4 | Inama zo muri Bibiliya ziradufasha
BIBILIYA IGIRA ITI: ‘Ibyanditswe byera byose bifite akamaro.’ —2 TIMOTEYO 3:16.
Icyo bisobanura
Nubwo Bibiliya atari igitabo cy’ubuvuzi, irimo inama z’ingenzi zatugirira akamaro. Izo nama zishobora gufasha umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe. Reka turebe zimwe muri izo nama.
Uko byadufasha
“Abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.”—MATAYO 9:12.
Bibiliya igaragaza ko dushobora gukenera kwivuza. Abantu benshi barwaye indwara zo mu mutwe, babonye ko kumenya neza indwara barwaye no gushaka umuganga ubavura bigira akamaro.
“Imyitozo y’umubiri igira umumaro.”—1 TIMOTEYO 4:8.
Gukoresha igihe cyawe n’imbaraga wita ku buzima bwawe bishobora gutuma ugira ubuzima bwo mutwe bwiza. Ibyo bikubiyemo kugira gahunda ihamye yo gukora siporo, kurya neza no kuruhuka bihagije.
“Umutima unezerewe urakiza, ariko umutima wihebye wumisha amagufwa.”—IMIGANI 17:22.
Gusoma imirongo yo muri Bibiliya iteye inkunga no kwishyiriraho intego ushobora kugeraho bishobora gutuma ukomeza kugira ibyishimo. Kwerekeza ibitekerezo ku bintu byiza no kurangwa n’icyizere, bishobora kugufasha
kwihanganira ibibazo biterwa n’uburwayi bwo mu mutwe.“Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.”—IMIGANI 11:2.
Ushobora kubona ko utagishobora gukora nk’ibyo wari usanzwe wikorera. Ubwo rero, jya wemera ko abandi bagufasha. Incuti n’abagize umuryango wawe bashobora kuba bifuza kugufasha, ariko bakayoberwa icyo bakora. Jya ubabwira ibyo ukeneye. Ntukabitegeho ibitangaza kandi ujye ubashimira ko bagufashije.
Uko inama zo muri Bibiliya zifasha abarwaye indwara zo mu mutwe
“Hari igihe numvaga ntameze neza maze njya kwa muganga. Baransuzumye bamenya indwara ndwaye. Ibyo byamfashije kwiyakira kandi menya imiti yamfasha.”—Nicole, a urwaye indwara ituma ibyiyumvo bihindagurika.
“Nasanze gusoma Bibiliya buri munsi ndi kumwe n’umugore wanjye, bimfasha gutangira umunsi neza mfite ibitekerezo byiza. Kandi akenshi iyo ntameze neza, nsoma imirongo yo muri Bibiliya ikamfasha.”—Peter, urwaye indwara y’agahinda gakabije.
“Kubwira abandi ko ndwaye indwara yo mu mutwe byarangoraga kuko numvaga binteye isoni. Ariko nari mfite incuti inyumva kandi yishyira mu mwanya wanjye. Yaramfashije bituma ntangira kumva merewe neza kandi numva ntari njyenyine.”—Ji-yoo, urwaye indwara yo kudashaka kurya.
“Bibiliya yamfashije kugenera akazi umwanya wako no kuruhuka bihagije. Nanone inama zayo zirangwa n’ubwenge zamfashije guhangana n’ibibazo byo mu byiyumvo nari maranye igihe.”—Timothy, urwaye indwara yo guhangayika bikabije.
a Amazina amwe n’amwe yarahindutse.