Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Izina ry’Imana ni irihe?

Izina ry’Imana ni irihe?

Iyo ushaka kumenya umuntu, ubanza kumubaza izina rye. None se uramutse ubajije Imana izina ryayo, yakubwira ko yitwa nde?

“Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye.”​—Yesaya 42:8.

Ese ni ubwa mbere wumvise iryo zina? Niba utari urizi bishobora kuba byaratewe n’uko abahinduzi ba Bibiliya bagiye barikoresha inshuro nke cyane cyangwa bakarikuramo burundu. Akenshi bagiye barisimbuza izina ry’icyubahiro “UMWAMI.” Icyakora izina ry’Imana riboneka inshuro zigera ku 7.000 mu nyandiko z’umwimerere za Bibiliya. Iryo zina rigizwe n’inyuguti enye z’Igiheburayo ari zo YHWH cyangwa JHVH, zihindurwamo “Yehova” mu Kinyarwanda.

Umuzingo wa Zaburi mu GIHEBURAYO wavumbuwe mu Nyanja y’Umunyu mu kinyejana cya mbere

Bibiliya yahinduwe na Tyndale mu CYONGEREZA, mu wa 1530

Bibiliya yahinduwe na Reina-Valera mu CYESIPANYORI, mu wa 1602

Bibiliya yitwa Union Version mu GISHINWA, 1919

Izina ry’Imana rigaragara mu Byanditswe by’Igiheburayo no muri Bibiliya nyinshi

IMPAMVU ARI NGOMBWA KUMENYA IZINA RY’IMANA

Imana ibona ko izina ryayo rifite agaciro. Nta muntu wise Imana iryo zina, ni yo yaryihitiyemo. Yehova yaravuze ati: “Iryo ni ryo zina ryanjye kugeza iteka ryose, kandi ni rwo rwibutso rwanjye uko ibihe bizagenda bikurikirana” (Kuva 3:15). Muri Bibiliya, izina ry’Imana rigaragaramo inshuro nyinshi kuruta andi mazina yayo y’icyubahiro, urugero nk’Ishoborabyose, Data, Umwami cyangwa Imana, kandi rivugwamo kenshi kuruta andi mazina y’abantu, urugero nka Aburahamu, Mose, Dawidi cyangwa Yesu. Nanone Yehova yifuza ko izina rye rimenyekana. Bibiliya igira iti: “Kugira ngo abantu bamenye ko wowe witwa Yehova, ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.”—Zaburi 83:18.

Yesu abona ko iryo zina rifite agaciro. Mu isengesho abantu bakunze kwita Data wa twese cyangwa isengesho ry’Umwami, Yesu yigishije abigishwa be gusenga Imana bagira bati: “Izina ryawe niryezwe” (Matayo 6:9). Nanone Yesu yasenze Se agira ati: “Data, ubahisha izina ryawe” (Yohana 12:28). Igihe Yesu yari hano ku isi yubahishaga izina ry’Imana, kandi ni byo yashyiraga mu mwanya wa mbere. Ni yo mpamvu yasenze agira ati: “Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzarimenyekanisha.”—Yohana 17:26.

Abantu bazi Imana babona ko izina ryayo rifite agaciro. Abagaragu b’Imana ba kera bari basobanukiwe neza ko kumenya izina bwite ry’Imana byatumaga barindwa kandi bikabahesha agakiza. Urugero nko mu Migani hagira hati: “Izina rya Yehova ni umunara ukomeye. Umukiranutsi awirukiramo akabona uburinzi” (Imigani 18:10). Umuhanuzi Yoweli na we yaravuze ati: “Umuntu uzambaza izina rya Yehova azakizwa” (Yoweli 2:32). Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ryari kuranga abayikorera. Igira iti: “Amoko yose azagendera mu izina ry’imana yayo, ariko twe tuzagendera mu izina rya Yehova Imana yacu kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose.”—Mika 4:5; Ibyakozwe 15:14.

ICYO IZINA RY’IMANA RISOBANURA

Izina bwite ry’Imana ni ryo rituma tuyimenya neza. Abahanga benshi mu bya Bibiliya bavuga ko izina Yehova risobanura ngo: “Ituma biba.” Yehova yagaragaje icyo izina rye risobanura igihe yiyerekezagaho amagambo yabwiye Mose agira ati: “Nzaba icyo nzashaka kuba cyo cyose” (Kuva 3:14). Izina ry’Imana ntirisobanura gusa ko ari Umuremyi w’ibintu byose, ahubwo rinasobanura ko afite ubushobozi bwo guhinduka icyo ashaka kuba cyo cyose cyangwa gutuma ibiremwa bye biba icyo ashaka ko biba cyo, kugira ngo asohoze umugambi we. Imana ifite amazina y’icyubahiro agaragaza umwanya irimo, ububasha ifite cyangwa imbaraga zayo, ariko izina ryayo bwite, ari ryo Yehova, ni ryo ryonyine rishobora kumvikanisha icyo iri cyo n’icyo ishobora kuba cyo.

Iryo zina rigaragaza ko Imana itwitaho. Ibisobanuro by’izina ry’Imana bigaragaza ko ikunda cyane ibyo yaremye natwe turimo. Ikindi kandi kuba Imana yaratubwiye izina ryayo bigaragaza ko ishaka rwose ko tuyimenya. Nanone uzirikane ko yaritubwiye tutaramenya ko dukeneye kurimenya. Biragaragara rwose ko Imana yifuza ko twumva ko iriho kandi tukaba dushobora kuba inshuti zayo.—Zaburi 73:28.

Gukoresha izina ry’Imana bigaragaza ko tuyikunda. Reka tuvuge ko usabye umuntu wifuza ko yaba inshuti yawe ngo azajye aguhamagara mu izina. Wakumva umeze ute uwo muntu aramutse abyanze? Wakwibaza niba koko uwo muntu yifuza ko muba inshuti. Uko ni ko bimeze no ku Mana. Yehova yatubwiye izina rye kandi adusaba kurikoresha. Iyo tubikoze tuba tumweretse ko twifuza kuba inshuti ze. Ni yo mpamvu Yehova yita ku bantu ‘batekereza ku izina rye.’—Malaki 3:16.

Kumenya izina ry’Imana ntibihagije. Tugomba no kuyimenya neza, tukamenya n’imico yayo.

IZINA RY’IMANA NI IRIHE? Izina ry’Imana ni Yehova. Iryo ni izina bwite ry’Imana rituma tuyimenya neza, tukamenya ko ishobora gusohoza umugambi wayo