Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Muzi ibintu byinshi cyane kuri Bibiliya”

“Muzi ibintu byinshi cyane kuri Bibiliya”

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

“Muzi ibintu byinshi cyane kuri Bibiliya”

IGIHE Yesu wari ufite imyaka 12 yavuganaga n’abayobozi ba kidini b’i Yerusalemu abigiranye ubutwari, ‘abamwumvise bose batangajwe n’ubwenge bwe n’ibyo asubiza’ (Luka 2:47). Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, abagaragu ba Yehova benshi bakiri bato bagira ubutwari bwo kubwira abarimu babo n’abanyeshuri bigana ibyerekeye Imana n’ibyerekeranye na Bibiliya, kandi akenshi bagira ingaruka nk’izo zishimishije.

Uwitwa Tiffany, akaba afite imyaka 14, yari mu ishuri ryari ririmo riberamo ikiganiro cyerekeranye n’ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga ibihereranye n’ibyumweru 70 by’imyaka, buboneka muri Daniyeli 9:24-27. Umwarimu yatanze ibisobanuro runaka byerekeranye n’iyo mirongo, maze iyo ngingo ayivaho yihuta ntiyagira ikindi ayivugaho.

Mu mizo ya mbere, Tiffany yarajijinganyije ku birebana no kuba yazamura akaboko. Yagize ati “ariko kandi bitewe n’impamvu runaka, mu by’ukuri numvise binyanze mu nda kubona iyo mirongo itari isobanuwe mu buryo bwuzuye. Nagize ntya mbona akaboko kageze hejuru.” Uwo mwarimu yaratangaye cyane kubona hari umuntu mu by’ukuri wari ufite icyo avuga kuri iyo ngingo, kubera ko abanyeshuri benshi kuyisobanukirwa byari byabagoye.

Tiffany yahawe uburyo bwo gusobanura ubwo buhanuzi, maze arahaguruka atanga disikuru mu buryo bufatiweho. Igihe yari arangije, mu ishuri bose baracecetse baracweza. Tiffany yagize ubwoba gato. Hanyuma, abanyeshuri bose bakomye amashyi y’urufaya igihe kirekire.

Uwo mwarimu yasubiyemo kenshi agira ati “ibi bintu birashishikaje cyane, Tiffany, ibi bintu birashishikaje cyane.” Yiyemereye ko yari azi ko hagomba kuba hari ibindi bisobanuro byinshi kuri iyo mirongo, ariko Tiffany ni we muntu wa mbere wari uyimusobanuriye mu buryo bwumvikana neza cyane. Isomo rirangiye, yabajije Tiffany ukuntu yamenye ibintu byinshi bene ako kageni ku bihereranye na Bibiliya.

Yaramushubije ati “ni ukubera ko ndi umwe mu Bahamya ba Yehova. Byabaye ngombwa ko ababyeyi banjye bansobanurira ubwo buhanuzi incuro nyinshi kugira ngo mbusobanukirwe.”

Abanyeshuri bigana na we na bo batangajwe n’ubumenyi yari afite ku byerekeye Bibiliya. Umunyeshuri umwe yabwiye Tiffany ati “ubu noneho menye igituma mwebwe Abahamya ba Yehova mujya ku nzu n’inzu; ni ukubera ko muzi ibintu byinshi cyane kuri Bibiliya.” Abandi bamusezeranyije ko batazongera kumubonerana bamuhora imyizerere ye.

Igihe Tiffany yabwiraga ababyeyi be ibyari byamubayeho, bamugiriye inama y’uko yaha umwarimu we igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Mu gihe yabigenzaga atyo, kandi akereka uwo mwarimu igice gisobanura ubuhanuzi bwa Daniyeli, yahise yakira icyo gitabo kandi arabimushimira.

Mu by’ukuri, mu gihe Abakristo bakiri bato bavuze babigiranye ubutwari ibyo ababyeyi babo babigishije ku byerekeye Imana no ku byerekeranye na Bibiliya, bahesha Yehova ikuzo n’icyubahiro, na bo ubwabo bakabona imigisha.—Matayo 21:15, 16.