaragaza ko Imana iri hafi kudutabara. *
Ariko se Imana izakuraho imibabaro ite? Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje ko Imana ifite imbaraga zo gukuraho imibabaro. Reka turebe ingero zimwe na zimwe.
Ibiza: Igihe Yesu n’intumwa ze bari mu Nyanja ya Galilaya, haje inkubi y’umuyaga ituma ubwato barimo bwenda kurohama. Icyakora Yesu yagaragaje ko we na Se bashobora gukuraho ibiza (Abakolosayi 1:15, 16). Yesu yarivugiye gusa ati: “Ceceka! Tuza! Nuko umuyaga urahosha, maze haba ituze ryinshi.”—Mariko 4:35-39.
Indwara: Yesu yakizaga abafite ubumuga bwo kutabona, abarwaye igicuri, ibibembe n’ubundi bumuga bw’uburyo bwose. Bibiliya igira iti: ‘Yakijije abari bamerewe nabi bose.’—Matayo 4:23, 24; 8:16; 11:2-5.
Inzara: Yesu yakoresheje ububasha yahawe na Se, atubura ibyokurya. Bibiliya igaragaza ko inshuro ebyiri, Yesu yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi bararya barahaga.—Matayo 14:14-21; 15:32-38.
Urupfu: Bibiliya ivuga ko Yesu yazuye abantu batatu. Ibyo bigaragaza ko Yehova afite ubushobozi bwo gukuraho urupfu. Hari n’uwo Yesu yazuye amaze iminsi ine apfuye!—Mariko 5:35-42; Luka 7:11-16; Yohana 11:3-44.
^ par. 5 Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’iminsi y’imperuka, reba Isomo rya 32 mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.ps8318.com/rw.