Jya ufasha abandi
Abantu benshi baba bakeneye ibyokurya n’amazu yo kubamo. Abandi bo baba bakeneye uwabafasha kugira ibyiringiro by’igihe kizaza. Iyo dufashije abantu nk’abo, Imana iduha imigisha.
ICYO IJAMBO RY’IMANA RIVUGA
“Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova, kandi azamwitura iyo neza.”—IMIGANI 19:17.
UKO WAFASHA ABANDI
Yesu yaciye umugani w’umugabo wahuye n’abajura baramukubita maze bamusiga aho ari hafi gupfa (Luka 10:29-37). Nyuma yaho haje umuntu amubonye amwitaho kuko yari yakomeretse cyane. Yaramufashije nubwo batari bahuje ubwoko.
Uwo mugiraneza yaramuvuye, amuha ibyo yari akeneye kandi amubwira amagambo meza amuhumuriza.
Uwo mugani utwigisha iki? Yesu yatweretse ko tugomba gukora uko dushoboye tukita ku bantu bafite ibibazo (Imigani 14:31). Ibyanditswe Byera bitubwira ko Imana igiye kuvanaho ubukene n’ibindi bibazo dufite. Icyakora dushobora kwibaza tuti: “None se Imana izabikuraho ryari?” Mu gice gikurikira tugiye kureba imigisha Umuremyi wacu yaduteganyirije.