Ni nde uduteza imibabaro?
None se niba Imana atari yo iduteza imibabaro, kuki hariho inzara, ubukene bukabije, intambara zimara abantu, indwara n’ibiza? Ijambo ry’Imana rivuga ibintu bitatu bituma abantu bahura n’imibabaro:
Ubwikunde, umururumba n’inzangano. “Umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Akenshi abantu bahura n’ibibazo babitewe n’abandi bantu badatunganye, bikunda cyangwa b’abagome.
Ibihe n’ibigwirira abantu. Indi mpamvu ikunze gutuma abantu bababara ni uko “ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose” (Umubwiriza 9:11). Urugero, bashobora kuba bari ahantu habi mu gihe kibi, bashobora gukora impanuka, bashobora kurangara cyangwa se bagakora amakosa.
Umutegetsi mubi w’iyi si. Bibiliya igaragaza neza impamvu ikomeye ituma abantu bababara. Iravuga ngo: “Isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yohana 5:19). Uwo ‘mubi’ ni Satani, akaba ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga. Yahoze ari umumarayika w’Imana ariko “ntiyashikamye mu kuri” (Yohana 8:44). Hari abandi bamarayika bifatanyije na we, bigomeka ku Mana ngo bakore ibyo bishakiye, bituma bahinduka abadayimoni (Intangiriro 6:1-5). Satani n’abadayimoni be bamaze kwigomeka bagiye bakora ibikorwa by’ubugome muri iyi si, kandi barushijeho gukaza umurego muri iki gihe. Ubu Satani afite umujinya mwinshi kandi ‘ayobya isi yose ituwe.’ Ibyo byatumye ‘isi igusha ishyano’ (Ibyahishuwe 12:9, 12). Satani ni umunyagitugu w’umugome. Ashimishwa no kubona abantu bababara. Ubwo rero, Satani ni we utuma abantu bababara, si Imana.
BITEKEREZEHO: Nta wundi muntu ushobora gutuma inzirakarengane zibabara, utari Satani w’umugome. Icyakora Bibiliya ivuga ko Imana yo “ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Ni yo mpamvu ivuga ngo: “Ntibikabeho ko Imana y’ukuri ikora ibibi, n’Ishoborabyose ngo igire uwo irenganya!”—Yobu 34:10.
Ariko nanone, umuntu ashobora kwibaza ati: “Imana Ishoborabyose izakomeza kwihanganira ubugome bwa Satani kugeza ryari?” Nk’uko twabibonye, Imana yanga ibibi, kandi iyo tubabaye na yo irababara cyane. Ni yo mpamvu Ijambo ryayo rigira riti: “Muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho” (1 Petero 5:7). Ubwo rero, kubera ko Imana idukunda kandi ikaba ifite imbaraga, izakuraho imibabaro yose n’akarangane kose, nk’uko tugiye kubireba mu ngingo ikurikira. *
^ par. 7 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’impamvu hariho imibabaro myinshi, reba Isomo rya 26 mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone ushobora kukivana kuri www.ps8318.com/rw