Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Abakristo bakwiriye kujya gusengera ahantu hatagatifu?

Ese Abakristo bakwiriye kujya gusengera ahantu hatagatifu?

BURI mwaka, abantu barenga miriyoni 6 bajya mu ishyamba ry’amasederi riri ku mwigimbakirwa wa Shima mu Buyapani. Abo bantu bahurira ahantu hatagatifu hitwa Ise. Abashinto bamaze imyaka igera ku bihumbi bibiri bahasengera imanakazi y’izuba yitwa Amaterasu Omikami. Iyo bahageze babanza kwiyeza. Bakaraba intoki, bakiyunyuguza mu kanwa maze bakinjira mu cyumba basengeramo, bahagera bakunama, bagakoma amashyi hanyuma bagasenga. * Nanone Abashinto bemererwa gusengera mu yandi madini kandi Ababuda, abiyita Abakristo n’abandi, babona ko kwifatanya mu masengesho y’Abashinto nta cyo bitwaye.

Amadini akomeye afite ahantu yita ko ari hatagatifu * kandi abantu babarirwa muri za miriyoni bajya kuhasura. Mu bihugu byiganjemo Abakristo, hari kiliziya cyangwa insengero nyinshi zeguriwe Yesu, Mariya cyangwa abatagatifu. Ahandi hantu bita ko ari hatagatifu ni aho Bibiliya ivuga ko habereye ibintu bikomeye cyangwa “ibitangaza” hamwe n’ahari ibisigazwa by’abatagatifu. Abantu benshi bajya gusengera ahantu nk’aho kuko batekereza ko ari bwo Imana izumva amasengesho yabo. Abandi bumva ko kuhagera bakoze urugendo rurerure, bigaragaza ko bakomeye ku idini ryabo.

Abantu basuye ahantu hatagatifu muri Ise, mu Buyapani n’ubuvumo bwa Massabielle, i Lourdes mu Bufaransa

Ese Imana isubiza amasengesho yacu ari uko tugiye gusengera ahantu hatagatifu? Ese Imana ishimishwa no kubona abantu bakora ingendo ndende bajya aho hantu? Ubundi se Abakristo bakwiriye kujyayo? Ibisubizo by’ibyo bibazo biradufasha kumenya niba bikwiriye kandi bidufashe kumenya uburyo bwo gusenga bwemerwa n’Imana.

GUSENGA “MU MWUKA NO MU KURI”

Igihe Yesu yavugaga ko tugomba gusenga Imana “mu mwuka no mu kuri” yashakaga kuvuga iki?

Ikiganiro Yesu yagiranye n’Umusamariyakazi, kigaragaza uko Imana ibona ibirebana no gusengera ahantu “hatagatifu.” Yesu yanyuze i Samariya, ageze ku iriba ryari hafi y’umugi wa Sukara aricara ngo aruhuke. Yahise atangira kuganira n’umugore wari uje kuvoma amazi kuri iryo riba. Bakiganira, uwo mugore yagize icyo avuga ku kibazo cy’ubwumvikane buke bwari hagati y’Abayahudi n’Abasamariya. Yagize ati “ba sogokuruza basengeraga kuri uyu musozi, ariko mwe mukavuga ko i Yerusalemu ari ho abantu bakwiriye gusengera.”—Yohana 4:5-9, 20.

Umusozi uwo mugore yavugaga, ni umusozi wa Gerizimu, wari ku birometero 50 mu majyaruguru ya Yerusalemu. Kuri uwo musozi hari urusengero Abasamariya bateraniragamo bizihiza iminsi mikuru, urugero nka Pasika. Aho kugira ngo Yesu yibande kuri ubwo bwumvikane buke, yaramubwiye ati “mugore nyizera. Igihe kigiye kuza ubwo muzaba mutagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu” (Yohana 4:21). Kuba ayo magambo yaravuzwe n’Umuyahudi, byari bishishikaje cyane! Kuki abantu batari kuzongera gusengera Imana i Yerusalemu?

Yesu yakomeje agira ati “igihe kigiye kugera, ndetse ubu cyageze, ubwo abasenga by’ukuri bazasengera Data mu mwuka no mu kuri; kandi koko, Data ashaka abameze nk’abo kugira ngo bamusenge” (Yohana 4:23). Abayahudi bari bamaze imyaka ibarirwa mu magana babona ko urusengero ruhebuje rw’i Yerusalemu, ari rwo huriro ry’abasenga Imana bose. Bajyagayo incuro eshatu mu mwaka kugira ngo batambire ibitambo Imana yabo Yehova (Kuva 23:14-17). Ariko Yesu yavuze ko ibyo byose byari guhinduka, maze “abasenga by’ukuri” bakajya basengera Imana “mu mwuka no mu kuri.”

Urusengero rw’Abayahudi rwari rwubatswe ahantu hazwi. Ariko umwuka n’ukuri si ibintu ushobora kubonesha amaso. Ku bw’ibyo, Yesu yashakaga kuvuga ko ihuriro ry’abasenga by’ukuri ritari kuba ahantu hagaragara, haba ku musozi wa Gerizimu, mu rusengero rw’i Yerusalemu cyangwa ahandi hantu hatagatifu.

Nanone muri icyo kiganiro, Yesu yavuze ko “igihe” cyari kigiye “kugera,” uburyo bwo gusenga Imana bugahinduka. Ibyo byabaye igihe Yesu yapfaga, maze akavanaho uburyo bwo gusenga bw’Abayahudi bwari bushingiye ku Mategeko ya Mose (Abaroma 10:4). Nanone yaravuze ati “igihe . . . cyageze.” Kubera iki? Ni uko Mesiya yari yaratangiye gukorakoranya abigishwa be bari kuzumvira itegeko yatanze nyuma yaho, rigira riti “Imana ni Umwuka, kandi abayisenga bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri” (Yohana 4:24). Gusenga mu mwuka no mu kuri bisobanura iki?

Igihe Yesu yavugaga ibyo gusenga mu mwuka, ntiyashakaga kuvuga ko hari uburyo bwihariye bwo gusenga mu mwuka. Ahubwo yashakaga kuvuga ko umwuka wera ari wo ugomba kutuyobora, ukadufasha gusobanukirwa ibyanditswe byera (1 Abakorinto 2:9-12). Ukuri Yesu yavugaga ni ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya. Ku bw’ibyo rero, kugira ngo dusenge Imana mu buryo yemera, si ngombwa kujya ahantu runaka hihariye. Ahubwo tugomba kuyisenga dukurikije uko Bibiliya yigisha kandi tuyobowe n’umwuka wera.

UKO ABAKRISTO BABONA AHANTU HATAGATIFU

None se Abakristo bakwiriye kubona bate ibyo kujya gusengera ahantu hatagatifu no kuramya amashusho? Dukurikije itegeko Yesu yatanze ry’uko abasenga by’ukuri bagomba gusenga mu mwuka no mu kuri, biragaragara ko amasengesho avugiwe ahantu hatagatifu adafite agaciro kihariye mu maso ya Data wo mu ijuru. Nanone, Bibiliya itubwira uko Imana ibona ibyerekeye gusenga ibigirwamana. Igira iti “muhunge ibikorwa byo gusenga ibigirwamana.” Nanone igira iti “mwirinde ibigirwamana” (1 Abakorinto 10:14; 1 Yohana 5:21). Ubwo rero, Abakristo b’ukuri ntibagombye gusengera ahantu aho ari ho hose hitwa ko ari hatagatifu, cyangwa hashyigikira ibyo gusenga ibigirwamana. Muri make, kubera ko ibyo bijyana no gusenga ibigirwamana, ntibabikora.

Ibyo ariko ntibisobanura ko Imana ibuza abantu kugira ahantu basengera, bakahigira Ijambo ry’Imana kandi bakaritekerezaho. Ahantu habera amateraniro hagomba kuba hafite isuku, hiyubashye, mbese bigaragara ko ari ahantu ho kwigira Ijambo ry’Imana. Nanone kugira ikintu kikwibutsa uwawe wapfuye, nta cyo bitwaye. Ibyo bishobora kuba bigamije gusa kumukwibutsa cyangwa kugaragaza ko wamukundaga. Ariko gufata aho hantu nk’aho ari hatagatifu, gusenga ibishushanyo cyangwa ibisigazwa by’abatagatifu bihaba, bihabanye cyane n’amagambo Yesu yavuze.

Bityo rero, si ngombwa ko ujya ahantu hatagatifu kugira ngo Imana yumve amasengesho yawe. Nanone Imana ntizaguha imigisha idasanzwe bitewe n’uko wakoze urugendo rutagatifu. Bibiliya itubwira ko Yehova Imana we ‘Mwami w’ijuru n’isi, ataba mu nsengero zubatswe n’amaboko.’ Icyakora ibyo ntibivuga ko Imana iri kure yacu. Dushobora kuyisenga kandi ikatwumva aho twaba turi hose, kuko “itari kure y’umuntu wese muri twe.”—Ibyakozwe 17:24-27.

^ par. 2 Imigenzo ijyana no gusenga Shinto igenda itandukana.

^ par. 3 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Ahantu hatagatifu ni hantu ki?”